Home News Mwami twigishe gusenga!

Mwami twigishe gusenga!

0

Nimujya musenga ntimukamere nkabafarisato muvuga amagambo muyasubiramo hato na hato,kuko data wo mu ijuru yumva gusenga kwanyu.nushaka gusenga ujye ahiherereye maze ufunge umuryango usenge so wo mu ijuru.

Kandi ntukagaragaze umubabaro cyangwa se ngo wiyerekane ko wasenze!Ahubwo ubigire ibanga ryawe na so wo mu ijuru kuko areba ahiherereye azumva gusenga kwawe maze agusubize kubyo wamusabye!Mathayo 6:7.

Nujya gutanga ituro ryawe ufitanye ikibazo n’umuntu banza usubire inyuma ubanze wikiranure naw maze ubone kuza gutanga ituro ryawe rizemerwa n’Imana.Nuko abafarisayo nabanditsi baza aho ari,baramubaza bati,niki gituma abigishwa bawe bataziririza imihango cyangwa imigenzo ngo babanze gukaraba mbere yo gufata amafunguro?

Nawe arababaza ati,niki gituma mucura itegeko ry’Imana?Ibyanditswe bivuga ko,ututse se cyangwa nyina bamwica,ariko mwebwe mubwira abantu ngo muzane ibyo mwarigufashisha ababyeyi banyu kuko ugenje atyo adahatwa kubaha se cyangwa nyina!Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imihango yanyu!Mwandryarya mwe Yesaya yavuze ibyanyu neza ngo,ubu bwoko bnunsengera ubusa kuko bunsengesha iminwa ariko imitima yabwo imba kure?

Ese waba urumwe muri aba?Niba ariko umeze hindura imyumvire ndetse utandukane nimihango nimigenze yabacyera ahubwo ukurikize ijambo ry’Uwiteka Imana yo mu ijuru nawe uzabona umugisha

Nujya gutanga ituro ryawe ukuboko kwibumoso ntukukamenye icyo ukuboko kwiburyo gutanze,ese iyo mutanga ibyacumi n’amaturo kuki mwandika amazina yanyu kubyo mutanze nuko rero ingororano yanyu mwamaze kuyihabwa kuko ntayindi mutegereje ituruka ku Mana kuko wamaze kugaragara yuko ariwowe utanga icyacumi cyinshi kubera ufite akazi keza niyompamvu washyizwe muri komite uahabwa umwanya ufatika murusengero.

Matthew 6:3 But when you give to the needy, do not let your left hand know what your right hand is doing, 2“So when you give to the poor, do not sound a trumpet before you, as the hypocrites do in the synagogues and in the streets, so that they may be honored by men. Truly I say to you, they have their reward in full. 3“But when you give to the poor, do not let your left hand know what your right hand is doing, 4so that your giving will be in secret; and your Father who sees what is done in secret will reward you.

Matthew 6:2“So when you give to the needy, do not announce it with trumpets, as the hypocrites do in the synagogues and on the streets, to be honored by others. Truly I tell you, they have received their reward in full.

Matthew 6:4 so that your giving may be in secret. Then your Father, who sees what is done in secret, will reward you.

Imwe mu mpamvu impano z’Imana zikenewe,ushobora gusengana n’abantu cyangwa umuntu wiyita ko ar’umuntu w’Imana nyamara akorera sekibi,abongabo ubusanzwe baba bafite guhishukirwa umuntu uwari we wese ndetse bakamenya ibyawe byose kuko baba bakoresha imyuka mibi kuko satani yaremwe mu buryo bunyuranye n’ubwa’abantu ntabwo byari gushoboka ko yamburwa impano yaremanywe niyompamvu azacirwaho iteka ryose.

Ariko umuntu abasha kwihana bigashoboka igihe cyose atarakurwa mu mubiri,usibye nyine hashize imyaka 2 ni gice ubutabera bw’Imana butangiye mu itorero rya Ksristo.Ubu harabantu bamaze gucirwaho iteka batabizi kuko agakiza karimo gusubira mu isoko yako aho kakomotse.

Bityo aba bantu twavugaga bakoresha imyuka mibi nabo bajya bahanura,ndetse baranerekwa ariko itandukaniro ryabo ntibashobora kugusengera ngo ibibazo byawe bibone ibisubizo kuko baba badasenga Imana yo mu ijuru ahubwo bakanezezwa no kuguhishukirwa nawe wareba ko mutaziranye ugahita wemera ko ibyo bahanuye arukuri nyamara ntambaraga bafite zo gutanga ibisubizo by’Imana.

Guhanura cyangwa kwerekwa n’impano uhererwa ubuntu,nyamara ushobora gukora ibyaha warangiza ugakomeza umurimo wawe,ikigaragaza ko wavangiwe niyamilimo mibi ukora itajyanye n’umurimo ukora,ndetse iyo wingiye kwihana nibwo wumva abantu batangiye kuguhishukirwa cyangwa ku kwerekwa kuko wananiranye nah’ubundi Imana igira ibanga burya iyo igeze aho ishyira hanze uwiyitirira ko ayikorera burya aba yananiranye.

Tekereza za fundraising zijya zitangwa mu madini yabafarisayo maze ukihandagaza ngo utanze million cyangwa ibihumi ijana,burya ingororano yawe irangiriraho kuko abantu baba bamaze kumenya uwatanze menshi urumva rero ko Imana itameze nk’abantu,ariko umupfakazi watanze urumiya rumwe yatanze uko yari yifite ndetse nta nikindi yarafite imbere ni nyuma ndabwiz’ukuri yuko yarushije wa mukire watanze byinshi kuko yatanze ibyari bimusagutse!

Wikwangwa n’impano nawe ushobora kuba uzifite,ariko se satani ntiyarafite impano zikomeye cyane byamubujije kwishyira hejuru akavuga ko azazamura intebe ye akayigeza kubicu maze abantu bakamwubaha iyo niyompamvu yamanuwe kw’isi ajugunywa ikuzimu.

Uzakangwe n’umuntu ukiranuka kuko ahinduka umutoni w’Imana akaba ninshuti yayo,tekereza igihe uzahinduka inshuti y’Imana uzaba ubaye nk’Imana kuko uzajya ubona ibitabonwa ndetse wumve ibyo abana bab’abantu batumva ndetse batanabona.

Sengana n’umuntu uzi cyangwa se niba utamuzi banza umugenzure urebe ko ashyitse mu by’Imana niba azi ijambo ry’Imana kuburyo buhagije,menya ubuhamya bwe kugirango umenye amateka ye,bitaba ibyo uzisanga usengana n’abantu bifitiye imbaraga z’abacwezi n’Abalangi.Tekereza nk’imyuka ya ba Nyirabiyoro baraguye muri 1730 kugeza uyu munsi ibyo baraguye biracyakomeza nyamara hashize imyaka 285 baraguye kayibanda,baragura Habyarimana,baragura Bizimungu,baragura Kagame,byose uyu munsi turimo turabirebesha amaso y’umubiri.

Nyamara ntabwo bakoreshaga imbaraga z’Imana,niyompamvu gukizwa bitandukanye no kubohoka imyuka yo mu muryango yigisekuruza bisaba imbaraga zitari izatheology ahubwo imbaraga z’umwuka w’Imana.

Ni kuki mu bantu b’Imana hahoramo intonganya no kubura amahoro kandi bitwa ko bakijijwe?iki kibazo abantu benshi bakunze kukibaza cyane aha ndavuga ingo z’abashakanye mu byo bita ko arubushake bw’Imana.Byorohera abadayimoni kuza bakaguhanurira ko ukwiye kurongora umuntu runaka,ariko mu byukuri uwo muntu akaba atari mubushake bw’Imana,naho akorerwamo nabadayimoni bakarande iyo abadayimoni bamaze kumenya ko wasezeranijwe ubutunzi n’Uwiteka Imana bakora ibishoboka byose bagashaka uko warongora umuntu uteri mubushake bw’Imana bakoresheje abantu batandukanye bakorera satani bibeshya ko bakorera Imana maze ukarongora uwo mukobwa cyangwa ukarongorwa nuwo mugabo kugirango ubwo butunzi satani azabugiremo uruhare.

Icyo gihe umwana mubyaye avukana imbaraga z’umwijima kuko igihe ujya gutera urubariro ya myuka iba yamaze kukwinjiramo cyangwa yinjiye muri madam maze umwana akavukana amaraso yabadayimoni kuko binjira muri iyo nda iyo myuka igakurira muri ya nda maze ahasigaye mukazahangana nuwo mwana cyane aba ari nimfura yawe uwo niwo uragwa ubutunzi Imana yageneye abayikunda ugasanga umutungo ukomoka ku Mana usigaye utegekwa na satani uko niko umwakagara Kagame yavutse kuko yaraguwe nabadayimoni mbere yuko abaho fata imyaka afite ubu maze uyikure muri 285 urabona isigaye urahita ubona uburyo satani amenya ibyawe mbere yuko ubaho.

Ubu buhanuzi mbagezaho abapfumu babanje kuragura cyera cyane tutaravuka ihunga ry’Umwami w’uRwanda nitahuka rye,niyompamvu Imana yashimye guhagurutsa abantu bayo kugirango ubwoko bwayo butazakomeza kugendera mu kinyoma cy’abapfumu bigize abahanuzi.

Niyompamvu mureba ko gukuraho kagame bidashoboka kuko ntabwo yavanwaho namaboko yabana bab’abantu ahubwo azakurwaho ni uko igihe cy’Imana kigeze ndetse dore kirasohoye!nuko rero bakundwa mbifurije ibihe byiza n’umugisha uturuka ku Mana data wa twese ariko uhabwe abawukwiriye bagendera muri we kuko umugisha w’Imana udapfa guhabwa abakiranirwa n’inkozi zikibi.

Ndibwira yuko ubu noneho mushobora kubona ikinyoma cy’amadini musengeramo abasaba gutanga ibyo mudafite ndetse mukemera gufata n’amadeni,ariko se iyo Mana ifatirwa amadeni n’Imana ki?Ibyanditswe byera bivuga ko tuzaguriza amahanga ariko tutazafata imyenda mubanyamahanga abo babibwiwe nabakiranutsi arikose kuki amadeni yishe abantu kugeza naho insengero zifata imyenda ngo barubaka insengero?

Ese insengero n’amazu cyangwa nimitima yabantu?ubwo se kuki batafata amadeni yo kwishyurira bene data baboshwe namadeni ya za bank,urabona ko abantu bibereye mubucuruzi bw’ijambo ry’Imana !Ibi se mvuze haraho mbeshye!Imana ntabwo ikennye kugeza ubwo wayifatira amadeni.

Muri 2009 nahuye na Pastor James Musoni wakoaranga na Gitwaza nyuma akaza gutandukana nawe,ashinga urusengero kuri One Love kwa Rasta nza kumubwira nti musoni tandukana nuriya mufarisayo w’umusataniste Musoni yanga kunyumva,icyo gihe yaragezweho ariwe ugendana na ba Ricky Warren Ndamubwira nti nyamara Pastor uzisama wasandaye ntamwanya yampaye ngo tuvugane yahise agura imodoka kumubona ku Nkurunziza byabaga ar’ibicika.

Cyakora yaranyubashye ampa telephone ze ati uzampamagare kuko ubu ndi busy ,igihe cyaje kugera bamwoherereza imyuka mibi atangura kuzajya atakaza ubwenge urusengero yari yarashinze rwitwa The Herritage Church abafarisayo barugiriye ishyari rwarimo abasore n’inkumi barangije za kaminuza maze umugabo atangira guhura nutubazo dutandukanye twaje guhurira na none ku Nkurunziza nta modoka agifite ibintu bimeze nabi noneho araza arandamutsa ansaba ko twaganira kuko yaramaze kubona ibyo namubwiye ingaruka zabyo turavugana kugeza igihe twaje gutandukana arumirwa.

Ngeze Uganda Imana integeka kumusengera nyuma nk’umwaka umwe urenga,uyu mwene data yagurisheje akamodoka ke,inzu ye,ngo arashaka gukomeza umurimo w’Imana,ndababwiz’ukuri yatangiye gukodesha nyamara yari yifitiye inzu ye nikibanza cye.

Iyo Mana itugira abakene tukayiguriza ntabwo ariyo Mana jyewe Majeshi nkorera sinzanayikorera Imana nkorera irantunze yabanye nanjye mu butayu,iyo umwakagara amereye nabi,cyangwa ba Illuminati bakorera BABULONI iramburira nkamenya uko gahunda ziomeze hari bene data Imana yagiye ikoresha bakampesha umugisha nyamara iyo ngerageje kubasaba ko batera inkunga umurimo nkora nta byo bakora!

Ariko igihe kijyan kigera nkabona umuntu w’ikantarange ampesheje umugisha urabona kwizera ntabwo arukwizera bibiliya,Oya ahubwo n’ukwizera ijambo ryayo”Rhema word”iri jambo riboneka mu nzozi ni njoro usinziriye aho niho ivuganira nawe maze ukizera cyangwa ukiringira ibyo yavuganye nawe.

Iyo umaze gusobanukirwa imvugo yayo,ubaho udakora icyaha kuko ujya gukora icyaha ikabikwereka mbere yuko ugikora ubwo se urumva wazakora icyaha ryari,ko inshuro nyinshi twitwaza ngo byantunguye bizagutungura ryari kandi ibikwereka mbere yuko biba!?Urabona rero ko Imana abafarisayo batubwira atariyo,erega abafarisayo n’umwuka ntabwo arumuntu kuko uwo mwuka ntaho wagiye na nubu urahari.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar