Amakuru yatangajwe nikinyamakuru cya bbc gahuza,aravuga yuko,umukuru wa kiliziya gatolika PaPa Francis,yamaze gushyiraho akanama kagiye kwiga uburyo abagore bakiliziya gatolika bahabwa amahirwe yo kuba abadiyakoni muri iyo kiliziya bamaze imyaka myinshi cyane baraheje abagore kuba bagira umwanya cyangwa umurimo bakora muri iryo dini.
Ndetse andi makuru atarashyirwa ahagaragara,aravuga yuko,umukuru wa kiliziya gatolika PaPa francis,yaba agiye kwemerera abapadiri kuba bashaka abagore kuko bananiwe kubahiriza inshingano z’ubudahemuka basezeraniye imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana bavuga ko,bakorera.
Ibi biramutse bibaye,birashoboka yuko,ababikira bazabihomberamo,cyane abageze mu myaka y’ubukure,badashobora gushaka.Ibi rero birasaba yuko ababikira bakiri batoya,bakwiye gutekereza inshuro ebyeri(think Twice) bitaba ibyo,bakazabihomberamo kuko abagabo badasaza ariko abagore bakaba bagera kumyaka runaka bagasaza aho badashobora kuba babyara.
Ariko nubwo PaPa Francis agerageje gukemura utubazo tumwe na tumwe tuvugwa muri iryo dini,yananiwe gucyemura ikibazo cy’ubutinganyi kivugwa mur’iryo dini rimaze kuregwa mu nkiko ibyaha byo guhohotera utwana tw’uduhungu tugirirwa ibyamfura mbi,nabakabaye babarera babigisha umuco wo kubaha Imana bavuga ko bakorera.
Twibutse yuko mukwezi kwa Kanama umwaka wa 2014,PaPa Francis yavuze yuko bibiliya bakoresha yanditswe nabi bakaba bafite umugambi wo kuyihindura.Ndetse yanemeje yuko inyamaswa zizajya mu ijuru,aho agaragaye ateruye intama n’imbwa agahamya yuko Imana ari urukundo nta muntu uzajya muriro kuko ibiremwa byose yabiremye ibifitiye gahund anziza kubwibyo bikaba bidashoka yuko yashyira ikiremwa yaremye muriro utazima.