Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya u murwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko,umukuru ushinzwe ibiro by’itora,ISSAC HASSAN hamwe nabandi bakomiseri [4] basabwe gusoka mu biro kugirango hatorwe iyindi komosiyo izahagararira amatora muri 2017.Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yari yavuze ko iyo komisiyo itazava mu biro ahubwo izakomeza gukora ngo cyeretse intekonshinga mategeko niramuka ifashe icyemezo nk’uko itegeko nshinga ribisaba.
Ibyo byaturutse kubatavuga rumwe na leta bari ihuriro ryitwa CORD riyobowe na RAILA Odinga,akaba mu minsi yashize yarakoresheje imyagaragambyo asaba ko komisiyo yamatora yakurwaho hagashyirwaho iyindi ngo kuko iriho yagize uruhare rwo kwibira amajwi Uhuru Kenyatta bakaba bafite impungege z’uko umwaka utaha bashobora kuzongera kwibisha amajwi bagatsindwa amatora kandi bari bayatasinze.
Politike mur’icyo gihugu irimo kugenda ihinduka vubavuba kuko kugeza ubu,ntabwo abanyaKenya bafite ikizere cy’uko Uhuru azatsinda amatora ya 2017,nk’uko yabivuze yuko azategeka imyaka [10]; hanyuma n’icyegera cye William Ruto nawe akazategeka indi myaka [10];iyo mvugo y’umukuru w’igihugu yateye impungege benshi aho bibaza nimba yaratorewe imyaka [10] cyangwa yaba yaratorewe imyaka [5];
Gusa abakurikiranira amakuru hafi cyane yicyo gihugu,bavugako,ibintu bishobora kuzahinduka,ubwo amatora azaba yegereje,ababivuga bashingira kumvugo z’icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto,aho bivugwa yuko ashobora kzuatandukana na Uhuru,kuko bahujwe nikibazo cy’urubanza rw’I LA HAYE cyangwa The HEGUE (ICC) ubu batsinzwe batagikurikiranyweho ibyaha by’inyoko muntu.
Kandi bakavuga ko,Ruto yaguzwe miliyari [19] za manyaKenya kugirango ashyigikire Uhuru kuko byagaragaraga yuko afite abamushyigikiye benshi.Akaba nawe yarahise abyemera kugirango azabone uburyo yakurikirana urubanza rwe,n’uburyo yarurangiza.Uwo mugambi rero akaba yaramaze kwugeraho ubu igisigaye akaba ashobora kwiyamamaza wenyine adafatanije na Uhuru kuko bivugwa yuko yaba ari mu bantu bakunzwe na baturage bicyo gihugu,hamwe na RAILA Odinga.
Ntibizwi neza yuko bashobora kuzifatanya nk’uko bifatanije muri 2007/8 cyangwa nimba buri umwe azahagarara ku giti cye.Gusa bashingiye kumvugo aherutse kuvuga,ubwo yari yasuye akarere kabarizwamo ubwoko bw’Abakikuyu (Central) yavuze yuko umuhugu w’uwahoze ayobora icyo gihugu Alap Moi witwa GIDION Moi ko igihe kigeze ngo ashyigikire William Ruto,kuko nawe yashyigikiye papa we naho ibyo gushaka kuba umukuru w’igihugu akaba yabigenza gahoro akaziyamamariza uwo mwanya nyuma yuko Ruto arangije madate ye.
Twibutse yuko bombi bakomoka mu bwoko bumwe bw’abakalenjini ndetse Ruto,akaba Umwami Traditinal w’ubwoko bwabo.Amakuru avuga ko,Uhuru yarezwe na Moi,kuburyo aramutse agize amahirwe yo gutsinda amatora muri 2017,adashobora kuzasimburwa na Ruto kuko ashyigikiye GIDION Moi nk’uko umubyeyi we Moi yashyigikiye Uhuru ko ari we waba umukuru w’igihugu wasimbura KIBAKI.