Ambasaderi Nduhungirehe Gasana uhagarariye uRwanda mu muryango wabibumbye ONU akaba ariwe ukorana na Gakwaya Jean Marie mukurwanya no gusenya ibikorwa by’akanama gashinzwe gucyura Umwami w’uRWanda.
Ibi bikorwa akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2013,nyuma isenyuka ry’umutwe wiyitiriraga guharanira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhugniro mu gihugu cy’America,uwo mutwe ukaba wariyitaga Rwandese Protocol to Return the kingdom RPRK.
Uyu mutwe nk’uko twabibabwiye kenshi ukaba waratangijwe na Gen.James Kabarebe uharanira ubwami bw’Abega b’Abakagara ko bwashinga imizi,akaba yarakoresheje abasirikare barimo LT.Ntirushwa Jean de Dieu waje kubihemberwa agahabwa kuba Human Resource HR muri Intersec Security nyuma yuko we na CPT.Muyenzi waruzwi nk’umuvugabutumwa bwiza bwa Kristo baje gufungwa bafatiwe mubikorwa byiyitirira guharanira ubwami bw’uRwanda bakanabifungirwa hanyuma akaza gufungurwa akagorerwa kujya guhagararira amabuye yagaciro muri Gikongoro aho yaje kuva ajya kuba Security Officer mukigo kitwaga ISSAR akaba yarahembwaga ibihumbi [300,000,00]byamanyarwanda.
Umutwe bashinze witwaga RPL Inkeragutabara waruhagarariwe na RUkeba Francis waje gutabwa muri yombi kubera kutamenya amayeri y’Abakagara na nubu akaba yaraheze muri gereza akaba atarahabwa ubutabera kubera kuba yaragaragaje ko agifite igitekerezo cyo guharanira ubwami bw’uRwanda ko bwasubira ku ngoma.
Ibyo bimaze kumenyekana bahise bashing undi mutwe kuva muri 2006 hashize imyaka [4] bataye muri yombi Francis wakoranaga na SGT.SASITA waje guhita yurizwa indega akajyanwa mu gihugu cy’UBUSSUISE aho yaje kuva akajya kuba mu gihugu cy’UBUFARANCE kubera byari bigoye kuba yagigira ari mur’icyo gihugu kubera amategeko yahoo no kuba nta munyarwanda bari baziranye kugirango abashe kugera mu gihugu cy’Ubufaransa akaba yarabifashijwemo na LT.Ruyenzi Aloys utari yakamenye yuko akorera DMI y’uRwanda.
Nyuma yuko Ruyenzi amenyeye yuko akorera DMI,yabimenyeye ubwo SGT.SASITA yajyaga gufata amadollar ibihumbi $20,000 yari yohererejwe na Col.KAKIRA icyo gihe wakoraga nka Deputy Director wa DMI nibwo LT.Ruyenzi Aloys yaje kubishingukamo kuko yibwiraga ko afasha umunyarwanda wabaye intwaza ngabo kandi akaba ataracanaga uwaka na leta y’uRwanda nyuma yogushyira ahagaragara amakuru yavugaga uburyo bahanuye indege nuburyo babiteguye aria bantu [4] Umwakagara,Nyamwasa,Rizinde,Jack Nziza.
Ubwo mbere yuko bashing RPRK yasimburaga RPL Inkeragutabara,LT.Ruyenzi yaje kujya muri Uganda atumiza LT.Ntirutwa Jean De Dieu bahurira muri Uganda hamwe nabayobozi ba CMI ya Uganda bamuha ikiraka cyo kuzajya anekera Uganda maze akazajya ajya gufata agatubutse buri kwezi muri Uganda.
Nibwo yavagayo akagaruka mu rwagasabo icyo gihe yari arangije muri KIST aza guhabwa akazi na Gen.Musemakweri muruganda rw’icyayi ahitwa kumulindi wa byumba aho FPR yari yaragize ibirndiro bikuru.nibwo mukwezi kwa kabiri 2009 yaje guhamagazwa akurwa ku kazi abanza kujyanwa mu mahugurwa ya DMI Ikami mu buryo bw’ibanga icyo gihe yambwiraga ko inyenzi zamuhaye akazi ariko noneho zikaba zakamwambuye akaba atazi icyo bagiye kumupangira.
Twibutse ko uyu LT.Ntirushwa akomoka muri KIBUYE akaba azi neza imfu zose zabanyakibuye nuburyo bishwemo kuko yari mugikundi kimwe na BEN Rutabana ariko we aza kuba umunyabwoba abavamo amena amabanga nibwo abakagara bahisemo kugira igikoresho no kuzajya agambanira bagenzi be b’abanyakibuye.
- Nibwo yaje kugirirwa ikizere nabakagara maze muri 2010 mukwezi kwa kabiri cyangwa Gashyantare bamutumye kujya gushing undi mutwe usimbura Inkeragutabara witwa RPRK ukaba warugizwa naba bakurikira.
- RULANGIRWA Alfred.yiyita icyegera cy‘Umwami w’Urwanda.Akaba ariwe wakoraga nk’umuhuzabikorwa bya RPRK akaba aba muri CANADA,nyuma yahoo atahuriwe yaje gusimburwa nuwitwa UTAZIRUBANDA nawe utuye muri America akaba we yarashinzwe guvangavanga amateka y’uRwanda kugirango aburizemo imyumvire ya banyarwanda batazi amateka y’ubwami.Uyu utazi Rubanda amakuru atubwira ko yatangaga raporo kwa Ambasaderi Nduhungirehe Gasana uhagarariye uRwanda muri ONU akanama gashinzwe umtekano ku isi.
- CPT.Sibo Charles yaje kunganira ibikorwa bya RPRK nyuma yuko yarimaze gushing imizi mu gihugu cya Uganda bari hafi kwica abanyamuryango bayo bimena bagaragaje gukunda ubwami bw’uRwanda kugirango abandi babafungishe bityo abantu barusheho gutinya no kugendera kure ibitekerezo bijyanye nubwami bw’uRwanda kuko bikangaga ko abasirikare bavuye muri APR/RDF bashobora kuziyegeranya bakarwanirira ubwami bw’uRwanda bugasubira ku ngoma kuko buhoraga bumva yuko ngo haba hari ingabo z’Umwami zirimo kwiyegeranya ariko ntazari zihari ahubwo byabaga ari ibitekerezo bya bantu bitarashinga imizi bityo batanguranwa mbere yuko byagera kumusozo bityo bikazabagora kubihagarika batangira kurwana niyongenga bitekerezo mbere yuko ibaho.
- Rwangabo Paul:uyu afatanije na SGT SASITA nibo bagambaniye RUKEBA Francis nanubu ugifungiye Ikami akaba yarashinzwe kubashinja ibyaha murukiko amaze kurangiza umurimo we nk’uko yawushinzwe ahise arekurwa ahembwa ibihumbi 300,000,00 byamanyarwanda ya yahawe na Gen.Yosepf Nzabamwita icyo gihe yarashinzwe abinjira nabasohoka mu gihugu cy’uRwagasabo.Nibwo yagarukaga muri Uganda aje kuba umutangabuhamya yuko we yafunzwe nyuma akaza kurekurwa nurukiko rumaze gusanga ko arumwere bityo abaharanira ubwami bw’uRwanda bakaba bashobora gukomeza kuko iyo bafashwe bakagezwa murukiko batababonaho icyaha bagahita barekurwa.akaba igikomangoma cy’Abakagara.
- Mbayiha John,Nkubito Eugene,alias Munyandinda John:uyu niwe wayoboraga RPRK akaba umwakagara ukomeye cyane akaba yarafite ipeti rya Caporal’akaba avukana na Munyandinda James alias Munyeragwe Jackson.
- Mugisha James,Munyeragwe Jackson,Munyandinda James:Igikomangoma cyo ngoma y’Abega.Akaba ariwe Visi president wa RPRK akaba numunyamabanga wayo.Akaba murumuna wa Mbayiha John wayoboraga RPRK.
- Nyagasaza Innocent Fruit:akaba yarashinzwe kugigira yihishe mu idini yigize umuvugabutumwa bwiza bwa Kristo mu idini rya Restoration Church ahitwa Rubaga Road mu murwa wa Kampala.
- Pastor Maso John: Yiyita umunyamurenge ariko ukuri n’uko ar’umunyacyangugu akaba akorera kampala ahitwa mu Gisenyi niho yatangiriye idini nyuma amaze kumenyekana ko akorana na Kigali yaje kwimuka ajya gukorera ahandi aho batamuzi amakuru arambuye mushobora kuyasanga kuri EGRETNEWS.COM kunyandiko yitwa amabanga yikuzimu mukarere kibiyaga bigari.
- Leta imaze kubura amafuni na majyo,nyuma yaho Umuhanuzi Majeshi Leon acikiye izo nkoramaraso zashaka kumwica akaba n’umunyamakuru w’InyangeNewss.com yahise amena amabanga yose ayashyira ahagaragara maze nibwo abakagara bahinduraga imikorere icyitwaga Rwandese Protocol to Return the kingdom RPRK bagihinduyemo Rwandan Protocol of the Kingdom RPRK na none murabona amayeri y’abakagara batashaka kureka iryo zina ndetse bakaba baravuga ko ngo iryo zina ryaba ryaratwawe n’Umwami w’uRwanda ubwo yashingaga akanama muri 2011 gashinzwe kwiga iby’itahuka rye.Bashinze nurubuga rwitwa inyabutatu ibyo byose babikoraga bashingiye ku kuba Umwami w’uRwanda ashingiye ku kuba abanyarwanda bakwiye kuba imbaga y’inyabutatu bityo bagerageza gukresha ayo magambo kugirango ahari bibwiraga ko imvugo bakoresha undi muntu adashobora kuyikoresha.
- Ibyo nabyo byaje kunanirana kubera ko buri gikorwa bageragezaga gukora twagishyiraga ku inyangeNewss.com bityo imigambi yabo igatahurwa bakabura uko babeshya abanyarwanda twafashije urubyiruko rutari rucye bashakaga kujya muri uwo muryango wa bakagara babeshya ko ngo bagiye gukuraho umwakagara kandi bamaze gushing igisirikare gikrera muri Congo ariko byabaga ari ibinyoma ahubwo babagezagayo bakabica ngirango twabahaye ubuhamya bw’abana bajyanye bagiye kwica bakabatoroka harimo uwitwa Nduwayezu,na Thanase wakomokaga mu Bugesera.
- Ayo mayeri yabo amaze kumenyekana nibwo bahimbye amayeri yo kuyobya amateka bakoresheje Utazi Rubanda uba muri America,akenshi twashakaga kwandika inkuru ziberekeyeho ariko tugahura ninzitizi z’uko amakuru ajyanye n’ibwami Gakwaya Jean Marie yari yavuze ko inkuru zijyanye n’ibwami tuzajya tuzandika ari uko tubanje kuvugana nabo.
- Hari inkuru zimwe na zimwe yagiye abangamira akatubuza kuzisohora zerekeranye na RPRK avuga ko ngo gukomeza kubandika bibaha imbaraga kuri we yabitanga abasazi naho byabaga ari ukubakingira ikibaba ibyo byatumye tutubahiriza ayo mahame kugeza ubwo aduteranya na Nyir’uRwanda akajya amusaba ko yaduhamagara akatubuza kwandika amakuru batabanje kuyungurura ariko ibyo na byo ntabwo twabyubahirije kubera ko twarebaga inyungu za rubanda rw’Umwami byaruta yuko Umwami yatwanga cyangwa akaturakarira ariko tugakiza ibihumbi by’abantu bagiye kugwa mu rwabayanga kandi bagiye bitwa bagiye guharanira ubwami bw’uRwanda naho bagiye kuzira ubwami bw’uRwanda kubera amayeri y’abakagara.
- Ikinyamakuru umuvugizi kigeza kwandika inkuru yerekeye kuri Gakwaya Jean Marie maze Gakwaya adusaba ko twakwandika tuvuguruza iyo nkuru ko ar’ibinyoma maze s’ukwandika natwe twiva mu mizi twandika tuvuga ko yakoze amakosa kuko yanditse atabanje kubanza abo bireba nk’uko itangazamakuru ribisaba kuva icyo gihe ikinyamakuru umuvugizi ntabwo cyongeye kwandika ngirango iyo nkuru niyo cyaherutse nyamara cyari gifite ukuri dushingiye kumakuru dufite uyu munsi wa none.
- Umwakagara amaze kubona yuko ibikorwa bye byose bigenda bimenyekana nibwo yigiriye inama yo gushaka uburyo yasaba Umwami w’uRwanda kigeli V Ndahindurwa ko yakwemera akaza mu Rwanda bagakora referendum ariyo kamarampaka yabaye isaba ko itegeko nshinga ryhaindurwa intumwa zari ziyobowe na Ezira Mpyisi abaka numushumba widini ry’abadivantiste bumunsi wa [7] akaba yaranabaye umujyanama w’UMwami Mutara lll Rudahigwa ibyo akaba ari byo byatumye bamugira igikoresho nyamara ubwe niwe wabwirizaga avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa azagaruka akima ingoma ngo niko Imana yavuze!
- Mu byo bamwemereye yahabwa nkuwigeze kuba umukuru w’igihugu harimo amamodoka,amazu,nibindi nyamara ubwo bamubwiraga ibyo,imitungo yose y’ubwami bw’uRwanda yarimaze gukurwa mu maboko yabanyirayo ishyirwa mu maboko y’ubwami bw’umwakagara aho wakwibaza ukuntu umuntu akubonamo kuba uwingirakamaro yarangiza mbere yuko akugezaho igitekerezo cye,akabanza kukwambura utwawe waruhiye ku cyuya cyawe.
- Ubwo se byari bitandukaniyehe n’ukuntu Habyarimana yambuye imitungo ya batutsi ubwo yavugaga ko utazagaruka mu gihugu imitungo ye izahabwa abari mu gihugu?Ubanza repubulika zo mu Rwanda zivumye!
- Ibyo nabyo byaje kunanirana maze nibwo bakoze kamarampaka itemewe namategeko,bahindura itegekonshinga gahunda zirakomeza nibwo rero urugamba rwo gusenya ubwami bw’uRwanda rutangiye batangira gukoresha intonorano zitubutse baziha abagize inteko y’ubwami bw’uRwanda kuzajya bagambanira banaburizamo ibitekerezo bifitiye umumaro ubwami bagakomeza kudidinza ubwami bw’uRwanda bityo bakareba ko Nyir’uRwanda yazatanga akiri mu mahanga ubwo inzogera ikaba irirenze abari bategereje ubwami amaso agahera mukirere maze abahanuzi bahanuye ko Umwmai azagaruka bagahinduka abanyabinyoma bakibera ba rubebe ubundi abakagara bakima ingoma bigatinda twese tukayoboka umwakagara abatemeye kumukorera bakamburwa ubunyarwanda burya nicyo gitekerezo bazanye cyitwa nd’umunyarwanda cyarebaga abahutu n’Abatutsi batemera imikorere ya leta y’umwakagara.
- Nguko uko Gakwaya Jean Marie yaje kwakira intonorano akemera kugambanira ubwami bw’uRwanda atemera ahubwo yabuhungiyemo nyuma yuko ashwanye na FPR akamburwa inka [200] zabaga muri Gishwati bakamucuza umunyu.
- Nyuma rero nibwo baje gusanga baribeshye basanga ko bazamucyenera cyane kugirango abafashe gusenya ubwami bw’uRwanda dore yaramaze kuba igikomangoma akaba umujyanama ukomeye w’Umwami w’uRwanda akagirwa na Coordinator umuhuza bikorwa by’itahuka ry’Umwami w’uRwanda nibwo madame Jezebel Nyiramongi akoresheje Ambasaderi muri ONU Gasana Nduhungirehe uburyo yakorana na Gakwaya Jena Marie mukumenya amabanga yose akorerwa ibwami imigambi yose barimo bategura maze Gakwaya bamushinga kuzajya azambya gahunda cyangwa akazicyerereza kuburyo zidashyirwa mubikorwa vuba na vuba(Buying time)
- Kugirango bibafashe gukora plan (B) ariko nubwo bimeze gutyo,ntagihindura gahunda y’Uwiteka Imana kuko ibyo yavuze no kubikora ntizabura kubikora.Ubuhanuzi igice cya mbere twagiye dutanga ubutumwa tubuha nyir’ubwite Nyir’uRwanda aho Imana yavugaga ko nta bantu afite mubo afite bose bashobora kuba batarenze abantu [2] ariko Umwami byasaga naho atarabyumva neza buryo ubuhanuzi buvuga ibigiye kuzabaho ntabwo buvuga ibiriho ako kanya kuko buba bureba imbere hazaza none bigeze aho Uhoraho adashobora kwihanganira ibyo bikorwa byutasi birimo gukorerwa ubwami bw’uRWanda.
- Ntabwo tuzi uko bimeze mu bwami bw’uRWanda,kuko tutakivugana kubera umutekano wacu wabaye mucye cyane ariko turatekereza yuko bishobora kuba bitameze neza dushingiye kubuhanuzi Imana yamaze gushyira ahagaragara kuko iyo dukorera itajya ibeshya ahubwo ibyo ivuga biba ari ukuri aho niho Uwiteka atandukaniye a bana b’abantu.Turangije dusaba Nyir’uRwanda kugenzura izi nyandiko twanditse niba zaba zifitanye isano nibiri kubera mu nteko z’ubwami bw’uRwanda kugirango abishakire umuti amazi atararenga inkombe.





