HomeInte'lAmateka y’uRwanda ya yobejwe na Republika zose nta cyo zamariye abaturage!

Amateka y’uRwanda ya yobejwe na Republika [3] zose nta cyo zamariye abaturage!

Republika zabayeho mu Rwanda zose zasibanganije amateka y’uRwanda ku buryo bigoye cyane urubyiruko nyarwanda kuba bamenya amateka y’urwagasabo.Amateka ya cyera avuga ko ngo abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse muri Bisiniya yaje kwitwa Ethiopia ariko ntabwo bavuga uburyo baje ndetse nta nubwo basobanura ururimi bavugaga baje baturuka muri Bisiniya.

Abanyarwnda bo mu bwoko bw’Abahutu bavuga ko nabo baje baturutse muri TCHAD,ariko ntabwo bagaragaza umwaka bajemo ndetse nururimi baje bavuga.Ariko ikizwi kandi kitagirwaho impaka ni uko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bahasanze abasangwa butaka(Abatwa)ari bo bari murwagasabo.

http:// www.kulanu.org/tutsi/havila.php

Dore umusomyi w’inyangeNews ikibazo abaza ikinyamakuru inyangeNews kugirango ahabwe ubusobanuro  buhagije kugirango hamenyekane ukuli nyakuli kumateka abanyarwanda bo bwoko bwa politike yitwa Abarepublike kuko aribo bahinduye amateka y’igihugu cyacu. Kugeza magingo aya atavugwaho rumwe nabanyagihugu bidaturutse kuba badashaka kuyamenya,ahubwo biturutse ku butegetsi bwose bwagiye butegeka bagakuraho amateka nyakuli avuga ibigwi by’ubwami bwabayeho niyo bwaba bwarabaye bubi cyagwa bwiza igikenewe ni uko ayo mateka alindwa kugirango ajye yiyongera maze abana buRwanda bajye bayiga uko yose yakabaye.

Mu mateka bavugako Abahutu bakomoka muri Tchad (bantous), Abatutsi bakomaka Ethiopia (nilothiques). ko muri ibyo bihugu byose nta nahamwe bavuga ikinyarwanda ayo moko yose yaje guhurira ku rurimi rumwe gute?Ubundi nta moko yabagaho ahubwo habagaho imiryango cyangwa amazu,abungura,abega,abanyaginya,abasyita,uko imiryango yakurikiranaga ibya moko byazanywe na repubulika zaba iz’abahutu n’Abatutsi.

Kayibanda amaze kugera kubutegetsi yavuze yuko ari we washatse ubwigege bw’igihugu nyamara ubwigenge bw’uRwanda n’Uburundi bwashatswe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutanga mu mwaka ushize wa 2016 mukwezi ku ukwakira taliki ya 16.Nyamara abanyarwanda bavutse icyo gihe bakuze bavuga yuko ngo Gergoire ariwe washatse ubwigenge kandi ONU itarigeze ibaha kopi  y’ibaruwa ibemerera ubwigenge tukaba tunayifitiye kopi.

Habyarimana amaze kugera kubutegetsi yakomereje aho Kayibanda yaragejeje nawe akomeza mu nzira y’ikinyoma yavugaga yuko basezereye ingoma ya gihake na gikolonize.Kandi bazi neza yuko ubwami bw’Ababiligi ari bwo bwirukanye ubwami bw’uRwanda bukomeje gukorera mu buhungiro bagashyiraho republika itemewe namategeko.

Urwanda ntabwo rwakolonijwe na Babiligi hamwe na Badage,ahubwo bitewe nuko ubwami bw’uRwanda bwari bukomeye haba mu nzego z’iperereza cyangwa muri administration babuze uko babigenza bemera gukorana n’ubwami ariko ntabwo babukolonije.

Intambara ya ll yisi yose irangira ABADAGE batsinzwe rugamba,noneho bitewe ni uko ababiligi bari barigaruriye Congo aliyo yaje kwitwa ZAIRE bahita bahana uRwanda binyuze muri ONU maze umuryango wabibumbye wemeza yuko uRwanda barushyize munsi ya Babiligi barureberera mu gihe bari bagikomeje kugarura umutekano ku isi ubwo bari bahanganye na Hitler Adolph wari yaratangije intambara ya l yisi yose.

FPR imaze gufata ubutegetsi nayo yagendeye muri za nzira zikinyoma cyane yuko amateka abatutsi bari bazi kandi babayemo yarajyanye n’ubwami.Bashatse uburyo bayasibaganya birabananira bahitamo guca udutabo twose twavugaga ku mateka ya bami buRwanda nubugome bw’Abega uko bagiye bateza intambara bashaka kwigarunzura ubwami bw’uRwanda bwayoborwaga na banyarwanda bakomoka mu nzu z’Abanyiginya.

Mu Mwanzuro wa Loni 1580 (XV) kumutwe wawo “ Ikibazo cy’umwami (Question of the Mwami)”akarongo kawo ka 1 bavuga ko Loni ibabajwe n’uburyo abakoloni bihaye kwirukana Umwami bagahirika inzego ze zose akamburwa ububasha bwe ntampamvu (Notes with regret that the Administering Authority has arbitrarily suspended the power of the Mwami of Ruanda and has not allowed him to return to Rwanda to resume his duties as Mwami).

Banahita basibanganya amateka ya bahutu na batutsi aho baturutse babigambiriye bavuga ngo mu Rwanda habayeho umugabo witwa Kanyarwanda abyara abana batatu umwe amwita GAHUTU,GATUTSI,GATWA,nyamara ibi byose byari ibinyoma gusa gusa ahubwo bari bagambiliye yuko abanyarwanda batazamenya amateka ya BEGA kuko azwi cyane kandi akaba azwi nabi kandi Umwakagara akaba ari we wari ku ngoma bituma bahindura amateka kugirango aho azajya ajya bazajye bamubonamo ubuhangage budashingiye kumateka ya Bega,ahubwo bushigiye kubutwali.

Banagerageje gusibanganya amateka y’ubutwali kugeza ubwo bavuze yuko ngo ubutwali ngo ar’ukwiteza imbere bagambiliye gusibanganya amateka y’itwali z’uRwanda zari ziyobowe na nyakwigenera Gen.GISA FRED Rwigema wishwe n’Umwakagara afatanije n’UMUSITA bakaba barakoresheje Pastor.Col.Twihirwa DODO uyoboye urusengero rwa CLPR rukorera ku kimihurura akaba afatanije na Col.Fred NYAMURANGWA.

Umwakagara bashatse kumugira intwali akiriho kandi murabizi neza yuko nta muntu ushobora kuba intwali akiriho kuko ashobora kwitwaza iryo zina ry’ubutwali akaba yakora amahano bityo bwa butwali bwe bukarangiriraho.Suko abakurambere batabishakaga kuba bagira umuntu intwali akiriho,ariko ni uko ahubwo basanze byatuma umuntu yakwitwara nabi bigatuma yakora amahano bigasibanganya izina rye.

Bamaze kubona yuko kumugira intwali kumugaragaro bidashoboka nibwo bize imitwe yo kugura ibinyamakuru byo ku isi bakabiha intonorano kugirango byandike yuko Umwakagara ariwe wahagaritse Genocide kandi nyamara bizwi neza yuko ari we wayiteye kugirango yifatire ubutegetsi nyuma yo kumenya amakuru yuko ngo abahutu barimo gukangisha kwica abatutsi mu gihe FPR izaba ishaka gufata ubutegetsi.

Ubwo abahutu baba bahaye ubundi buryo bwiza bwatanze igitekerezo cyo guhanura indege ya Habyarimaa kugirango bahugire mukwica abatutsi maze abandi nabo bifatire ingoma ari nako byaje kugenda.Ibyo byose biterwa  nubutegetsi bwigitugu buba buli mu maboko y’umutu umwe byanze bikunze bizagira ingaruka kubuzima bw’igihugu cyose muli rusage.

Indege yahanuwe kumugambi wa Museven.Col.Karegeya Patrick waruri Dar salaam mwibuke yuko uRwanda rwakoreshaga RADAR ya Tanzania bivuze ngo Tanzinia bari mu bihugu byafatanije nibihugu byibihangage byafashije FPR guhanura indege kuko Habyarimana yaramaze kwemera gusinya imishyikirano kandi ntabwo abatutsi bose bari hanze bari gutaha Habyarimana wabirukanye 1973 akiri kubutegetsi kuko yari yizeye amatora ko umubare wa bahutu warukiri mwinshi bavuga ko bazajya mu matora bagatsinda abatutsi.

Ariko iyo abatutsi bose bari hanze bari kwemera gutaha bose ntabwo abahutu bari kubaruta ubwinshi kuko hahise hazamo ikibazo cy’urwuli rwinka zabo aho bazaragira inka zabo maze FPR ikoze isesengura(analysis) basanga badashobora kwemera amasezerano ya Arusha maze bigira inama yo guhanura indege ubwicanyi butangira gutyo maze kuko iryo banga abahutu bari barihishwe bahita bivanga mu bwicanyi bwaje kuvamo genocide yakorewe abatutsi FPR yifatira ubutegetsi gutyo kugeza magingo aya!

Ikinyamakuru cyo muri Israel gikorera kumugabane w’UBURAYI https//www.KULANU.Org gisobaura neza imvo ni mvano ya Batutsi uburyo baturutse muri Businiya yaje kwitwa Ethiopia bakaba baramanutse bakurikiye ubwatsi kubera amatungo yabo.Banyura kumgezi witwa NILE uzwi cyane mu mateka nubwo amateka yawo yaje guhinduka bakaza gusanga isoko ya NILE ikomoka mu Rwanda muri NYUNGWE.

Aba batutsi bivugwa yuko baje bavuga ururimi rwitwa HARAIBIC,bageze Uganda basanga bafite ubwami,bikomereza berekeza mu Rwanda.Aho bageze kumupaka bakiga ikinyaRwanda mu gihe cy’imyaka [2] kugeza bakimenye,ariko baza no gusanga Abahutu na Batwa nta butegetsi bagiraga.Nibwo Abatutsi bahise bimika Umwami wa mbere kubutaka bw’uRwanda maze bigisha abatwa na bahutu yuko igihugu kidashobora kubaho kitagira ubwami maze abahutu na batwa bayoboka ubwami bw’Abatutsi kuko bazaga gusaba amata nabo bakabasaba kubaha (kumyaka Impeke) bakajya bagurana gutyo ariko amata aza kuba icyintu gikomeye kuko abahutu na batwa bari bararwaye inzoka maze amata bakayafata nk’umuti ubavurira abana babo bituma abatutsi baganza mu gihugu baracyagura.

Abimika abami icyo gihe na batutsi bakomoka mu nzu yitwa abanyakalama,aribo bitwa ABAGANWA mu Burundi.Mu cyongereza babita abenengwe abo nibo bimitse ubwami mu Rwanda barambuka bajya mu Burundi naho bashyiraho ubwami kuko naho ntabutegetsi bwahabaga maze ubwami bw’uRwanda bwaguka gutyo.Umwami bita Kimanuka ntabwo ari uko yamanutse aturuka mu Ijuru nk’uko babivuga,ahubwo ryali izina rye.

Dore abami bose bategetse urwagasabo uru rutonde rwakozwe na BEGA bibumbiye mu mutaka wa RPRK bagirango bigishe abantu iby’ubwami babashe kumenya ibyo abanyarwanda bimpunzi batekereza bityo bibafashe kumenya abashyigikiye ubwami nabatabushyigikiye.Baje kugira ibyago rero basaga abaturage bose bimpunzi babushyigikiye.Nari coordinator wa RPRK mbasha kubona amabaganga akomeye kandi menya yuko badaharanira ubwami bugendera ku itegekonshinga nibwo natandukanaga nabo mbatwara amabanga yose bituma bangambanira bibwira yuko ayo mabanga bazayanyambura ari jye nari narayabitse mu ikoranabuhanga ku buryo bageze iwanjye basanga nta cyintu cyihibera.

IRIBURIRO

Twibukiranye muri make imiyoborere y’uRwanda mugihe cya mbere ya gikoronize, n’ukuvuga kugeza mu mwaka w’1919 Mu myaka irenga Magana ane yose hariho Ubwami (ABSOLUTE MONARCHY)bisobanuye ko Umwami ariwe wari byose, yashyiragaho akanakuraho inzego zose z’ubutegetsi igihe cyose bibaye ngombwa.Ubwami bwari bukeneye kuvugururwa, arinabyo Umwami Mutara III Rudahigwa yari atangiye guharanira.

Nyuma y’umwaka w’1919 kugeza muri 1959 uRwanda rwayoborwaga n’abakoroni b’A babiligi,umukuru muri bo akitwa REZIDA, niwe mubyukuri wategekaga kuko ariwe washyiragaho abatware no kubakuraho, ni muri icyo gihe n’ABATWARE b’abahutu bavanyweho n’abakoloni bagategekako abatware bagomba kuba abatusti gusa, abakoroni bahise bategeka ko hagomba kubaho imirimo y’uburetwa (SHIKU), gukubitwa ibiboko 8 etc…

Mu rwego rwo kugira ngo babashe kwanganisha abavandimwe aribo ABAHUTU N’ABATUTSI kugirango bizaborohere kubayobora (DIVIDE AND RULE).Muribuka kandi ko Umwami Yuhi IV Musinga yasabwe n’ababirigi gushyira igikumwe (gusinyira)ko URwanda Ruhawe ababirigi nkuko byagenze muri Congo, aho abami ba Congo basinyiye bakanemeza ko Congo ihawe Umwami w’ababirigi witwaga Loepord.

Umwami Yuhi IV Musinga yasubije ababirigi ko ayo masezerano adashora kuyasinyira, mwijambo yagize ati: “MUNYICE, MUBONE GUSINYISHA IGIKUMWE CYANGE”. Byaje gutuma bamucira I Kamembe (Cyagugu) mu mwaka w’1931, aho yageze akakirizwa impundu na rubanda rwe. Byababaje abakoroni b’ababiligikuko basaga nkaho ntacyo bakoze gucira Umwami Yuhi III Musinga I Kamembe. Nyuma baje kumucira muri Congo ahitwa MOBA ,arinaho yaguye.

Ubwo n’ubutwari bukomeye twibukiraho Umwami Yuhi IV Musinga, kandi bikwiye kutuberaurugero.Umwami Mutara III Rudahigwa numwe mu bami bagerageje gushakira ibyiza uRwanda,niwe wasabye indepandansi, akuraho uburetwa, ubuhaka, aca ingoyi na shiku, ariko muzi mwese ko arinabyo yazize. Umwami Mutara III Rudahigwa yajendereye ibihugu by’amahanga areba iterambere, ubwisanzure n’imibereho y’abaturage babyo, kandi asanga biyobowe mu buryo bw’Ubwami bugendera kw’itegeko nshinga (CONSTITUTIONAL MONARCHY) bituma ashaka ko no mu Rwanda ariko byamera.

Nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa yishwe n’ababirigi kuwa 25th Nyakanga 1959,himye Umwami KIGERI V NDAHINDURWA, arahira nk’Umwami ugendera kandi wubahiriza itegeko nshinga. Ibyo byababaje cyane ababirigi kuko batifuzaga ubumwe bw’abanyarwanda ndetse bakaba baranifuzaga guha uRwanda indepandansi ariko babanje guca burundu Ubwami bw’uRwanda nkuko baciye kandi bakica Umwami YUHI II MUSINGA muwa 1931, bakica Umwami Mutara III Rudahigwa kuwa 25th Nyakanga 1959, arinabwo bakoreye COUP D ETAT(gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe ingufu za gisikare) Umwami KIGERI V NDAHINDURWA igiheyari yagiye kubonana n’uwari uhagarariye ONU i Leopoldville (KINSHASA), nyuma akazaguhungira muri Tanzania.

Nubwo bwose ariko yari mu buhunzi ntabwo yigeze ahwema gusaba ko uRwanda rwakwigenga(Indepandansi) kandi na demokarasi ikimakazwamu buryo bw’Ubwami bugendera ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy) ndetse asaba ko habaho KAMARAMPAKA (REFERANDUMU)yagombaga kwemeza niba abanyarwanda bifuzaga Ubwami bwimakaza demokarasi kandi bugendera ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy) cg Ubwari busanzwe(AbsoluteMonarchy)

Nkuko Umwami KIGERI V NDAHINDURWA yabisabaga, ONU yaje kwemeza umwanzuro(RESOLUTION) No: 1580 wo kuwa 20th/12/1960 wategekaga ababiligi kureka Umwami w’uRwamda agataha ,mu gihugu kandi agakomeza imirimo ye nkuko yari yarabirahiriye,bategeka kandi ko n’impunzi z’abatutsi zameneshejwe n’ababirigi zatahuka nazo kugirangokamarampakayo kuwa 20/01/1961 yagombaga kwemeza Ubwami bugendera ku itegekonshinga ihabwa agaciro kayo kuko byari kuba byemejwe n’abaturage bose ntanumwe uhejwe.

Abakoloni bababiligi ntibitaye kubyasabwe na ONU muri uwo m,wanzuro wa 1580, batinza nkana kamarampaka kuko batifuzaga ko Ubwami bugendera kwitegeko nshinga bwazaniraubumwe,amahoro na demokarasi mu ba nyarwanda nkuko byari bimeze mu gihugu cyabo cy’Ububirigi.

Nibwo kuwa 20th/11/1961 nyuma yicyo gihe cyose umwanzuro ushyizwe ahagaragara abakoroni b’ababirigi bitoreshereza REPOBULIKA bitavuye mu bushake bw ’abanyrawanda (Twabibutsa ko Iyi kamarampaka yo kuwa 20th/11/1961 ijya kuba, Umwami w’uRwanda KIGERI V NDAHINDURWA yinjiye mu Rwanda rwihishwa hasigaye iminsi ibiri kugira ngo amatora abe, abaturage bishimiye ko Umwami yagarutse bagaragaza ko ntampamvu ya kamarampaka bibabaza ababirigi kandi basanga amatora ata rikwemerwa n’abaturage bamaze kumenya ko Umubyeyi w’abanyarwanda ahari, byage gutuma ababiligi bamushyira muri kajugujugu bajya kumufungira I BUJUMBURA, kugira ngo amatora akorwe nkuko babyifuzaga).

IMITEGEKERE Y’URWANDA KUVA MU KWEZI K’ UKUBOZA 1961 Kuva uRwanda rwitwa Repobulika yigenga ntabwo rwigeze rutekana rwaranzwe n’imidugararo inyuranye:a.Intambara z’urudaca:Intambara y’inyenzi yo muri 1963 na 1967,Imyivumbagatanyo y’abanyeshuri muri 1973,Umutekano muke mu Bugesera 1982,Ihigwa ry’ibyitso, iyicwa ry’abagogwe,intambara mu Bugesera muri 1990,Genocide y’abatutsi yo muri 1994,Genocide y’abahutu yo muri 1996,1997 yo ONU irimo kurega URwanda ubu yakorewe muri Congo hifashishijwe ko ngo hacyurwaga impunzi, bikaba bigaragazwa na UN MAPPING REPORT,Intambara z’abacengezi mu Amajyaruguru, Uburengerazuba bw’igihugu muri 1997.

Ubuhunzi kuva 1959,1963,1967,1990,1994 ndetse no kugeza ubu abanyarwanda baracyahunga igihugu cyabo.Ubutabera butoteza, icibwa ry’imanza mu Rwanda ni agahoma munwa, aho ibyaha bihangwa n’ubutegetsi ubwabwo bugamije kwikiza no guheza abatavuga rumwe nabwo.

Genocide:iki ni icyaha ndenga kamere mu mahano yose yagwiririye u Rwanda mu gihe cya Repobulika, ibi byose byatewe n’ubutegetsi bubi butigeze bwita ku nyungu rusange z’abanyarwanda, ahubwo himakajweamacakubiri,ivangura,ubwironde, ikinyoma muribyose.

Abanyarwanda binzirakarengane,abatavuga rumwe na leta barishwe,barashinyagurirwa, ubu impfubyi abapfakazi, abatishoboye kuburyo ubwo aribwo bwose na nubu ntibafite kirengera. Ntabwo abanyarwanda b’umutima dukwiyekurebera, ni ngombwa ko turengera abageze kure.

AMIZERO Y’URWANDA YABA AYAHE? Abanyarwanda barifuriza uRwanda ibyiza, amahoroarambye,umutekano,ukuri,ubwigenge,ukwishyira ukizana kwa bose bashinze ishyaka ryitwa Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) rigamigje gusubizaho Ubwami bw’uRwandabugendera ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy).

IDALAPO ry’ABEGA!!!

Umwami niwe wenyine abanyarwanda bibonamo, ahagarariye bose nta vangura, niwe nyiru Rwanda ninawe mizero y’igihugu, niwe wabumbatira ubumwe bw’abanyarwanda nkuko byahoze.Ishayka RPRK rifite intego zingenzi 7 zikurikira:Kugarura Umwami w’uRwanda no gucyura impuzi zose, no gushyirwaho ubwamibw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga.

Demokarasi muri politike ishingiye ku busugire bw’URwanda, ubuteget

si bwinzego zigenga ariko zuzuzanya, kwememera ibitekerezo bitandukanye, kwishyira ukizana kwaburi muntu n’amashyirahamwe, kwemerera abaturage kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo no gukurikirana iyubahirizwa ryamategeko.

Ubwisanzure n’isaranganya ry’ubukungu bw’igihugu hose, kwimakaza uburenganzira bw’abakozi baba aba leta, ibigo bya leta,imiryango itegamiye kuri leta n’abikorera ku giticyabo.Demokarasi mu mibereho myiza yabaturage ishingiye kwiyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu,uburenganzira ku murimo ku gihembo gikwiye ndetse n’imibereho myizay’abaturage bose, kugira uburenganzira bumwe kandi bwuzuye mu bikorerwaabaturage, cyane cyane mu kwivuza,uburezi,amacumbi,ubwiteganyirize bwabakozi,imyidagaduro na sporo.

Kwimakaza ubwisanzure mu muco nyarwanda ku bantu bose, kwitabira no kubumbatiraumuco nyarawanda.Amahoro n’umutekano kubaturage bose,imitungo yabo,uburenganzirabwabo,kwandika nokuvuga icyo ushatse.Ubumwe n’ubwiyunge bushingiye ku muco nyarwanda, aho ubwami buzagira uruhare rukomeye mu kubumbatira ubumwe bw’imbaga nyarwanda.

UMUSOZO

Ishyaka RPRK rihamagariye abanyarwanda bose guharanira gusubizaho ubwami bugenderaku itegeko nshinga kuko ariyo mizero yonyine uRwanda rusigaranye kugirango rugere ku mahoro arambye, demokarasinyakuri, ubumwe n’ubwiyunge n’iteramberery’abanyarwanda.

UKO ABAMI BURWANDA BAGIYE BASIMBURANA Abami bibimanuka

Nkuba Shyerezo Kigwa MUNTU Kimanuka

5.

Kijuru

6.

Kobo

7.

Merano

5

8.

Randa

9.

Gisa

10.

Kizira

11.

Kazi

12.

Gihanga

Abami b’imishumi

1st Dynasty

Ndahiro I

: c.1350

c.1386

Ndoba

: c.1386

c.1410

Samembe

: c.1410

c.1434

Nsoro

: c.1434

c.1458

Ruganzu I

: 1458

1482

Cyirima I

: 1482

1506

2nd Dynasty

Kigeli I

: 1506

1528

Mibabwe I

: 1528

1552

Yuhi I

: 1552

1576

Ndahiro II

: 1576

1600

Abami b’ibitekerezo

3rd Dynasty

Ruganzu II

: 1600

1624

Mutara I

: 1624

1648

Kigeli II

: 1648

1672

Mibambwe II

: 1672

1696

Yuhi

II

: 1696

1720

Karemeera

: 1720

1744

Cyirima II

: 1744

1768

Kigeli III

: 1768

1792

Mibabwe III

: 1792

1

797

Yuhi III

: 1797

1830

Mutara II

: 1830

1853

Kigeli IV

(Rwabugiri):

1853

1895

Mibambwe IV

: 1895

November 1896

Yuhi IV

: November 1896

November 12, 1931

Mutara III

: November 12, 1931

July 25, 1959

Kigeli V

: July 25, 1959

January 28, 1961 (In 1961, Rwanda became a republic

illegally

, while Kigeli still maintains his claim to the throne)

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments