Ubusanzwe Uwiteka Imana niwe washyizeho ubwami nyuma yuko ubwoko bwayo busabiye Umuhanuzi Samuel kubimikira Umwami nkayandi mahanga yose.Banga gukomeza kuyoborwa n’Imana batabona ngo ni uko ivugira mu Muhanuzi,noneho n’Umuhanuzi mu maso yabo bashaka kumufata nk’Imana nabyo birananirana.Biba ngombwa yuko Uwiteka Imana Nyiringabo abaha ubwami bwari buhagarariwe n’Umwami SAUL. Kuko yabonaga ubwenge bwabo bwishakira Umwami barebesha amaso yumubiri nubwo mu mitima yabo bari baziko,Imana ko ariyo yabakuye mu Egypty.
Ubwo byabayeho ngombwa yuko habaho ubwami n’ubuhanuzi,ariko ubundi Umuhanuzi nubwo atitwaga Umwami,yabayeho mbere yubwami n’Umwami.Kandi yarutaga Umwami kuko yavuganaga na bantu n’Imana.Ariko Umwami aje akajya avugana na bantu,byamukomerana bakajya kubaza bamenya.Nubundi bakomeje kwizerera mu Muhanuzi indirect ariko ubirebye neza hayoboraga umuhanuzi ayoborera mu bwami.
Igihugu kitagira Umuhanuzi nubwami,usanga cyuzuyemo urujijo nubujiji bwinshi cyane,haba huzuyemo akarengane kenshi nubugizi bwa nabi,haba mu mwuka cyangwa mu mubiri.Igihugu kitarangwamo Imana usanga gihorana umwiryane,kandi Umwami wicyo gihugu usanga ahorana ubwoba n’impugege z’abaturage ayobora ko batamwibonamo.Kubera iyo mpamvu usanga abayoboza igitugu akica abaturage amanywa nijiro ashaka yuko bamwemera kungufu!
Igihugu kidatuwemo n’Imana usanga abantu bihimbira gusenga no gukiranuka bidaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Colosins 2:1-23, Igihugu kidatuwemo n’Imana uzagisangamo abahanuzi benshi biyitirira guhanura buri wese yigira Umuhanuzi!?Igihugu kidatuwemo n’Imana ugisangamo kwirarira kwinshi no kuticisha bugufi,usanga abantu baho bahorana ubwoba imitima yabo yaragiye mu mutwe aho kuba mu mutima.Igihugu kitagira Imana usanga abagituye nta byiringiro byejo hazaza bafite,kandi amahoro yabo,nayo bihimbira aho usanga bavuga amahoro kandi ari ntayo bagira.
Igihugu kitagira ubwami,ntikigire Umuhanuzi,abaturage bacyo barahona.Kandi imbabazi z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,usanga zibari kure,ibyago ari byo byasimbuye umugisha no kudahirwa ibyo nibyo bibahora hafi.Igihugu kitagura Imana (Umuhanuzi) urakibwira kuko uhasanga ibigirwamana byinshi kandi buri wese mu gukirnirwa kwe,usanga nta mutima wo kwicuza no kwihana uharangwa.
Ishyanga ritagira Imana usanga ryirali kandi ryiyemera cyane kurusha uko bemera Imana yabaremye,ku buryo banayibonye ntibabura gutekereza kuyica igihanga nkuko bihora mu mitima yabo.Ishyanga ritagira Imana,ntirigira ubwenge kuko ubwenge buturuka k’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Ishyanga rishaka kwigira ishyanga kandi atari ishyanga rihorana ibyiringiro bikomoka mu mbaraga za bana b’abantu.
Mu gihugu kitagira Imana,uzahasanga harangwa na bakire bacye cyane,abakene aribo benshi cyane,kandi badashobora gutera imbere ahubwo na b’abakire bagenda bacyendera.Igihugu kitagira Imana bahorana inzara nyinshi kandi itajya itanga agahengwe cyangwa agahenge ahubwo ibyago bihora bisimburana iteka uko bwije nuko bucyeye.Ninde se wafasha ishyanga ryahose ari ihanga imbere y’Uhoraho ubu rikaba ritakiri ishyanga kuko ryaheze ishyanga rigahinduka abaretwa imbere yandi mahanga mu maso yabatagira Imana kugirango ubwo azabakiza bazamenye yuko ari we Mana yabo atari Umuhanuzi Moses?
Ndabizi ko hariho abanyantegenke bo gusoma,reka ndekereho ararekwa ntashira,igihe gishira kigaruka,kandi kikagaruka kigenda ibyo nabyo byakozwe n”Uhoraho ntiwamenya uko wabisobanura.Ariko uko igihe kigaruka ninako kigarukana ibyasigaye nibitarigeze gushyirwa ahabona kugirango abatarabibonye bizabahindukirire umubavu ubahumurira neza,ariko mu gihe gikwiriye byose bizatunganywa nkaho byari bisanzwe bitunganijwe.Ubwira abumva na batumva bose bagirirwa Ubuntu bwo kubyumva kuko atari bumva bwenge aho avugana ubuhanga n’ubwenge buhishwe abahanga bo mu isi ya bazima.
Umweyo w’ubuhanuzi mu banyamadini biyitiriye gukorera Imana itarabahamagaye!!!
Mbere yuko Bishop Rwagasana agera kuri uwo mwanya,afatanije na Bishop SIBOMANA Umuhutu wigisambo wacinyaga inkoro mu batutsi ba FPR,yagambaniye usabwimana SAMUEL bamukuru kubuyobozi kugirango we na Rwagasana babone uko bisahurira umutungo wa wiryo DINI arabahunga yigiri mu gihugu cy’UBUBILIGI ubu niho alimo gukorera umurimo w’Imana.
Bigeze mu w’1959 babwiye uwo musaza bati mukozi w’Imana twamenye yuko hari umugambi wuko bamwe mu bahutu bari mu idini ryacu bamaze kupanga ku kwica.None hungisha ubugingo bwawe amaraso yawe ntazatubeho,naho bashakaga ko ahunga bagatwara umwanya we.Ubwo yarahunze agaruka FPR agatsiko ka mabandi kamaze gufata ubutegetsi.Ubwo 1994 NSANZURWIMO nawe inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi aba Pastor b’Abatutsi basanga NSANZURWIMO bati twamenye yuko hari abatutsi bagiye kugufungisha none amaraso yawe ntazatubarweho ubwo nawe yahise ahunga yerekeza NAIROBI na bunginbo nubu yibera mu gihugu cy’Ububiligi.Ibyo ukorera abandi nawe nibyo uzakorerwa uko niko Umwami wabakiranutsi yasize avuze!
Bamwe mubo intumwa ya Satani Gitwaza yirukanye ariko bakaba bari bamaze kwitandukanya nawe nyuma yahoo bamenyeye yuko umuyobozi wabo mukuru yibera mu isanduku bashyinguramo abapfuye,nibwo bahisemo kwigira kuruhande ubu bakaba basengera muri Guest house yitwa Amani.
Niharuguru ya Gitwaza ho gatoya hasanzwe hari sale (Hall) yakiraga ibirori byubukwe nindi mihango yose ijyanye nabyo. Abirukanywe nkuko Intumwa ya Satani Paul Gitwaza abivuga ni ; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.
Intumwa ya Satani Gitwaza agira kandi ati :” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”
Intumwa ya Satani Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi.
Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.
Intumwa ya Satani Paul Gitwaza
Gitwaza yahise ateza imbaraga z’umwijima Pastor MUSONI JAMES amuhindura umusazi,ariko nyuma yigihe yaje gukira Imana imugirira Ubuntu arakira ariko idini yari yafunguye ryahise isenyuka kuko Gitwaza yatinyaga Musoni James akaba atarashakaga ko akomeza gukorera umurimo w’Imana mu murwa hafi ye.Abonye risenyutse ati nta muntu wavuye muri ZION nabi uzagira amahoro ngo agende ibyo azakora bitungane.Ariko yiyibagihe yuko Imana atar’umuntu nkuko we yibwira.
Umweyo wo kurisha bibiliya ukaba ukomereje kwa Rene Masasu umwana w’umwega nawe wigize indakoreka wakunze guhemukira abo bakoranye yitwaje yuko ngo Umwakagara ar’Umwega mwene wabo.Saho honyine ijambo ry’ubuhanuzi rkomeje kurikoroza ryikorera umurimo waryo nkuko Uwiteka yabitgetse.Twagiye twandika kenshi yuko abo tumaze kuvuga hejuru barimo Gitwaza ko akoreshwa ni myuka mibi,ariko abantu ntibabyemere bakabifata nkibihuha.
Niba abanyapolitike bahindura itegekonshinga bikagira ingaruka kubaturage,ese abanyamadini batekereza bate!Ese niki barusha abanyapolitike niba bahindura STATUS y’Idini bagambiriye kutarekura ubuyobozi kandi biyitirira yuko ar’abantu b’Imana?!
Pastor Gashumba STEVEN yambuye Evangelist NAHEMIAH umurimo ubu witwa Rwanda For Jesus,aramuriganya ubwo yari yaje kwigisha Seminar aho kwa NEHEMIAH,nawe ararikirwa kujya kwigisha ahandi agarutse asanga Gashumba yamaze kwimura itorero afatanije numwe mu badamu bari baratangiranye iryo dini na NEHEMIAH.Amaze gufatirwa mu busambanyi bahise bamuhagarika murusengero agira ipfunwe ry’icyaha yakoze yanga kwihana ahitamo guhungira mu gihugu cy’UBWONGEREZA na magingo aya.
GATAHA STRATON nawe akaba yarabifashijwemo na Odette Nyiramirimo warukomeye mu butegetsi bwa Bega icyo gihe,maze madamu David baramucecekesha ngo kuko ar’umupfakazi akaba atagira kivugira maze idini rya Vivante baryiba gutyo nyuma yaho baroga PASTOR KALINDA wakoranaga na “NDARUHUTSE DAVID” bashaka kumukura kubuyobozi nyamara burya urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru.Umuhanuzi Majeshi Leon yaramuburiye ko bagiye kumuhitana ariko yanga kumvira umwuka w’Uwiteka Nyiringabo kugeza bamukuyemo ubugingo.
Amaze kumva ashyizwe mu majwi nibitangaza makuru bikorera abaturage kubamenyesha imikorere yizo nkozi z’ibibi,ngo byatumye abafite bava muri urwo rusengero asigarana imbarwa nawe akaba ashyirwa mu majwi yuko yaba akorana na Satani bya hafi ku buryo ngo iriya modoka yayihaweho impano kubera abakristu benshi amaze gutanga ikuzimu ngo babagire ibitambo.
Bitewe nuko GITWAZA yari yamaze kumenya yuko MIGNOON yamaze kwigerera aho nawe yageze,yatangije “WOMAN MINISTIRIES” araruca ararumira.Ntabwo yigeze asakuza nk’uko asakuje atanduana na ba Bishops batangiranye umurimo yita ko aruw’Imana kandi akorera Satani.
Birashoboka yuko umweyo ugiye gukurikiraho ushobora gutangirira kwa MIGOON,cyangwa ukazaharangirira.Ariko icyo tuzi nuko,wa mugani wa Gamaliyeri ngo abatarahamagawe n’Uwiteka,gahunda zabo zisenyuka ntawubakozeho.Kuko umurimo w’Imana bidashoboka yuko wasenyuka.Igihe niki ubanza kigeze ngo ibyahishwe ni byavugiwe mu rwongorerano bigiye gushyirwa hejuru y’Inzu.
Ikinyamakuru inyangenews kirasaba uwamenya amakuru wese ajyanye nizo nkozi z’ibibi kuyatwoherereza kuri e-mail zacu inyangenewseditor@gmail.com kugirango dukomeze guhashya izo nyangaguhanwa zirwanya ubugingo bw’abakiranutsi kugirango zizabarimbure.