Amarozi menshi ya kwirakwijwe mu gihugu cy’IBABYLON-SHUSHAN,mwirinde za restaurant,utubari,hotel,kugirango muzabashe kuzaba muri gakondo y’Abakiranutsi.
Dore bagushakishije mu kirere hose bakubuze,yamatelephone bajyaga bagufatiraho wayakuyeho barakubura,dore aka kanya ndimo kuvugana nawe barimo kwitotomba bibaza aho bazagukura kuko ubuhanuzi ukomeje gushyira ahagaragara bukomeje kubahagarika umutima cyane ntibagisinzira kubera yuko ubuhanuzi bumaze gukiza za miliyoni zabanyarwanda bahungisha ubugingo bwabo bagahungira mu mahanga.Ikindi nuko ubuhanuzi bukomeje gusohora ubutitsa uko bwije uko bucyeye bukomeje guohora amanywa numunsi kugirango bimenyekane yuko ukorera Uwiteka Imana itari ikigirwamana Imana ivuga ikanakora Uwiteka Imana ikora ibitangaza iyo niyo Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Urugamba rugeze mu mahina nk’uko ibyahanuwe bibivuga,dore intambara izarwanwa n’Uwiteka wenyine,nta mwana w’umuntu uzarwana iyo ntambara yo gukuraho umwakagara kuko Uwiteka wenyine azakoresha amahanga akomeye akureho umwakagara kugirango azima ingoma batazirata imbaraga zabo bakishyira hejuru bakibagirwa ko Uwiteka ariwe warwanye izi ntambara zose bityo bikabatera ubwibone uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umugabo utuye murwagasabo washatse abagore benshi akaba yaranabyaye abana hirya no hino,nerekwa ko abo bana be bose biga amashuli atandukanye,harabiga amashuli aciriritse,nabandi biga amashuli ahenze,babandi biga amashuli acirirtse bahita banga kujya kwiga ku ishuli babaza se wababyaye impamvu yabashyize mu mashuli aciriritse abandi akabashyira mu mashuli ahenze?
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za FPR-Inkotanyi,abatahawe amapeti,bagize ukwitotomba mu mitima yabo,kandi dore bagambiriye ko batazarwana urugamba rugeze mu irango rya marembo ya gakondo yabakiranutsi.Nyamara bararuhira ubusa kuko abahawe amapeti yo hejuru bashyizweho umusaraba kuri bo kandi bakaba bashyizwe mu bibazo ku buryo kuzabivamo ikazaba intambara uko niko Uwiteka avuga.
Ingabo z’umwakagara zigambiriye yuko ibihumbi birenga 5700 ari byo bizarwana urugamba byonyine kuko ari bo bahawe amapeti bonyine ngayo ng’uko uko intambara igiye kurwanywa kuko abatahawe amapeti bagambiriye yuko intambara itangara bagakuramo akabo karenge bakisangira ababarwanya kugirango bafatanye gukuraho umwakagara uko niko Uwiteka avuga.