HomeInte'lNiki Umwakagara yikanze cyatumye ahagarika umutima?!

Niki Umwakagara yikanze cyatumye ahagarika umutima?!

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu rwagasabo,aravuga ko,ngo Nyiramongi Jezebel ku wa gatanu ngo yasabye abanyamadini babarirwa mu bayobozi bita igihango ko badakwiye kwita kubashaka kubacamo ibice byatuma babazanamo amacakubiri mu butegetsi bifatiye bakoresheje imbaraga za gisirikari.

Nyuma yayo magambo,haciyeho umunsi umwe,nibwo Umwakagara yahageze akubutse mu ngendo yagiriraga ku mugabane w’Africa,harimo igihugu cya MOROCO,avayo yerekeza MONZAMBIQUE,yerekeza CONGO BRAZAVILLE,ahava yerekeza mu gihugu cya TOGO,naho avayo asubira MOROCO mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu bigaga kumihindukirire y’ikirere.

Yagarutse murwagasabo nyuma yizo ngendo zose ariko agaruka afite agahinda gakomeye cyane,kuko Abahinduro yari yahaye akazi ko kujya kwiba umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa,byari byabananiye bituma acika intege cyane ndetse akozwe nisoni kuko ibyo yari yiringijwe n’Imandwa.

Yageze mu gihugu ahurirana na wa munsi witwa UNITY CLUB umuryango uhuza abahoze arabayobozi muri leta y’Umwakagara,na bandi bagifite amahirwe yo kuba bakiri mu butegetsi bw’Umwakagara bumaze imyaka [20] bayobozi abanyarwanda ikinyoma nigitugu kitagira urugero.

Mu ijambo ritangaje Umwakagara yavuze,ryatangaje abanyarwanda,yabasabye ko,badakwiye guha urwaho abanzi babo ngo bashaka kubacamo ibice kugirango babone urwaho rwo gukuraho ubutegetsi bw’Umwakagara yabonye akoresheje uburinganya buherekejwe ni mbaraga z’imbunda.

Abanyarwanda bayobewe impamvu Umwakagara yavuze ayo magambo,kuko atigeze agaragaza abanzi avuga abari bo,gusa abakurikiranira hafi politike yo mukarere baganiriye nikinyamakuru inyangeNews,bavuga ko,ngo ubuhamya bwa Gen.Nyamwasa Kayumba yatanze mu ba Fransa,ngo yamaze kumenya amakuru agaragaza yuko amahanga amaze kumufatira gahunda,ndetse nabanyarwanda bari bazi yuko indege yahanuwe na basirikare ba Habyarimana kubera ko ngo bari babajwe nuko yasinye amasezerano yo kugabana ubutegetsi.

Icyo kinyoma Umwakagara na FPR,bagikoresheje mu myaka [20] ishize,ariko burya rero ngo ikinyoma nticyicara ku ntebe kubari.Impungege z’Umwakagara zifite ishingiro kuko afite ubwoba ko abanyarwanda bari bashyigikiye ubutegetsi bwe,ngo baba bamaze kubuzinukwa kubera amaze kwica abanyarwanda bakomeye b’abacuruzi kandi bavukiye mu Rwanda bakanahakurira bakoraga ubucuruzi bwo ku rwego rw’igihugu ndetse nubucuruzi mpuzamahanga.

Amakuru avuga ko,imbaraga zabanyagihugu yari yizeye ngo yaba amaze kubona yuko atakizitezeho amaboko kubera amabanga ari yarahishe yashyizwe ahagaragara.Bigatuma imbaraga ze yabeshyaga ko zishingiye kubaturage zicikamo ibice bibiri ari nabyo Jezebel Nyiramongi yacagamo amarenga.

Mu mvugo y’Umwakagara yagaragarije abari bateraniye mu nama ya unity club yabereye muri KCC ya hotel yakataraboneka afatanije na wa muherwe w’umunyaMerica ukora ibyikorana buhanga BILL Gate,yagaragaje ko atagifite ubushobozi ugereranije ni uko yavugaga ko inyundo azayikoresha kwica inyundo.

Nibyo koko bafite abanzi benshi nk’uko abyivugira,urebye ibihugu bituranye nawe,ntabwo bumvikana ni gihugu cye yagize ingaruzwa muheto cy’urwagasabo.Congo yo asa nuwayigaruriye nubwo amahanga yamwirukanye muri Congo asigara avugira mukadomo ke,ariko ntibimubujije kuba agifitanye  umubano na Kabila.Ariko ngo ikimuhagaritse umutima kuko intambara y’Uburundi n’uRwanda ngo imuteye ubwoba kuko abatavuga rumwe na leta ye,ngo baba baashyigikiye Uburundi kugirango bukureho Umwakagara.

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews aturuka muri za magigiri z’Umwakagara aravuga yuko ngo,Umwakagara hamwe n’intore ngo zagize ubwoba bukomeye cyane ngo kuba radio itahuka yaratanganje ibijyanye n’itanga ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahinduka bakaba barakoreye ubwami bw’uRwanda ubuvugizi ndetse bakaba baranakoze igikorwa cyiza cyo gukora petition yo guhaka ko umugogo w’Umwami wajyanwa murwagasabo ngo byaba byateye ubwoba intore ngo kuko bivugwa yuko RNC yaba ishaka kwishyira hamwe n’ubwami ngo bakorere hamwe kugirango dukureho Umwakagara.

Za magigiri zivuga ko,ngo Umwakagara ahagritse umutima ngo kuko yamenye amakuru avuga ko,Umunyemari AYABATWA Rujugiro ngo yaba yamaze guhuza ubwami na RNC.Amakuru akomeza avuga ko,ngo na The New RNC,ngo yo yaba yamaze gusenyuka ngo kuko nyuma yaho bigaragaye yuko Umwakagara amaze kurangiza abanyarwanda bakomeye mu gihugu b’abacuruzi ndetse n’abanyapolitike bakomeye cyane abavukiye murwgasabo batigeze bahunga igihugu ngo Dr.CONDO yahise afata umwanzuro wo gushyigikira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga.

Ubusanzwe Umwakagara yishimiraga ko ubwami butumvikana n’Ihuriro nyarwanda RNC,ariko amaze guca igihanga Umwami w’uRwanda,yabaye nkufungura amaso abatutsi bari baranze kwishyira hamwe bavuga ko ngo har’ibibatanya bishingiye kumyumvire ya politike.Umwami amaze gutanga,aho byakabaye ikibazo,ahubwo byahise bihinduka igisubizo cy’abanyarwanda bahita babona yuko nibadakorera hamwe Umwakagara azabarangiza dore ko mu gihugu imbere ho yamaze kubarangiza hakaba hasigaye imbarwa.

Ibivugwa bibaye ar’ukuri,byaba aramahire abantu bakareba ibibahuza bakareka ibibatanya,kandi uko bakomeza gutinda niko Umwakagara abona amahirwe yo gukomeza kurangiza abanyarwanda bazira akarengane.Kandi abazungu nabo batanze condition ryo kugirango barekure inkunga ni uko abatavuga rumwe n’Umwakagara bishyira hamwe bagasenyera umugozi umwe ahasigaye kabwana agakurwa ku ntebe ya bukunzi.

Imvugo yamaganya Umwakagara yakoresheje,byatumye numva nongera kugira imbaraga n’ibyiringiro bikomeye cyane,kuko Umwakagara yabivuganye agahunda kenshi cyane,kandi anagaragaza abanyarwanda yabwiye ko azabica akoresheje inyundo yica isazi!Abatavuga rumwe na leta y’Umwakagara niba tudakoze vuba ngo dusenyere umugozi umwe,nta cyintu tuzasanga mu gihugu kuko abo twagakijije,Umwakagara abamariye ku icumu!

Kuva cyera abatavuga rumwe n’Umwakagara nibo bamworoye,kuko yagize amahirwe yo gutandukanya abanarwanda amoko yombi,abahutu na batutsi yitwaje genocide yakoreye abatutsi,yarangiza akayegeka kubahutu akabikoreza urutsyo rushyshye rwa genocide maze yamamara mu maraso ya banyarwanda ba moko yombi.None ubu yaba abahutu cyangwa abatutsi dukwiye gukorera hamwe tugakiza igihugu tugatabara abanyarwanda tutitaye ngo ni FDLR,RNC,RDI ahubwo tukemera ukuri kwemewe namategeko ubwami bugashyigikirwa maze tugakuraho Umwakagara.

Ariko nitudakorera hamwe nta kabuza yuko Umwakagara azakomeza kutwica uruhongohongo kuzageza aturangije.nitutagira vuba uzumva ngo yahitanye Gen.Nyamwasa umaze kumushegesha akoresheje imbaraga z’amabanga y’ubutegetsi bwe.Nitumara kwishyira hamwe usibye ko bikiri mu mishyikirano,Umwakagara azabura icyo akora ni cyo areka!?Kuko atazashobora gukwira isi yose ahiga abantu ahubwo natwe twazatangira guhiga intore ze maze tuzikorere ibyo zikorera abandi kuko bava amaraso ntabwo bava amazi!

Kuri uyu wa gatanu ushize,amakuru yavugiye kuri bbc,yatangaje yuko umwana w’UMUSITA,yafunze amashuri ya za kaminuza na mashuri yisumbuye yashinzwe n’ibihugu birimo Ubwongereza,n’America harimo n’umuherewe witwa Bill Gate,ngo kuko bishyuza macyeya.Ibyo bibaye nyuma yaho UMUSITA yaramaze gufunga kaminuza nkuru y’icyo gihugu MAKERERE,kubera abarimo basabye kongererwa umushahara aho kubongeza ahitamo gufunga kaminuza umunyagitugu wemewe namategeko!

Ubuhanuzi igice cya (43) cy’Ubuhanuzi,havuga ko,nta matora azaba murwagasabo,yaba ay’umukuru w’igihugu,cyangwa ayabashingamateka.Ubwo butumwa Uwiteka akaba abusubiyemo kunshuro ya gatatu cyangwa iyakabiri niba nibuka neza.Kuko inshuro ya mbere yatangiye mu mpera z’Umwaka wa 2014,15 ko nta matora azakoreshwa uko niko ubuhanuzi bwavuze!

Hagati y’igice cya (38,na 42) cy’ubuhanuzi buvuga ko UMUSITA n’Umwakagara bazaviraho ibihe bijya kuba kimwe cyangwa bijya gusa.Kandi bukagaragaza ko abahima (Abatutsi) hamwe na batutsi bo mu Rwanda ba FPR,bazakorwa nisoni bombi bakazakurwa ku ngoma kuko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze!

Birashoboka yuko akarere kibiyaga bigari gashobora kuba kagiye kuberamo ibikorwa by’urukoza soni bizaba bitewe nabategetsi barwanya amahame ya demokarasi badashaka ko haboneka amahoro mukarere kibiyaga bigari.Joseph Kabila we,ngo uku kwezi ku gushyingo ngo ashobora guhambirizwa nyuma yuko igihe cye kizaba kirangiye amaze manda ze ll ku butegetsi none akaba yaranze gutangaza italiki ya matora ahubwo yiyongeza imyaka ibiri kuzageza mu gushyingo 2018 ariko nabyo abanyagihugu barabyanze!

Reka duhamgarire abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu gushyigikira ubwami kuko ari bwo bwonyine buzashobora kubakuraho urutsyo rwa genocide mwatewe n’Umwakagara kuko yabateze umutego mukawugwamo.Ariko nimushyigikira ubwami ayo mateka yose azasibangana kuko leta zose zakoze nabi kandi nta cyo zamariye abaturage usibye kubaroha mu mutego wa politike kugirango bigerere ku nyungu zabo.

Reka twizere yuko abanyarwanda muri rusange tumaze kuruha ku buryo tugiye gusenyera umugozi umwe,kugirango ibyadutanyaga tubyibagirwe,ahubwo duharanire gukuraho umwanzi ari we Umwakagara na FPR bashaka kwimika ubwami bw’Abega bakomeje kurimbura abanyarwanda babaziza ibitekerezo byabo kandi ubundi ar’uburenganzira bwabo bwo kuba batanga ibitekerezo ku byo babona bitagenda mu gihugu cyabo.

Kuba abanyarwanda bo muri RNC barafashe iyambere mu gushyigikira Chancellor Benzinge mwagize igitekerezo cyiza,kugirango dusenyere umugozi umwe,kuko nidukomeza kureba ibidutanya umwanzi aratumarira ku icumu.Tuboneyeho guhamagarira abandi banyarwanda bose bifuza impinduka muri gakondo gushyigikira ubwami kugirango amahanga nayo adutere inkunga bityo dufatanirize hamwe turwanye umwanzi turebe ko twabohora abanyarwanda bagizwe imbohe maze twimike umuco wa mahoro murwatubyaye.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments