HomeNewsIntumwa ya SATANI GITWAZA yafashe icyumba cy'amasengesho agihinduramo almantation!!?

Intumwa ya SATANI GITWAZA yafashe icyumba cy’amasengesho agihinduramo almantation!!?

Amakuru agera ku inyangeNews,aturuka mu bantu ba hafi bakorana nawe,aravuga yuko ngo,bamwe mu basangirangendo be,bamaze gukuramo akabo karenge bitewe nuko Intumwa ya SaTaNi PAUL MUHIRWA Gitwaza  ngo yafashe icyumba cy’amasengesho agihinduramo inzu y’ubucuruzi bita SUPERMARKET cyangwa ALMANTATION.Ngo bamubajije impamvu yamuteye gufata icyumba cy’amasengesho aho ubwoko bw’Imana busengera,ngo abasubiza yuko ngo arimo gushakisha amafaranga yo kubahemba(ABAKOZI) bakorana umulimo wa SaTaNi.

Ntawamenya niba ari bwo buryo Uwiteka yakoresheje ngo yikirize abantu be,cyangwa se,ari bwo buryo Uhoraho yakoresheje ngo amushyire ku karubanda.Kuba bamwe  mu bakozi ba ZION bamaze igihe bakorana n’Intumwa ya SaTaNi ntabwo bigeze bemera yuko Gitwaza akorera Satani kugeza umwaka ushize aho yavugaga yuko agiye kwishyira muri bibiliya mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa igice cya (29) kuko ubusanzwe icyo gitabo cy’Intumwa gifite ibice (28)

Gahoro gahoro Intumwa ya Satani Gitwaza,agenda ashyirwa ahagaragara uko bwije nuko bucyeye,nk’uko ijambo ry’Ubuhanuzi ryavuze yuko aashyirwa ahagaragara kugeza amenyekanye yuko nawe ar’umwe mu nkozi z’ibibi zikorera cyangwa zikorana na Sekibi umaze kwigarurira abantu benshi cyane abajyana ikuzimu kwa Nyamutezi.

Ubusanzwe iyo umulimo ar’uw’Imana,ntabwo abawukora baruha bashakisha ibyo bahemba abakozi bakora uwo mulimo.Kuko umulimo n’uw’Imana kandi Uwiteka azi neza yuko abakora umulimo bakenera ibibatunga.Ariko ijambo rivuga yuko,umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.Utanyuze muri uwo murongo ntabwo ashobora kugendana nayo.Nibwo wumva ngo,abakozi b’Imana babaho mu bibazo!

Ntabwo Imana iduhamagarira imibabaro gusa,ahubwo inaduhamagarira umunero,kuko nayo ikunda abayinezererwa ibihe byose.Ariko iyo hariho imigambi mibisha ushobora kuba warakorewe ni nkozi z’ibibi,kugirango ubone umugisha bisaba yuko ubanza kunyuzwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango ubanze utunganywe Numara gutunganywa ubone kwemerwa maze uhabwe umugisha.

Nta bwo ari Gitwaza gusa ugiye gushyirwa ku karubanda,ahubwo inkozi z’ibibi zose zigiye gushyirwa ahagaragara kugirango zimenye yuko Uwiteka ari we Mana yaremye Ijuru n’isi.Ngayo ng’uko ibya Paul na Paul mugenzi we,bashobora kudahirwa nuy’umwaka twatangiye wa 2017.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments