HomeInte'lTwagiramungu Fausitin yemeye guhunga ikinyoma cya repubulika,ashyigikira Umwami w'uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa!

Twagiramungu Fausitin yemeye guhunga ikinyoma cya repubulika,ashyigikira Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa!

Gufungwa k’urukiko rw’Arusha rwashyiriweho u Rwanda TIPR kubera genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,nikimenyetso gikomeye kigaragaza ko amahanga yatahuye ikinyoma cy’umwakagara bitinze ku buryo bafashe umwanzuro wogushyingura inyandiko zose z’imanza zaciriwe muri urwo rukiko rwashyiriweho u Rwanda.

LawIbi bikaba ingaruka zibayeho zitewe no kugundira ubutegetsi k’Umwakagara wabeshye amahanga yuko atazigera yongera kwiyamamaza kuri manda ya (3) kumwanya w’umukuru w’igihugu kongera kuyobora u Rwanda.Nabo bakaba baramuteze ingenga bihe kuko bari bazi yuko ababeshya kandi afite impapuro zimuta muri yombi kubera ubwicanyi yakoreye inyoko muntu binyuranijwe namategeko.

Umwakagara yumvikanye inshuro nyinshi aho yivugiye ko,naramuka yongeye kwiyamamaza kubera ko habuze undi muntu wayobora igihugu,ngo azaba yarayoboye nabi kuba ashobora kuva kubutegetsi ntihaboneke undi wamusimbura,aya magambo akaba yarayavugaga mu rwego rwo kwikundisha kubihugu bikizze kugirango yigaragaze nk’umuntu ukomeye bidasanzwe!

FireBujaAriko uko iminsi yagiye ishira,ni nako ikinyoma cya repubulika ya lll itemewe namategeko cya giye kijya ahagaragara,kugez’ubwo yemeye kugishyira kumugaragaro kuko bidashoboka yuko wahisha inzu,ng’uhishe umwotsi!

Kuba umwakagara yemeye gushing ubwami bw’Abega kumugaragaro kandi ubwami bw’Abanyarwanda bugendera ku itegeko nshinga  bwemewe namategeko y’u Rwanda akaba ari nabwo bwashatse ubwigenge ‘Independence’  ndetse bwemewe namategeko mpuzamahanga bitumye abanyarwanda bahoze araba “extremist” bo mu bwoko bw’Abahutu rubanda rw’Umwami bemera kuva mukinyoma bakayoboka inzira y’ukuri aho umusaza Twagiramungu Fastin Rukokoma yahise afata icyemezo cyo gushyigikira Umwami w’ u Rwanda mu itahuka rye nk’uko yabyiyemereye yuko uRwanda rugifite amahirwe yuko rugifite Umwami bityo abanyarwanda bakaba badashobora kwemera ubwami butazwi bw’Abega bab’Abakagara.

KingByabice (4) byari mubanyarwanda babanyapolitike ubanza noneho hasigaya ingerere,nyuma yuko Twagiramungu Fausitin afashe icyemezo cyo gushyigikira NyiruRwanda Kigeli V Ndandurwa,haba hasigaye ibice  (3) by’abarepubulike bigikomeje kugendera kumahame namatwara ya demokarasi y’ikinyoma.RPF,RNC,na FDLR igice cya (4) cyari RDI Rwanda nziza yari iyobowe na Twagiramungu Fausitin ubu urimo witegura kujya gusura umubyeyi w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa ubarizwa mu buhungiro mu gihugu cy’America mu ntara ya Virginia.

Amahanga akomeje kubona yuko,abaharanira gusubizaho ubwami bw’uRwanda,arabantu Pasfique baharanira amahoro nk’uko bari cyangwa nk’uko biri.Amakuru agera ku inyangeNews aravuga ko,ngo,amahanga yaba arimo kwicuza kuburyo bukomeye cyane kubona umwakagara yafashe ubutegetsi barebera bakamureka bitwaje yuko ngo yahagaritse genocide aho gucyura Umwami w’uRwanda akaba ukomeza imirimo ye,nk’uko abyememererwa namategeko ngo none bakaba bafite impungege zikomeye ko mu Rwanda haba hagiye kongera kwaduka genocide kubera kurwanira ubutegetsi.

Amahanga ntabwo arashyira ahagaragara igitekerezo cyayo uburyo azabyitwaramo mu gihe abatavuga rumwe nubutegetsi bw’umwakagara baramuka batangije intambara yo gukuraho umwakagara dore no mu baturanyi babo bab’Abarundi  naho ibintu bikomeje kuba agaterera nzamba aho hamaze kwicwa abantu batagira ingano kubera Peter Nkurunziza wanze kuva kubutegetsi nyuma yuko ashoje mandate ye y all.

Amahanga akaba afite impungege ko hashobora kuba hagiye gupfa abantu batagira umubare mu bihugu byombi kubera kutubahiriza amategeko no kurwanira ubutegetsi bikaba bikomeje gutera impungege zikomeye cyane ku buryo amakuru aturuka mu nzego zikomeye ziperereza ryo kurwego rwo hejuru avuga ko haba hagiye kuba  inama y’ikuba gahu yo kwiga byihuse umutekano w’Akarere kose kibiyaga bigari.

Ariko aya makuru akaba ataratangazwa nurwego urwari rwo rwose rw’itangaza makuru ngo ruyashyire ahagaragara ikinyamakuru inyangeNews kikaba ikomeje gukurikirana byahafi ayo makuru kugirango hamenyekane umwanzuro wanyuma kumutekano w’akarere kibiyaga bigari.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments