HomeNewsEse itangiriro niherezo,niki kiruta ikindi?

Ese itangiriro niherezo,niki kiruta ikindi?

Bene data bakundwa twongeye kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo Umwami wa bakiranutsi,akaba yicaye iburyo bwa data mu Ijuru,akazagaruka gucira imanza abazima  na bapfuye!Ubu hakaba haratangiye ubutabera bwa gateganyo(Preliminary)kugirango itorero rya Kristo rirusheho gutunganywa no gutegurwa mu bihe bigiye kuza by’ububyutse bushingiye kubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Reka twongere twibukiranye yuko hashize igihe tutaganira kuri bibiliya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ariko ubusanzwe yitwa itegekonshinga ryo mu isi no mu Ijuru ryashyizweho na data ushobora byose!Iyo dukoresheje imvugo nkiyi,nta bwo dukorwa nisoni,ahubwo turushaho kubyirata mu Mwami wacu Kristo Yesu wapfuye amara iminsi[3];munda yisi,kumunsi wa gatatu akazuka akava mu bapfu,akinjira mu bazima.

Uwo niwe uzagaruka kuza gusoza imanza za bari mw’isi,bananiwe kubaha Uwiteka Nyiringabo,hamwe nibyo,haracyariho ibyiringiro byabakiranutsi bari mwisi,bahisemo kubaha data wa twese nk’Imana numucunguzi wabo kugirango bazabane nawe mu bwami bwe bwo mu Ijuru ndetse no mwisi nshya nkuko bigaragara mu byahishuwe.

Duherukana mu gitabo cy’imigani,ubu ubwo Uwiteka adutije akanya keza,reka tuganirire mu gitabo cy’umubwiriza(ECCLESIASTES).Iki gitabo cyanditswe n’Umwami Salomon akaba umuhungu w’Umwami DAVID,Umwami Salomoni yandikiye abantu benshi cyane kuko yahawe ubwenge abuherewe mu nzozi.

Umwami Solomoni yitaye cyane kubuzima bwe bwahise,agerageza kureba uko yabwitwayemo,aza gusanga byose ari ukwiruka inyuma y’umuyaga.Ariko dushingiye kurutonde rw’igihe abami bagiye basimburana,bigaragara yuko ingoma ye,ya yimyeho mu mwaka w’970 BC.Ariko uhereye icyo gihe,ibyo yakoze byose ntabwo byerekana imyaka yabikoreyemo niyompamvu tutababwiye igihe yandikiye ibi bitabo uhereye mu migani,ukageza mu mubwiriza.

NB:Umwami Solomoni,ibintu byose yahawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,byose abikesha ubwenge yasabye Imana ubwo bahuriraga mu nzozi,maze Uwiteka akamubaza icyo yamusaba,maze nawe amusaba kugira ubutabera muri we,ndetse n’ubwenge atabusize inyuma.

Ibyo byatumye Uwiteka amukunda cyane kuko atamusabye kumuhorera kubanzi be,nkuko abenshi bakunda kubitekereza cyangwa no kuba baramutse bahawe uwo mwanya byashoboka ko,ari cyo cyintu cya mbere baheraho kubanza kwitura ababagirye nabi kugirango babereke yuko nabo babonye imbaraga z’ubutware cyangwa z’ubwami bityo bagahita bamara agahinda umuntu aba yaragiriwe tuvuge nkuwasimbura abega agahita abitura ibyo badukoreye byose byaba byenda gusa nibyo tuvuze!

Hamwe no kuba yarabaye Umwami ndetse n’umunyabwenge,akaba yararamye kubwami cyane,ntibyamubujije kurangiza nabi.Kuko abagore benshi cyane ab’abanyamahanga nibo batumye agenda ukubiri n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bishatse kuvuga ngo,itangira ryawe,siryo wakwitaho,ahubwo iherezo ryawe niryo rifite umumaro kurusha itangiriro.

Ese waba utekereza ute,kubijyanye niherezo ryawe?Birashoboka ko waba ukomeye cyane wenda ujya kumera nk’Umwami salomoni.Ndetse ukaba warize amashuli menshi ndetse unafite ubutunzi usibye ko,naho wabugira udashobora kuzapfa ugejeje ah’Umwami Salomoni,kuko yabagaga ibimasa [12] kumunsi kugeza igihe yaviriye ku ngoma.Ariko yarangije avuze ngo,Vanite Vanite bisobanura byose ar’ubusa kandi nibyo koko hanyuma yo kuva muri uyu  mu biri,byose bihinduka ubusa kuko ntaho uba ugihuriye nibyisi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments