Home News Nigute wagaruza ubutunzi bwawe satani yatwaye?

Nigute wagaruza ubutunzi bwawe satani yatwaye?

0

Icyo ukwiye kumenya mbere na mbere ni uko satani atunze imigisha y’abantu b’Imana,’abakiranutsi’, kugirango ugaruze imigisha yawe,ni uko uba ukijijwe nk’uko inkozi zibibi zikorera satani zigahembwa nawe,uko niko nawe uko ukorera Imana ukwiye kumenya ko yakuremye igufiteho gahunda nyamara iyo gahunda niwowe ukwiye kuyishyira mubikorwa.

Imana ntabwo ijya irwanya abanut ba satani kuko batererejwe n’umuriro winkazi witeka ryose utazima,ariko inkozi zibibi zose zishinzwe kurwanya aabntu b’Imana,hamwe n’Imana,niyompamvu iyo uri mu mugambi w’Imana,itabura kubana nawe kuko mufatanya urugamba rwo guhashya abadayimoni na satani hamwe nabarozi bose n’inkozi zibibi.

Iyo umaze kumenya ko uri muruhande rw’Imana,ukamenya ko nayo irimuruhande rwawe,birakorohera cyane guhangana n’imbaraga z’umwijima ,ariko ibi byose kugirango ubigereho usabwa kuba usobanukiwe iyerekwa hamwe n’inzozi uhabwa na Mailaka ushinzwe ubugingo bwawe!

Ukwiye kumenya ko malaika wawe ashinzwe gutanga raporo yawe buri munsi ntabwo ashinzwe ku kurwanirira usibye ko akumenyesha amabanga ya satani y’umwanzi urwana nawe n’imigambi ye yose arimo gutegura kugirango uhangane nawe.

N’inshingano zawe guhangana nabadayimoni kuko uremwe muburyo butandukanye nabamalaika twebwe turemwe mu muriro naho abamailaka baremwe mu miyaga!Niyompamvu Uhanuzi Daniel yasenze amasengesho ku munsi wa kabiri agasubizwa ariko ibisubizo ntabwo byamugezeho kuko abadayimoni bategekaga ikirere cy’Ubuperesi banze ko malaika Gabriel atambukana message y’ubutumwa burimo ibisubizo bya Daniel.Nyamara byamutwaye iminsi 21days kugirango amenye icyabaye!Wowe iyo usenze ukabura ibisubizo umenya impamvu?Ibaze kandi wisubize!

Kugez’ubwo umukuru wabamalaika MICHAEL yatumwe kumanuka akaza kurwana intambara,ibyo byabaye kubera ko Daniel yarafite misiyo yoguhesha icyubahiro Uwiteka Imana mu gihugu cya BABULONI.Abarozi twe tubasha kubarwanya tukabatsinda dufatanije nabamalaika bari hejuru kuko nitwebwe tubashakira inzira yo kugirango batugezeho ubutumwa bahawe n’Uwiteka Imana.

Aha rero urabona ko usabwa gukiranuka no kugendana n’Imana kugirango ibashe kujya ikubwira buri kimwe cyose gikorerwa munsi y’ijuru.Ibyo ntushobora kubigeraho udafite urukundo rw’Umwami wacu Yesu Kristo yadusabye gukundana nk’uko yadukunze.

Urukundo rudashaka inyungu,urukundo rw’Imana,harugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda,iyo intambwe ya mbere,intambwe ya kabiri,ukunda mugenzi wawe nk’uko Yesu yagukunze urabona bitandukanye nibyo wigishwa nabafarisayo.Izo ntambwe uko ari (2); nutazigeraho ntushobora kwinjira mu bwami bw’Imana na Kristo Umwami wabakiranutsi.

 

 

 

Abantu bafite impano z’Imana satani arabanga!

Kera twiga mu ishuri twarabanyeshuri (20);hamwe na computer (20);buri munyeshuri yabaga afite computer ye,igitangaje buri gihe computer yanjye yabaga yapfuye nyamara izabandi ari nzima!

Uhereye icyo gihe sinabashije kumenya imoamvu usibye ko naje gutahura impamvu maze kugera mu ishuri ryo mubutayu.Satani yakoraga ibishoboka byose akanca intege kugirango anyereke ko ntashobora kwiga neza nkabandi mbese ntamahoro yampaga.

Naje gushaka umwe mubanyeshuri twiganaga ubu ari muri Canada yitwa Nkurunziza Vicent aramfasha anyigisha ibyo ntumvaga neza cyangwa ntari nsobanukiwe,maze satani akorwa nisoni byansabaga kwitanga nakoreshaga umwanya mwinshi kugirango mbashe kwiga mfate abandi kuko narinsubiye mu ishuri nyuma y’imyaka (15);urumva ko narimfite umurimo ukomeye ariko iyo Imana yaguhaye isezerano Imana iruhuka ruko risohoye igihe cyose ugendera mubushake bw’Imana.

Iyo nabonaga ikiraka cya computer naragikoraga nkarangiza ariko uwo nakoreye akanga kunyishyura ugasanga dutangiye gutera amahane,bucyeye nza kwiga amayeri,namara gukora machine ngahita nshyiramo pass word izamara icyumweru kimwe yaba ataramara kunyishyura machine igahita yifunga bityo bikamutera kunyishyura vuba na bwangu kugirango machine ibashe gutungana.

Ndibuka ko mu mujyi wa Kigali nijye wadukanye software ikuramo za pass word,bukeye umwalimu w’umuhinde witwa SARAN Ravramanana atangira kuyigisha muri KIST,urabona ko kuruha cyane bitera ubwenge n’ubushakashatsi.

Ibi byose satani yandwanyaga azi neza ko nzakora uyu murimo uyu munsi nkora,kugirango ntazagira icyo ngeraho,inama nagira abanyeshuri koresha igihe cyawe neza,24/3= 8 hrs kwiga,gusenga,gukora akazi kuruhuka.Kuko uko utakaza umwanya ninako igihe cyawe muri stock yawe yo kubaho iminsi yawe ntabwo yiyongera ahubwo iragabanuka kuko satani numunyamayeri agerageza no kugukerereza imyaka 70 yrs uzabaho uzasanga har’ibintu utigeze utangiza gukora!

Satani agerageza buri gihe kukwiba nibura amasaha agera kuri (5);fata amasaha ayo tuvuze uyakube (7); hanyuma ukube 5*7=35 mu cyumweru,fata 35*4=140 fata 140*12=1680 aya masaha urumva uzayagaruza ryari?Satani ntabwo aruhuka wowe se uraruhuka wageze kuki?

Ngubwo uburiganya bw’umwanzi ngiyo imikorere ye,ubwoko bwanjye burimbuwe no kutamenya Hosea 4:6,My people are destroyed for lack of knowledge:because thou hastrejected knowledge ,I will also reject thee,that thou shalt be no priest to me:seeing thou hast forgotten the law of thy God, I will also forgotten thy children.Tekereza rero niba uri mu bo Uwiteka yataye kuko banze kwita ku ijambo ry’Uwiteka?

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar