Abantu benshi cyane btirirwa izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bamenyereye gukora amasengesho bigishijwe na bafarisayo babigisha gukora amasengesho arimo kwatura ubwira Imana ibyo wifuza cyangwa ibyo ushaka kugirango ibigukorere.Ariko bibagirwa yuko nabo Uwiteka Imana ajya yifuza ko yababwira ibyo abifuzaho kugirango babe bujuje amabwiriza ahwanye n’umuntu wifuza kubana nayo.
Iyo usomye ijambo ry’Uhoraho neza(Bibiliya) usanga ibintu byose bishingiye kwihishukirwa rituruka mu Ijuru,ariko kubera ko abafarisayo banze kumvira Imana ahubwo bagahitamo kuyoboka amashuri ya Theology (theo bisobanura Imana) (naho Ology bisobanura kwiga) nigute rero umwana w’umuntu ashobora kwiga Imana?
Abafarisayo hafi ya bose 97% ntabwo basobanukiwe ibyerekeye inzozi cyangwa iyerekwa,kuko iyo baza kuba babisobanukiwe,bakabaye nta kibazo bagirana n’Imana.Kandi kuba batanasobanukiwe imvugo y’Imana,ahubwo usanga bashishikajwe no kwirukana bamwe mu bakiristu babo bafite izi mpano usanga barirukanywe nabashumba babo kubera kubagirira ishyari kubera impano biherewe n’Imana bigatuma birukanwa murusengero.
Gusenga kudashingiye kwihishukirwa nta bwo ushobora kubona igisubizo,ugasanga abantu baraheze mu butayu kuzageza igihe Umwami Yesu azazira.Ubundi abafarisayo Babura icyo bababwira bagatangira kubashinja ko badafite kwizera maze bakaba abakiristu bakisanga mukibazo aho bibaza ukwizera icyo ari cyo.
Ubu Imana isa naho yabaye nyamwigendaho itagifite icyo imaliye abo yaremye,ahubwo ugasanga abadi bigisha ko,ngo ubushake bw’Imana busharira kandi ko gukorera Ijuru bigoye kandi ko kurijyamo bigoranye.Nyamara Ijuru ntabwo rigoranye ahubwo abantu bayobye inzira ibaganisha mu Ijuru basigara barindagira mu isi y’umwijima batagira ubayobora.





