Mar 15, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hatanzwe itegeko ry’uko aho bakubona bahita bakurasa ako kanya ibindi bikazaza hanyuma ngo kuko ukomeje guhishura amabanga y’umwanzi ushaka guhitana ubugingo bwa bantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore inkozi z’ibibi zikomeje kubuzwa amahoro ni jambo ry’Uhoraho ukomeje gushyira ahagaragara byibigiye kubaho mu isi ya bazima.Bamaze kubona iherezo ryabo yuko rigiye kuba ribi cyane none igihugu cyose gihagaritse umutima kubera ijambo ry’ubuhanuzi none wongeyeho no kugaragaza imigambi mibisha bashyize ho umubare wa Anti-Christ kugirango barimbure ubugingo bwa bantu.
None dore bitumye abaturage igihugu cyose kimenya ukuri kubera guhagarika umutima bw’ibigiye kubabaho,atari intambara gusa,ahubwo bagerageje no kugurisha ubugingo bwa bantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Abaturage bamaze kumenya ukuli ku ingoma ya Bega yuko batabifuriza ibyiza,kuba bafite igihugu ntabwo byabahagije ahubwo bageretseho no kugurisha ubugingo bwa baturage abantu b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo hamwe nubwoko bw’Uhoraho Imana ya bakiranutsi.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwanzi ategatega imitego myinshi cyane ariko yose Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arayitegura.Ijambo rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu inkozi z’ibibi zimaze igihe zarakubuze kuko zagenderaga kuri telephone none kuva utagikoresha telephone zabuze aho zigukura niko Uwiteka avuga.Nubundi dore bamaze igihe biga imigambi mibisha bashakisha uburyo baguta muri yombi none byarabayobeye uko niko Uwiteka avuga.
Dore batanze itegeko yuko uzakubona bwa mbere azahita ahamagara abagomba ku kurasa bakaguca igihanga wagirango hari umwenda ubafitiye cyangwa hari icyaha cy’ubwicanyi wabakoreye.Nyamara barashinga Umuhunda ku kirenge ubanza imigambi yabo nta cyo izigera igeraho niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpura n’umuntu ufite imidari ya zahabu alimo kuyibara kugirango ajye kuyicuruza,iyo midair harimo iminini cyane ni mitoya.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu igurire umudari wizahabu uwambare mu ijosi kuko umurimo ukora ugereranywa nizahabu.Kandi uramenye ntugure umutoya ahubwo ugure umunini niko Uwiteka ategetse!
Mbona wa mugabo warufite iyo imidali itunganijwe ahita ayisiga angaho narindi ndayisigarana maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu fata iyo midari wasigiwe nuriya mugabo maze uyifate ujye kuyicuruza kugirango wunguke.Kugirango umenye yuko umurimo ukora ufite agaciro karuta akazahabu niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zikoresha umuntu zita ko ngo ar’inshuti yanjye zirangiraje zigira kuruhande.Ubwo zifata uwo wahoze ar’inshuti yanjye zimujyana Landon zimubwiye yuko ari bumbwire yuko ngo yagiye kwivuza,bityo nanjye ngire amatsiko nurugwiro byo gushaka uburyo twavugana maze bamufatireho.Iryo yerekwa riza ishuro [2] maze umwuka w’Uhoraho urambwira uti mwana w’umuntu,ubu ntanshuti ugifite kuko igihe waruzikeneye ntabwo zagaragaye iziza zose ubu ngubu nta cyo zaba zije ku kumarira niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abega baragarutse bari bamaze kabili badakoma,none basanze guceceka bakakwihorera atari wo muti wikibazo!Bagarutse buzuye uburiganya,kubeshya kwinshi dore bagarutse bavuga ko basaba gusengerwa kandi bagenzwa no gushaka igihanga cyawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko mbona ndi mu nzira nyabagendwa ariko mbona hari umugabo usheshe akanguhe uri kungenza ngo arebe amaherezo yanjye,mbona imvura irimo kugwa akanyagirwa ariko jyewe sinyagirwe kandi turi kumwe mu muhanda.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,dore umuntu wese ukugenza aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko wanze gukiranirwa wanga ubugome,ariko abagome baragenza ubugingo bwawe bashaka igihanga cyawe nyamara barashinga Umuhunda ku kirenge.Nuko rero mbere babona igihanga cyawe babanje gucirwaho iteka kugirango bavumwe maze umuvumo ubabere inzitizi mbere yuko bakugeraho uko niko Uwiteka avuga.





