Nov 5, 2016 nerekwa murwagasabo haba intambara ikomeye cyane, mbona abantu barimo gusahura ibyuma byubaka za etage,kuko byabaga byanitse hanze bategereje abaguzi,uko bakabyanitse ntabwo bongeye kubikura hanze,kuko intambara yahise ikubita maze bene byo barahunga barigendera babisiga hanze uko bakabyabitse.
Mbona utuduka ducuruza za telephone mobile,hamwe na za accessories za telephone mobile,ari byo abantu bagerageje gusahura kuko igihugu cyari giisgaye cyambaye ubusa gusa!Ariko mu gusahura ntabwo byabaga byoroshye kuko hari intambara ivanzemo imvura y’umuyaga nyinshi ku buryo abasahuraga bitari biboroheye.
Mbona umuvu wiyo mvura yari maze kugwa,urusha imbaraga nubukana ya mvura yaguye,mbona inama y’inkozi z’ibibi iterana ngo bijye uburyo bwatumabahagarika iyo mvura nimyizure yaturukaga mu majyaruguru y’ubutayu bw’inyanja iherereye mu gihugu cyo mu butayu.Ariko uwagombaga gukoresha inama ntabwo yabaye akibonetse,kuko yari yaraheze kugisasiro kuko imbaraga ze zari zimaze gushiramo atagishoboye gukora iby’ubukonikoni.
Njyanwa mu iyerekwa mbona z’Umwakagara ngo zikeka ko ubwami bw’uRwanda bwaba bwamaze kugirana amasezerano n’Ihuriro rya politike nyarwanda ryitwa RNC,ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,mufitanye mugabane ke,nabatagira gukiranuka muri bo?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!
Nerekwa twinjira muri matatu itwara abantu,iyo matatu itunyuza mu nzira y’igitaka,kandi iratujyana itugeza kuri terminisi,kandi mu nzira yayo harimo ibyondo cyangwa isayo,irongera iragaruka insanga mu nzira inyura kubandi bose iraza nyinjiramo,nkimara kuyinjiramo ihita ihindukamo inka (dayimoni) maze Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzira mu giye kunyuramo ntabwo ar’inzira yo gukiranuka kuko yuzuyemo gukiranirwa kandi ikaba irimo uburiganya kandi ikaba ntaho izabageza kuko ifite iherezo ritagera ku ntego.
Nuko rero birakwiye yuko mwikomereza inzira zanyu zari zisanzwe,kuko abandi bazanywe no kugambana kandi bazanywe n’uburiganya,bakaba badafite umwuka mwiza wo kwicisha bugufi ahubwo mwirinde umuzi wo gusharira ushobora kumera muri mwe,ariko mugire umwete wo kubana na bantu bose amahoro kuko ariyo nzira yo gukiranuka yo nyine yabageza kubugingo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagaragara nk’abavandimwe babaye abagambanyi,kandi dore bagiye gukuraho inkono kuziko ngo idashya kugirango bayipfubye maze bongere bayiterekeho maze bavuge ko ari bo bayihishije.Nyamara birengagije yuko baje bagasanga mwayiteretse kuziko bagasanga irimo gutogota.Nuko rero mwirinde kwifatanya nabafite igomwa ryo mu mutima.
Ahubwo mwingire ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kuko ibyo yabavuzeho,itazabura no kubikora kugirango yigaragaze yuko ikiranuka kandi ko ibyo yabavuzeho itazabura no kubisohoza uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore hagiye kuza umwuka w’uruvange ushaka kwitwaza icyhuho cyo kutumvira Uwiteka cyagaragaye hagati muri mwe,none mwana w’umuntu,uramenye uburire ibwami babe maso cyane kuko indryarya zibahagurukiye kandi zizanywe no gukura inkono kuziko yaririmo gutogota igiye gushya zikayikuraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero mukwiye kugira ubwenge cyane kandi mukaba maso cyane kuko umuseke uratambitse burenda gucya,uko niko umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe atangarije rubanda rw’Umwami wo gukiranuka Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.
Nov 7, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo umuryango wuwahoze ar’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ko wongeye guhabwa intonorano ngo bazagume mur’America kuzageza igihe bazamenyera aho umugogo w’Umwami uzatabarizwa mukindi gihugu kitari icyamavuko.
Nuko nerekwa ko abavandimwe be,bahawe andi mabwiriza yo gushaka uburyo bwose bushoboka bwo guhiga Chancellor Benzinge Boniface kugirango bamuce igihanga.Nerekwa bahabwa za PossPort abatutsi baturutse Burundi kugrango bajye mur’America kujya guhiga Chancellor uhagarariye ubwami bw’uRwanda ngo bahitane burundu.
Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,burira Benzinge yirinde bishoboka byose abantu bose baza bashaka kubonana nawe muri ibi bihe,kandi abihorere ntavugana cyangwa ngo ahure nabo kuko Jezebel Nyiriamongi yarunguriwe yategue iindi migambi mishya yindi yo guhitana ubugingo bwe uko niko Uhoraho avuga.
Nerekwa bahabwa imbunda za silence (Pistori) zitasakuza zo kurangiza uhagarariye ubwami bw’uRwanda,ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore iki gihe nikibi gikabaje gukiranirwa,nuko rero habeho kwirinda gukomeye cyane kuko umwanzi yamaze kubona ko isezerano Uwiteka yasezeranije abakiranutsi rigie gusohoza vuba bidatinze.None ahisemo gukorana na biyahuzi kugirango ahitane ababitse isanduku yisezerano ry’ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore hagiye kubaho na magambo menshi cyane,kandi bagiye gukoresha abagore benshi bagiye gukurikirana gahuda zose nuko habeho gukorera mu ibanga rikomeye ridasanzwe kuko ubwenge buruta ubujiji maze umwnzi akomeze ahere mu gihirahiro azarinde arunduka ataramenya uko gahunda zangeze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi mu iherekeza ry’umugogo w’Umwami,hazabeho guherekezwa na bantu bacye cyane,kubwo kurinda ubwami bw’uRwanda nababuhagarariye kugirango bitazabateza akaga ibyago,na makuba bikazababuza kwinjira mu isezerano kandi rya risohoye vuba cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





