Ikiganiro kirambuye na Egide wagaragaye ahetswe ku mugongo n’umuhanuzi-Kazi bikavugwa ko umugore we yahise yahukana.Egide nta bwo guhanura bisaba kujya mu mugongo cyeretse warishakiraga kumavuta y’Umuhanuzi Kazi.
https://www.youtube.com/watch?v=prRtSIIttY0
Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga nka watsap , youtube na facebook abantu bahanahanaga amashusho yafashwe ubwo umugore w’umuhanuzi […] yahanuriraga umugabo amuhetse mu mugongo.
Aya mashusho yacite ibintu ndetse akavugisha umubare munini w’abayabonye ngo ntiyafatiwe muri tumwe mu duce dusanzwe dusengerwamo mu Rwanda , kuko uwayafashe yayafatiye mu gihugu cya Uganda.
Uyu mugabo yahanuriwe n’umuhanuzi bataziranye , bivugwa ko umugore we akimara kubona ayo mashusho yahise yahukana.
Ugikubita amaso amashusho y’uyu mugore wahanuriye umugabo amuhetse mu mugongo , wibaza icyari kibyihishe inyuma .
Bamwe ntibatinye kuvuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma bwateye , abandi bavuga ko ibyo babonye ari ibisanzwe , ngo kuko no mu byumba by’amasengesho Imana ishobora kukwereka ko iguhetse ikoresheje umuhanuzi utanafite imbaraga zagakwiye guheka uwo ahanurira , nyamara bigashoboka.
Nubwo bitatworoheye kumenya amazina nyayo y’uyu muhanuzi , Ikinyamakuru Ibyishimo.com twakomeje gushakisha uko twabonana nuyu mugabo wahanurirwaga ahetswe k’umugongo , ngo tumenye niba ibyamuvugwagaho birimo no gutandukana n’umugore we bitewe n’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aribyo .
Mu kiganiro cyihariye na Ibyishimo.com Bigirimana Egide ati :” Hariya hantu twari turi ni k’umusozi w’amasengesho ( Kampala Prayer Mountain ) i Bugande. Twari twahagurutse tugiye gusenga tujyanye ibyifuzo byacu ndi kumwe na madame ndetse n’abandi bantu nka babiri. Umudamu wanjye twari turi kumwe dunsengana yitwa Bazizane Salamu . Niba mwarabonye umuntu wari wicaye wambaye umupira wa orange , umuntu wari umuryamye iruhande niwe mudamu wanjye .”
Uriya muhanuzi ntabwo Egide amuzi :
Bigirimana Egide avuga ko ataraziranye n’uriya muhanuzi kandi yamubonye k’umunsi wa nyuma basoza amasengesho bakoreye i Bugande.
Ati:” Uriya muhanuzi wampetse ntawe nzi , twahuriye hariya k’umunsi wa nyuma adusanze aho twari turi gusengera , araza turasengana. Ni umunyarwanda , nyuma yaho namubonye aje kumbaza ukuntu ako ka video kageze ahantu hose , ariko njyewe ntawe narinzi. N’uyu munsi ntago nakubwira amazina ye , nta nimero za telefone ye mfite , byari buriya hariya , tukarangizanya kuko nta kindi twari gukurikirana.”
Bigirimana Egide yahakanye ibyavuzwe ko umugore we akimara kubona video zihanahanwa ku mbuga nkoranyambaga yahise yahukana. Ngo inshuti ze nizo zamubwiye ko iyi video zayikuye kuri uru rubuga
Ati :” Nta na kimwe byangije , kuko umugore wanjye twari kumwe twagiye gusenga ibintu byose abireba kandi yemera ubuhanuzi . Kuko ni byinshi byagiye bihanurwa kandi bigasohora akabibonesha amaso ye . Haribyo bamuhanuriye arabizi bigasohora , arabizi rero . Rwose nta na kimwe byangije k’umuryango wanjye kuko nari najyanye nawe kandi ndi kumwe na Pasiteri unyobora.”
Video yageze hanze ite ?
Bigirimana Egide aganira na Ibyishimo.com ati :” Iriya video uko nawe wayibonye n’abandi bayibonye , nanjye niko nayibonye . Kandi umuntu wa mbere wabanje kuyinyoherereza ni madamu wanjye ambaza ati ‘ ese iyi video noneho ninde wayifashe ?’ nanjye ndamubaza nti ‘ uyivanye hehe ?’ niko kumbwira ngo ni umushuti wanjye uri i Kigali uyimpaye. Abantu bambwiye ko bayikuye ku rubuga rwa KANDA HANO URUGEREHO , ndayifungura ndayibona.”
Egide ntiyemeranya n’abavuze ko uwasohoye video ari Pasiteri we . ati :” Twari kumwe n’abantu benshi bafite amatelefone , ntago navuga ngo Pasiteri wanjye yashyize hanze iriya video , kuko ni umunyamwuka kandi ni umuhanuzi . Ntago yasohora ubuhanuzi bwavuzwe ku muntu ngo abutange hanze. Ibyo ntago mbyemeranya n’ababivuga kandi si nabyo.”
Yakomeje ati :” Birashoboka ko hari undi muntu wabifashe akayereka umushuti we amwereka umunezero waruhari. Undi nawe akayiha abandi , nkeka ko ari uko byagenze igasakara mu bantu.”
Bigirimana Egide yabwiye Ibyishimo.com ko abasenga Imana by’ukuri bakwiye kwemera ubuhanuzi bw’ukuri kandi bakarindira ko busohora.
Ati :” Abantu basenga be kugira icyo banenga , bategereze barebe ibyahanuwe niba bizasohora kandi basome muri Yesaya 46:3 . Nta Isiraheli navuga , ahubwo Isiraheli ni njyewe . Impamvu mbyemera nuko byavuzwe mu buhanuzi , ariko bigakoreka muri njyewe . Ntabwo Imana tuzayibona ije kumpeka , ahubwo izanyura mu muntu , kuko Imana ikoresha abantu.”
Yakomeje ati :” Abatarakijijwe batari abarokore , tubaha uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka . Ariko abakijijwe kandi ari Abarokore bemera ko ubuhanuzi buriho n’abahanuzi bariho baraceceka bakabyakira .”
Egide nawe yemeza ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bubaho , ariko abantu bakwiye kugenzuza ubuhanuzi bwose ijambo ry’Imana ndetse n’imbuto abo bahanuzi bera.
Bigirimana Egide ni umukristu mu Itorero Elayono Pentecost rikorera mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasebo ho mu Mujyi wa Kigali.
Bigirimana Egide yabwiye Ibyishimo.com ko abasenga Imana by’ukuri bakwiye kwemera ubuhanuzi bw’ukuri kandi bakarindira ko busohora.
Ati :” Abantu basenga be kugira icyo banenga , bategereze barebe ibyahanuwe niba bizasohora kandi basome muri Yesaya 46:3 . Nta Isiraheli navuga , ahubwo Isiraheli ni njyewe . Impamvu mbyemera nuko byavuzwe mu buhanuzi , ariko bigakoreka muri njyewe . Ntabwo Imana tuzayibona ije kumpeka , ahubwo izanyura mu muntu , kuko Imana ikoresha abantu.”
Yakomeje ati :” Abatarakijijwe batari abarokore , tubaha uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka . Ariko abakijijwe kandi ari Abarokore bemera ko ubuhanuzi buriho n’abahanuzi bariho baraceceka bakabyakira .”
Egide nawe yemeza ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bubaho , ariko abantu bakwiye kugenzuza ubuhanuzi bwose ijambo ry’Imana ndetse n’imbuto abo bahanuzi bera.
Bigirimana Egide ni umukristu mu Itorero Elayono Pentecost rikorera mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.





