Apostle Dr. Paul Gitwaza yirukanye burundu abari ibyegera bye , abambura uburenganzira bwo kuzongera kubwiriza mu matorero ye aho ari hose ku isi.
Umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yirukanye k’umugaragaro Bishop Dieudone Vuningoma , Bishop Bienvenue Kukimunu , Bishop Claude Okitembo Djessa , Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya , abashinja kugumuka bakava mu Itorero.
Ibi Intumwa Gitwaza yabitangarije ku cyicaro cy’Itorero Zion Temple i Ngoma ( mu Gatenga ) , aho yarayoboye amateraniro asanzwe yo ku cyumweru , abwira abakristu bose bumva ko bashaka gukurikira aba bakozi b’Imana ko imiryango ifunguye.
Mu byemezo Intumwa Dr. Paul Gitwaza yatangaje kuri iki cyumweru , harimo ko nta numwe muri aba birukanywe wemerewe kuzongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple Celebration Center aho ziri hose ku isi.
Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yasabiye abo yirukanye amahirwe y’Imana :
Intumwa y’Imana Gitwaza ati :” Gusa imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru , ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”
Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza ntiyatinye kubwira abirukanywe ko umunsi bazagaruka bazakirwa neza , ngo kuko Itorero rya Kristo ari idirishya ry’urukundo n’imbabazi , ariko basabwa kwihana no guca bugufi kutarimo uburyarya no kubeshyana. Ikindi ngo nuko Itorero ayoboye rizashyigikira ibyo aba birukanywe bazakora , nihaba umwuka w’Imana no guca bugufi.
Bishop Dieudone Vuningoma
Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yashwishwiburije Abakristu babaye udutambyi :
Aha yagize ati:” Rero Bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani Guest House n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende , kandi turabaha urwandiko ( Recommandation).
Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba Admin. Bulambo amwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.”
Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza yabwiye Abakristu ko batazihanganira Abakeistu basengera aho hombi , kandi abazagenda bari bafite imirimo muri Zion Temple izahabwa abandi bagaruka bakaza nk’abashyitsi.
Bishop Bienvenue Kukimunu watwaye amatorero ya Zion Temple mu Bubiligi .
Hari hashize igihe kingana n’amezi atatu Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul Gitwaza ishyizeho ubuyobozi bushya bwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center bugizwe n’aba bakurikira :
KOMITE NYOBOZI YA AWM / ZTCC :
1. Umuvugizi mukuru / Legal Representative : Intumwa ( Apostle ) Dr. Paul GITWAZA
2. Umuvugizi mukuru wungirije / Deputy Legal Representative : Bishop Charles MUDAKIKWA
3. Umunyamabanga mukuru / General Secretary : Pastor Dr. BULAMBO David
4. Abajyanama / Councellors : Pastor Jean Paul NGENZI SHIRANIRO naPastor Robert Runazi
5. Abagenzuzi b’imari / Auditors : Pastor Kagabo Hubert na Pastor Vincent Hakizimana
6. Akanama Nkemurampaka
– Pastor Symphorien KAMANZI
– Pastor KARENGERA Ildephonse
– Pastor UWERA Egidia
Amahuriro y’iyogezabutumwa / Apostolic Center Council
1. Mu ntara y’i Burasirazuba : Pastor MUNANIRA Bernard
2. Mu ntara y’ Uburengerazuba : Pastor GAKUNDE Felix
3. Mu ntara y’ Amajyaruguru : Pastor MUHIRWA Jerome
4. Mu ntara y’ Amajyepfo : Pastor RUHAGARARABAHUNGA Eric
5. Mu ntara y’ Umujyi wa Kigali : Pastor KANYANGOGA Jean Bosco





