10th Dec, 2015 ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho kumasaha ya nimunsi ubwo nari nirambitse kugisasiro,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amagambo abaye menshi cyane ya bakurwanya bashaka ku kugirira nabi.Ubutumwa bwejo washyize ahagaragara bukuvugaho ibijyanye nisezerano ry’Uwiteka Imana yagusezeranije.
None inkozi zibibi zagize umujinya ishyari ryinshi cyane kubera ko barwanya ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi,ikindi kandi babaye ngo kuko Uwiteka yagukunze akakurutisha bagenzi bawe akaba yaraguhaye isezerano rikomeye kuruta ayandi masezerano yose ashoboka niyompamvu bavuze amagambo menshi cyane kurusha ibindi bihe byose!
Njyanwa mu iyerekwa mbona uwitwa Mugengana ukomoka mu gihugu cy’Uburundi twabanye mu murwa wa Mwanza-Tanzania akaba umwe wagize uruhare mukwicisha mukuru wanjye Mabano Emmanuel kuko yarahagarariye FPR akaba yaricishije abantu benshi bari baranze kuyoboka umuryango wa FPR-Inkotanyi nuko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Mugengana yishe mukuru wawe abishijwemo na FPR-Inkotanyi ntabwo mwigeze mubona ubutabera none uyu munsi wa none Uwiteka nk’uko yabigusezeranije dore agiye kuguha ubutabera bwa mukuru wawe wishwe ku wa 05 Gashyantare 1991 mu murwa mukuru wa Mwanza-Tanzania uko niko Uwiteka avuga.
None reba nyuma y’imyaka (24) ishize niho agiye gutanga ubutabera kumuryango wawe kuko mutigeze mubona ubutabera mu isi yabazima kubera gutsikamirwa nabadayimoni baboherejeho kugirango hatazigera hagira numwe uba umugabo akazamenya icyo bakoze uko niko Uwiteka avuga.Dore agatera mu ntama gatera no mu ihene,Uwiteka ahereye kuri wowe umugaragu w’Uwiteka kugirango nabandi abakurikizeho.
Bwira abakiranutsi uti,uyu n’umwakaga wa gatatu(3) Uwiteka atangiye ubutabera ndetse ashyizeho ishyerezo ry’imyuka miba y’inkozi zibibi kugirango hatagira umukiranutsi wongera guhumanywa,ahubwo babashe gusenga barwanye iyo myuka babohereyeho kuzageza igihe bazarangiriza urugamba.Babwire bakomere kandi bashikame kuko Uwiteka wenyine niwe mucamanza utabera kandi dore atanze ubutabera kubakiranutsi.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka bwatataniye mu gihugu cy’IBABYLON yuko hamaze gufatwa umwanzuro ukomeye cyane wo gukwirakwiza amarozi hirya no hino bwo guhumanya ubwoko bw’Uwiteka dore bahereye mu murwa mukuru w’ISHUSHAN kuzageza aho bakeka ko haba hatuye abanyarwanda hose!Ubabwire uti,mwirinde kurya amafunguro mu mahotel na za restaurant uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ahagana mu masaha saba zijoro,ubwo narimaze gushyira ubutumwa bw’abakiranutsi ahagaragara nuko mbona Inyenyeri injeho kandi yaje nibambuye kugisasiro ngiye kwandika ubu butumwa.Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore Inyenyeri yoherejwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi kurwana nizo nkozi zibibi kuko zamaze kugambana bikomeye cyane aho bashaka ku kwambura ubugingo bwawe.
None dore iyo Nyenyeri igiye guhangana nizo nkozi zibibi zamaze gutegura umugambi mubisha kandi ukomeye cyane akaba ariyo mpamvu Uwiteka yohereje Malaika ku kurwanira izo ntambara kuko utazishoboza bashatse kureba yuko ufite Imana vuba cyane bagiye kubibona yuko ufiteho Uwiteka umutabazi wabakiiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Dore bagushakishije mu kirere hose bakubuze,yamatelephone bajyaga bagufatiraho wayakuyeho barakubura,dore aka kanya ndimo kuvugana nawe barimo kwitotomba bibaza aho bazagukura kuko ubuhanuzi ukomeje gushyira ahagaragara bukomeje kubahagarika umutima cyane ntibagisinzira kubera yuko ubuhanuzi bumaze gukiza za miliyoni zabanyarwanda bahungisha ubugingo bwabo bagahungira mu mahanga.Ikindi nuko ubuhanuzi bukomeje gusohora ubutitsa uko bwije uko bucyeye bukomeje guohora amanywa numunsi kugirango bimenyekane yuko ukorera Uwiteka Imana itari ikigirwamana Imana ivuga ikanakora Uwiteka Imana ikora ibitangaza iyo niyo Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Urugamba rugeze mu mahina nk’uko ibyahanuwe bibivuga,dore intambara izarwanwa n’Uwiteka wenyine,nta mwana w’umuntu uzarwana iyo ntambara yo gukuraho umwakagara kuko Uwiteka wenyine azakoresha amahanga akomeye akureho umwakagara kugirango azima ingoma batazirata imbaraga zabo bakishyira hejuru bakibagirwa ko Uwiteka ariwe warwanye izi ntambara zose bityo bikabatera ubwibone uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umugabo utuye murwagasabo washatse abagore benshi akaba yaranabyaye abana hirya no hino,nerekwa ko abo bana be bose biga amashuli atandukanye,harabiga amashuli aciriritse,nabandi biga amashuli ahenze,babandi biga amashuli acirirtse bahita banga kujya kwiga ku ishuli babaza se wababyaye impamvu yabashyize mu mashuli aciriritse abandi akabashyira mu mashuli ahenze?
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za FPR-Inkotanyi,abatahawe amapeti,bagize ukwitotomba mu mitima yabo,kandi dore bagambiriye ko batazarwana urugamba rugeze mu irango rya marembo ya gakondo yabakiranutsi.Nyamara bararuhira ubusa kuko abahawe amapeti yo hejuru bashyizweho umusaraba kuri bo kandi bakaba bashyizwe mu bibazo ku buryo kuzabivamo ikazaba intambara uko niko Uwiteka avuga.
Ingabo z’umwakagara zigambiriye yuko ibihumbi birenga 5700 ari byo bizarwana urugamba byonyine kuko ari bo bahawe amapeti bonyine ngayo ng’uko uko intambara igiye kurwanywa kuko abatahawe amapeti bagambiriye yuko intambara itangara bagakuramo akabo karenge bakisangira ababarwanya kugirango bafatanye gukuraho umwakagara uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Ishyari uturutse kumwakagara wahoze ari magigiri Benon Muhoza nerekwa anfitiye ishyari rikomeye cyane kubanaramushyize ahagaragara kubera ibikorwa by’umwijima yankoreye mbona uwo mwuka urikumwe numwuka wamagambo menshi cyane maze ndabwirwa ngo:Mwana w’umuntu,va ku gisasiro ujye kugura inyama uzotse uzirye kugirango wice burundu uwo mwuka wamagambo ukomeje ku kubaho akarande urahita urangira.
Nuko ndabyuka kuko narimvuye kumurwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’IBABYLON kugura kostime nzambara nngiye gufata indege ngo mve mu gihugu cy’IBABYLON nuko ndahaguruka njya kugura izo inyamerwe maze ndaza ndazotsa neza njya no gushaka akerera nza kumanuzaho maze gufungura uwo mudayimoni kugirango utazongera kubaho ukundi kuko byanditswe ngo”Turakwingize ntutwice urupfu rwagashinyaguro ahubwo utureke twigire muri ziriya Ngurube”.Luke 8:26 nuko menya yuko ijambo ry’Uwiteka arukuri kose kandi kuzuye.
Nuko rero Numara kotsa izo nyamerwe uwo mwuka wabadayimoni urahita upfa burundu kandi abavuga ayo magambo bose buzuye abadayimoni uwo mwuka ntabwo uzongera kubakoreramo nuko nkora nk’uko Uwiteka abimbwiye maze numva merewe neza mu bugingo kuko nkoze iby’Uwiteka yantegetse uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mbwirwa ngo:Uwiteka yanga urunuka umuntu uhabwa impano(Gift) maze nawe yamara kuyihabwa akayitanga ibyo ngimbyo nikizira k’Uwiteka kandi bigaragara yuko uri ndashima kandi ko urumuntu wishyira hejuru nyamara Uwiteka aba yitaye kuri wa muntu waguhaye (Gift) abikuye kumutima abakora batyo ndabwiz’ukuri ntibazabura kubihanirwa uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa mbona imbere yanjye hari umworera mugari cyane,kandi munini cyane,ngerageje kuwusimbuka mbona nshobora kugwamo hagati nkarimbuka nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bawe bateguye urwobo runini cyane ngo barashaka kurugushyiramo ariko bariyimbire kuko ibyo batakoreye Uganda nta bwo bazashobora kubikorera IBABYLON bashing umuhunda ku kirenge bidashoboka yuko umwana w’umuntu yarwanyaUwiteka Imana ngo azatsimbure ahubwo bagiye kubona isomo rikomeye cyane kuko batazongera gukinisha umuntu w’Imana wibuke yuko wakoze amasengesho yo gutabaza mu ijuru kugirango Uwiteka agutabera kubera inkozi zibibi zitigeze zitinya na rimwe Uwiteka Imana ukorera ngo byibuze bibuze kugambirira kugira nabi.
Ahubwo bakaba bakomeje kugira nabi ndetse no gucura imigambi mibi cyane,nuko rero dore nawe ugiye kwirebera uburyo Uwiteka arwanirira abakiranutsi kuko ibyo agiye gukora atazabikorera ahihishe ahubwo azabikorera ahabona kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.





