HomeNewsInama y’Inkozi z’ibibi (Abagore) bagambanira Umuhanuzi!

Inama y’Inkozi z’ibibi (Abagore) bagambanira Umuhanuzi!

Jan 22, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abagore (Abarozi-Kazi) b’Abega-Kazi,balimo kugambanira Umuhanuzi uburyo bakwiga amayeri yo kumuta muri yombi kugirango acibwe igihanga kuko imandwa zababwiye yuko baramutse bamufashe bakamuca igihanga ibyo yahanuye byahita bihagarara.

Nerekwa mbona izo nama zabo bazikora barazirangiza,ariko zihinduka inama zimbura mu maro,kuko zirwanya Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ubwo barimo gukora inama,mbona undi mutwe wa bantu bari mu nama ya gisirikare balimo kwiga uko batera Umwakagara kugirango bamukure ku ngoma.

Mbona ko,Umwakagara ahugiye mu gushaka uburyo yahitana Umwami Nyir’uRwanda Emmanuel Bushayija YUHI VI kuko amuteye ikibazo gikomeye cyane,kandi akaba abona ko aje kumusimbura ku ntebe ya bukunzi kugirango abanyamasezerano bnjiye muri gakondo yabo bahaweho umwandu wabo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa izo ngabo zijyenda kumanywa yihangu,izari zishinzwe kulinda Umwakagara RDF/KDF,nta bwo zari maso kuko zari zimaze kugwa agacuho.Zibura uko zibigenza kubera kuruha kuko ziteguye uwo zita umwanzi imyaka ibaye [7] umwanzi bataramuca iryera ngo bamenye yuko baneshejwe cyangwa banesheje.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara aguwe gitumo,kandi aciwe igihanga mbere yuko aca igihanga Umwami YUHI VI uwo ubuhanuzi bwavuze,ko azasimbura Umwami Ndahindurwa watanze aciwe igihanga n’Umwakagara kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.

Nuko rero mu bami [3] bari baheze mu buhungiro,ubu hakaba hasigaye abami [2] kuko Umwami Ndahindurwa we,yamaze gutahuka muri gakondo ya bakiranutsi.Umwami yimye ingoma kandi aracyali mu buhungiro,ndetse n’Umwami wa lll uzamusimbura nawe ari mu buhungiro ndetse amaze no gukurwa mu butayu bugufiya kugirango ibyamuvuzweho bimusohozeho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero ugire umwete wo guhugurira bene so ubabwire yuko ibyahanuwe bigeze kumuryango mu irango ry’irembo ya gakondo y’Uhoraho maze btegurire ubugingo buhoraho abandi bitegurire kwima ingoma uko niko Uwiteka avuga.

Yewe kugambana baragambanye,kandi inama barazirangije,bafashe ingamba zitwa ko zihamye,ariko se,nkwibarize,hari ingamba zanesha Uhoraho Uwiteka Imana umuremye waremye Ijuru nisi?Niko Uwiteka abaza!Ariko se igihe bariganirije ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nta bwo bajya baruha ngo banamenye yuko umuntu ajya agira igihe cye kikanarangira?Babwire uti,mulimo gushing umuhunda ku kirenge kuko ibyo mwibwira byose bidashoboka kugerwaho kuko ijambo ry’Uhoraho ryababereye inzitizi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa za magigiri z’Umwakagara ziteraniye mu nama mu gihugu cy’IBABYLON umurwa mukuru w’ISHUSHAN,balimo babiza uburyo bwakoreshwa ngo bace igihanga Umuhanuz,nyuma yuko uburyo bwose bakoresheje bwaniranye.Iyo nama yaririmo magigiri “NYAGASAZA INNOCENT FRUIT”mbona ko basoje inama ariko ntabagera kumwanzuro bashakaga kugeraho kuko kungeraho bisa naho bigoranye!Ubanza bishobor kutazaborohera uko babyifuza.

Mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo nawo ubwawo ukora impanuka maze ibyari uguca igihanga cy’Umuhanuzi bihindukamo kumirwa no gushoberwa mbona bifashe bitangiriye itama kuko imigambi yabo iburijwemo n’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mbona izo za magigiri nabahoze arabajepe bose bari bicaye muri iyo nama ya bagambanyi yateranijwe n’Abega b’Ababakagara,bagiye gukurwa ku ngoma.Bakaba barahisemo kurwanya Uwiteka Imana Nyiringabo,bibwira yuko bazamunesha burundu,kandi nyamara ari we wabaremye.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,biriya nibiki?Wabonye aho ikibumbano kirwanya uwakibumbe?Ndausbiza nti na mahano kuko ubusanzwe bitabaho yuko ikibumbano cyabwira uwakiremye ati ndashaka yuko umbumba gutya cyangwa nanjye nshobora guhindukamo umuremyi wawe ariko nyine nabo barabizi yuko bidashoboka kandi yuko iherezo ryabo rigeze ku iherezo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore bateraniye mu nama balimo kukwigaho ngo barebe uko bakorera hamwe bakaguta muri yombi ariko bararuhira ubusa kuko bashinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka avuze!

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments