Home News Abatunze inzoka nibo bazemererwa gusohoka!?

Abatunze inzoka nibo bazemererwa gusohoka!?

0

June 22nd,2015 Ubwo nari mu masengesho yo gusengera ubugingo bwanjye hamwe na bene data basabye inkunga yamasengesho ku munsi wa kabiri w’icyumweru maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara agiye kurwanya impunzi ziba mu gihugu cya Kenya,asaba ko bagaruzwa mu gihugu cye kugirango abakanire urubakwiye kuko bamaze kwemeza ko impunzi ziba muri ibi bihugu by’Africa y’uburasira zuba bahuriye mu muryango wa “EAST Africa Community” EAC badakwiye gucumbikira impunzi zaturutse muri ibyo bihugu bahuriyemo.

Nuko nerekwa mbona umwakagara atambagira mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, agenda amanitse amaboko asuhuza abaturage bicyo gihugu ajyanwa muri hotel ikomeye aho yagombaga kwakirirwa.

Nerekwa impunzi ziba muri icyo gihugu zitangira guhagarika umutima kubera ko gahayo ko gushaka gusubiza impunzi iwazo aho zavuye zihunze,nyamara ibyo ubwo barimo kubikora umwakagara igihe cye cyari cyarangiye ariko agapfa kwihagararaho bivuze yuko abazagira ibyago bagashimutwa nizo nyangabirama bagiye gufata icyo cyemezo byaba arakaga n’amakuba yaba aguye kuri bene gakondo.

Ni uko rero mwana w’umuntu burira abari muri icyo gihugu kugirango bamenye imigambi y’umwakagara kugirango bareke kujarajara kuko bazatangira bafata abantu bavuga ko igihugu gifite umutekano mucye bityo badashaka impunzi mu gihugu cyabo.Aho niho bazahera babohereza mu bihugu bakomotsemo.

Babwire basenge kugirango nzabarinde ibyo byago bigiye kubagwira kugirango imigambi y’umwanzi yose izabe imfabusa maze bazamenya ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi yabakiranutsi uko niko Uwiteka Imana avuga.Ibi bitandukanye n’amategeko agenga umuryango w’impunzi wa HCR washyiriweho umukono wa masezerano I Geneve mu gihugu cy’UBUSUISE.

Ndababwiz’ukuri yuko Uwiteka abasha kubakiza ibyago byose bikomeye naho byaba biganiki,Yeremiya 32:27 Behold , I am the Lord , the God of all flesh :is there anything too hard for me? Birumvikana ko bagiye gutangira guhackinga amatelephone y’impunzi kugirango bamenye icyerekezo baherereyemo maze bazashimishe umwakagara kubw’ubugambanyi bazaba bakoreye impunzi z’abanyarwanda.

 

NGO ABATUNZE INZOKA NIBO BAZAJYA BASOHOKA?

June 23rd, 2015 nerekwa ibigiye kubera mu rwagasabo mu murwa mukuru wabakiranutsi,mbona ingabo z’umwakagara zigose umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi.mu muhanda nta muturage wari wemerewe gusohoka abagendaga mu muhanda nabasirikare bo mu bwoko bw’umwakagara bitwa bitwa abajepe Republican Guard R/G,abo nibo bari bagose umurwa mukuru wa gakondo yabakiranutsi.

Ayo yari amategeko yaturutse muri ministeri y’ingabo,ifatanije na ministeri y’umutekano,nuko nerekwa abantu baheze mu mazu yabo ntawemerewe gusohoka ntawagurishaga ndetse nta nuwaguraga.

Ni numva ijwi ry’abasoda babajepe bavuga ngo ntimwemerere umuntu numwe gusohoka kuko hagomba gusuhoka utunze inzoka wenyine abe ari we mwemerera gusohoka abandi bose mu baheze mu nzu!

Ni uko ndatekereza ngo inzoka?Abe ari bo mwemerera gusohoka bonyine,ndabwirwa ngo ,mwana w’umuntu ibyo wibitindaho none se ntuzi yuko inzoka isobanura ubugome n’uburiganya n’ubugizi bwa nabi,yego nyine aberemewe gusohoka n’Interahamwe Ntutsi”Intore Hamwe”.

Umurwa warukonje cyane wuzuye za bariyeri hepfo no haruguru nta cyintu na mimwe cyatambagiraga mu muhanda usibye kubona za madoadoa za gisirikare ni uko nanjye nshakisha aho nyura mbona birakomeye cyane,ariko Uwiteka ancira akayira gato mbona umujepe ararangaye munyuraho arimo kwinywera agatabi arimo gutanga amategeko mba ndarusimbutse.Ahaaaa!!!Urabe wumva mutima mucye wo murutiba ni wowe ubwirwa!?Oya sijyewe!Ohoo pole nibagiwe urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa!

Umuserabanya barawubwiye bati muserabanya hung adore inzu iguhiriyeho,umuserebanya uti,nibisanzwe kuko iyi nzu basanzwe bayicanamo umuriro mwebwe rero abatabizi mwicwa no kutabimenya.

Inzoka nayo yabonye ishyamba rihiye maze kuko umuriro warufite umuvuduko ukabije kandi inzoka ikaba igendera hasi ntabwo yari kumenya aho umuriro uturuka byayisaga ko yabona uyirokora maze ihura n’inkware iri guhunga maze ibasaba inkware ko yakwemera ikzingira kwijosi maze ikayihungana.

Inkware irayibwira iti,banza wasame ndebe ko nta cyintu ufite mukanwa,inzoka irasama maze inkware irebamo,inzoka irayibaza iti,ubonyemo iki?Iti mbonyemo akang’nonwa,iti ngaho jya kwijosi nkujyane .

Inkware iraguruka igeze ahatarumuriro ijya hasi,inzoka ibonye ko ikize ako kanya ihita ikwedura umutwe wayo,niminwa yayo maze ishaka kumira ya nkware bunguri,inkware iti,sinakubwiye ko nabonye akang’nonwa ugahakana!

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar