https://www.youtube.com/watch?v=3tPpk-2rWiA
NZARAMBA: Abanya Kigali basigaye bita ibirayi “ROTI” kubera kubura no guhenda!
July 2,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon,bagiyekwirukana abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bahamaze imyaka [70];bakaba batahabwa ubwene gihugu kandi abaje nyuma yabo bakaba barabuhawe.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Uhoraho bwatsikamiwe nimbaraga za badayimoni bugiye kwibukwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ubwo bibwira yuko babuhagurukiye kugirango babugirire nabi,dore Uhoraho Uwiteka nawe ahagurukiye kubutabara.Kandi dore babugiriye nabi babwima ibyo bari bakwiye guhabwa.Kubera iyo mpamvu icyo gihugu kiravumwe kubera guca imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!Uyu muvumo ukaba uzamara igihe bamaze muri icyo gihugu kugirango umujinya w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ubone gucururuka uko niko Uwiteka avuga.
July 3, 2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhanuzi Mukuru ahabwa “SOCIETY”yubwishingizi,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe uti,mwana w’umuntu,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore aguhaye SOCIETY yubwishingizi ubwo uzaba umaze kugera muri gakondo ya bakiranutsi,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ntazabura gusohoza umugambi we.Kuko wakunze gukiranuka kandi ukanga ubugome bukorerwa mw’Isi ya bazima,nicyo gituma Uhoraho Uwiteka Imana yawe atazabura kugira neza ku byo yakugambiriyeho kugirango umenye neza yuko Uhoraho ari we waguhamagaye kandi aka kumenya mu izina uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,hatra inzara ikomeye cyane,maze mbona buri karere gatangira guhangana na kandi karere(Constituency)baturanye.Kandi mbona ko batangiye kurya abantu kubera kutihanganira inzara yazanywe numuvumo w’ubutegetsi bwa bega.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi igiye kwinjira mu bihe bikomeye cyane by’inzara idasanzwe kandi iyo nzara ikaba izanywe numuvumo w’ubutegetsi bwa bega bamennye amaraso kugirango bakurwe ku ngoma baherekejwe nibyago byinshi na kaga kenshi cyane kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamaze kubaciraho iteka rya burundu uko niko Uhoraho Uwiteka Jehova avuze!
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore hamanutse umwuka w’ibyago nurukoza soni,kuko bagiye kuzajya bafata abantu bigendera na maguru bakabambura cyangwa bakacuza utwabo,barangiza bakabarya kubera inzara abega bateje mu gihugu kubera kumena amaraso atariho urubanza kandi bakaba bararahiye ko,badashobora kwihana,ngo ahubwo bazahangana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bakomeze kugundira ingoma batazigera bayikurwaho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ndabwirwa ngo,erega Uwiteka nta bwo ashaka ko bayikurwaho,ahubwo arashaka yuko bayigwaho!!!Maze kumva aya magambo numva ngize ubwoba mu mutima,kandi mpinda umushyitsi mu magupfa yanjye kubera kumva amakuru yo muri gakondo ya bakiranutsi atari meza.Numva mbuze uko mbyifatamo,ahubwo ninginga Uwiteka ngo azacire icyanzu ubwoko bwe butamukiraniweho kugirango ubwo ihumure rizaza bazabe abagabo bo guhamya yuko Uwiteka yabagiriye neza kandi ko,Uhoraho ar’umugwaneza akanaca imanza zitabera uko niko Umuhanuzi abisabye,kandi niko Uwiteka avuga.
Nsubizwa mu iyerekwa ubwo niteguraga kwerekeza kumurwa mukuru w’ibabylon witwa “SHUSHAN”mbona kandi nerekwa ko,INTARA ya KAGERA mu gihugu cya Tanzania (Constituency) yongera kugaruzwa kuri gakondo ya bakiranutsi.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore iri jambo rimaze igihe kirekire rihanuwe n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,none igihe cyaryo kigeze hafi cyane kandi dore igihe cya kiraje kandi kirasohoye kugirango ubwoko bwanjye bumenye yuko Uwiteka ar’umunyembaraga kandi ko imigambi ya bana b’abatu idashobora kuburizamo umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Nuko rero tangariza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uti,nkuko byahanuwe n’umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo,nubundi ninako bigenze kuko ibyahanuwe bigeze mu irembo rya gakondo ya bakiranutsi kugirango risohoze umurimo waryo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwimana Ernest wihinduye inkozi y’ikibi,kandi yaratuye yuko Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo yamwakiriye nk’Umwami we,n’umukiza we!Maze mbona afashe motor(ubuyobozi butoya)vuba vuba yihuta maze aba ari we uyitwarira ngerageza kumukurikira mbona yinjiye mu butayu bugufiya cyane kandi bwa bundi bwo haruguru buherereye mu majy’Epfo yuburasira zuba bwo mukarere k’africa y’uburasirazuba bw’Africa.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Ernest yanze kwihana bikwiye kugirango Uwiteka amugirire imbabazi.Nyamara wowe wibwiye yuko wamubabariye,ariko we yari yagusabye imbabazi kubera igitutu cy’Umuhanuzi Kazi wamubwiye yuko natagusaba imbabazi azacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Dore hashize imyaka [15] ijambo ry’Uwiteka rimutegereje ngo asabe imbabazi,ariko nta byo yakoze!Mwana w’umuntu rero,nta bwo wacira abantu b’Imana imanza kandi wowe utarahawe ubutabera bwawe bw’inkozi zaguhumanije ngo uhabwe ubutabera.Niyompamvu Uhoraho yihutishije guhabwa ubutabera kwawe kugirango umenye ubutabera icyari cyo.
Maze nawe nujya gutanga ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uzamenye uko baca imanza zitabera,nuko batanga imbabazi k’umuntu wicishije bugufi,agasaba imbabazi nta buryarya maze akazihabwa gucirwaho iteka bikaba bikaburizwamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





