Guverinoma ya Magufuli yahagurukiye bikomeye abatinganyi n’ababashyigikiye bose.Leta ya Tanzania yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose igata muri yombi abantu bose bakora ibikorwa by’ubutinganyi ndetse inavuga ko yamaganye bikomeye imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) idahwema kugaragaza ko ishyigikiye ubutingtanyi n’ababukora.
Ibikorwa byo kuryamana ku bahuje ibitsina [ubutinganyi] byakunze kwamaganirwa kure mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba aho bifatwa nk’ibindi byaha bihanwa n’amategeko, bimwe muri ibi bihugu birimo na Tanzania bikaba byarashyizeho itegeko rivuga ko uzabifatirwamo azahanishwa igifungo cy’imyaka 30.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu muri Tanzania, Mwigulu Nchemba yatangaje ko abakora ubutinganyi ndetse n’abanyamahanga baza kubucengeza mu bantu imbere mu gihugu bagiye guhagurukirwa bikomeye ndetse abazafatwa bakazakanirwa urubakwiye.
Yagize ati “ Abo bashaka kuza mu gihugu bafite gahunda zo kwigisha no gucengeza mu banyagihugu umuco mubi w’ubutinganyi bagomba gushaka ibindi bihugu bajya kubikoreramo mu maguru mashya batarabona ishyano kuko bibeshye igihugu.”
Yakomeje avuga ko n’imiryango itegamiye kuri leta yamaze kwiyandikisha ariko ikaba yarihaye gahunda yo gushaka guharanira uburenganzira bw’abatinganyi ngo nabo nta mwanya bafite mu gihugu. Yanavuze ko bazabirukana batabagishije inama.
Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Magufuli aherutse gutangaza ko abana b’abakobwa bazajya baterwa inda bakiri mu mashuri bazajya bahita birukanwa, ibintu nabyo bitavuzweho rumwe mu gihugu none hakurikiyeho umwanzuro ukakaye wafatiwe abatinganyi.
Minisitiri Nchemba yanavuze ko iyi myanzuro yose yamaze gufatwa na Perezida Magufuli ku buryo budasubirwaho maze anaboneraho gusaba abaturage guhita babyumva bakanatangira kubishyira mu bikorwa.





