Hasigaye iminsi (7);gusa uRwanda n’Uburundi bizihize ubwigenge bashakiwe n’Umwami w’Urwanda uheze mubuhungiro imyaka irenga (55); ataragaruka muri gakondo ye.Burya koko Umwami n’Umwami,biratangaje kubona abizihiza ubwengenge bw’ibihugu byabo,badashobora gutinyuka ngo bashimire Umwami w’uRwanda wabashakiye ubwingenge akubushaka kandi ar’impunzi.
Birababaje kwima uwaguhaye,bigatera agahinda gusaba uwo wimye!Ubuse koko iyo tuvuga ko repubulika y’uRwanda itemewe n’amategeko mugirango n’ukubeshya ku wa 01st Nyakanga 1962 niho Umwami w’uRwanda yamerewe ubwigenge yari yarasabye mu muryango wabibumbye United Nations.
Abazungu bo mu bwoko bw’Ababirigi bahise bimika abanyarwanda bab’Abarepubulike bo mu nduga bab’Abahutu bari bayobowe na nyakwigendera Georgoire Kayibanda wayoboye repubulika ya l itemewe n’amategeko.
Nyuma y’imyaka irenga (10); yaje gukurwaho na none mu buryo butemewe n’amategeko na Gen.Maj.Habyarimana nawe wafashe ubutegetsi mu buryo bunyuranije n’amategeko ngo iyo niyo independence .
Yategetse imyaka 21st yrs yafashe ku wa 05thNyakanga 1973 akurwaho ku wa 06th mata 1994 urabona ko yari yagerageje gusukuma iminsi nawe yakomeje muri icyo kinyoma ategekesha igitugu,icyenewabo wabo maze abanyenduga bishyura ibyo bakoreye abandi bumva uko bemera kuko inyishyu ni hano munsi y’ijuru.
Umwakagara yafashe ubutegetsi ku wa 19th Nyakanga 1994 kugez’uyu munsi nawe akomeje gutegekesha abanyarwanda igitugu no gukomeza ya nzira y’ikinyoma nawe ubanza igihe cye cyaba kirangiye biragoye ko yarenza iyi myaka (20); ategekesha igitugu abanyarwanda.
Kuva yafata ubutegetsi ntiyigeze yizihiza na rimwe umunsi w’ubwigenge kuko avuga ko ubwigenge bwabonetse aho yafatiye ubutegetsi ko nta bwigenge bwari kuboneka mu gihe abanyarwanda bamwe bari bameneshejwe bagakurwa mu gihugu bakohoha.
Ikibazo niki,ubwo bwigenge ahakana yemera!Kuki bizihije imyaka (50); uRwanda rumaze rwigenga?Hanyuma se kuba ku wa 04th Nyakanga 1994 yarafashe ubutegetsi amaze kumenesha abandi banyarwanda we yumva ubwo bwigenge bwabonetse abandi banyarwanda batashye mu gihugu abandi bakirukanwa bwo buruzuye?
Ikinyoma kirica,ikinyoma kiranyagisha,ikinyoma kirakenesha,ikinyoma nikibi,niryari abanyarwanda bazabona ubwigenge bose bakazajya babwizihiriza hamwe?Ikigaragara ni uko uwashatse ubwigenge niwe uzi agaciro ku bwigenge naho abandi bose nabambuzi n’abajuru n’ibisambo!
Ntabwo banyuze mu irembo rifunguye,ahubwo basimbutse amarembo binjira muruhongore,ntibazi kujisha injishi y’imbyeyi n’igisabo,bakuye kilazira ngo kuko babonye kiliziya nyamara niyo yagambaniye ubwami bw’uRwanda bayobowe na MGR Claise yari ayoboye kiliziya gatolika, none gutegeka birabananiye.
Mubyemere mu byange haravukiye gutegeka no gutegekwa,kuko twese ntabwo dushobora gutegeka,ntabwo amategeko ya bana bab’abantu yahindura amategeko y’Imana.Abayuda bavukiye gutegeka,Abalewi bavukira kujya batambira ibitambo imbere y’Uwiteka Imana.
Umwakagara ubutegetsi buramunaniye,abambari be,bakozwe nisoni,ngaho la tekereza kwanga kwizihiza ubwigenge hanyuma ukizihiza umunsi wiciyeho abantu ngo n’umunsi wokwibohora ukaboha abandi ubwose ayo mashuri mwayize murihe shuri ubanza atari hano kw’isi.
Uko amazi ava mu iriba ukayanywa hanyuma ukongera kuyagarura agasubira mu iriba uko niko iby’uRwanda bigiye kugenda aho ubwami bwahoze ninaho bugiye gusubira kuko intangiriro y’ubuyobozi bwiza n’ubwami ndibaza ko nyuma y’imyaka irenga (55); icyo repubulika itakoze ntiteze kugikora.
Nibareke amata asubire mu cyansi,uruhimbi rusubire aharwo,maze imbyeyi zivumere kuko zambuwe agaciro gahabwa inko-ko n’inka z’izungu ngo namajyembere nyamara bimaze kugaragara ko amajyembere atubakiye kumategeko agenga ubutabera imbere ya bose ko ayo aramajyanyuma.
Ikibazo abantu bakwiye kwibaza repubulika y’Uburundi yo yemewe n’amategeko?Cyangwa nayo ifitanye isano na repubulika y’uRwanda itemewe n’amategeko?Umwami NTARE yaba yarirukanywe kuburyo bwemewe n’amategeko?ahaaa!!!!Ubanza aho bukera igihuru kiza kuvamo igihunyira!?
Umunyarwanda yaritegereje areba uko ibintu birimo kugenda arihanukira ati NZABANDORA,iryo nizina ry’umwana wanjye,none nanjye nzabambarirwa kuko kurora nararoye hasigaye kubarirwa,akatari kera umuzinga uraza kuvamo umwibano.!
