HomeNewsUmwe mubagize inteko y’ibwami (igikomangoma) yasabye umwakagara ko,niba atabanje guca igihanga Umuhanuzi...

Umwe mubagize inteko y’ibwami (igikomangoma) yasabye umwakagara ko,niba atabanje guca igihanga Umuhanuzi (Majeshi Leon); adashobora gukomeza umulimo yamushinze wo kugigira Umwami Ndahindurwa, kuko akeka ko ibwami bashobora kuba baramutahuye bakaryumaho ntibavuge!!!

May 28, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umaze gushyira ahagaragara umwanzuro wubucamanza y’inteko yo mu ijuru uko yanzuye imanza nshijwabyaha byabaregwa,none ibintu birushijeho gukomera cyane kuko wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera wongeye guhaguruka kandi niwowe uhagurukiye uhiga ubugingo bwawe.

Aba Pastor bazabiranijwe nuburakari bukomeye cyane kubwo inyandiko y’ubuhanuzi washyize ahagaragara yabateye guhagarika umutima cyane bibaza niba koko ibyo wanditse cyangwa wahanuye byaba ari ukuri,cyangwa bitaba ari ukuri maze Babura igisubizo cyibyo bibaza usibye kwizera no kwemera ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Dore bakoze inama babazanya nimba ibyo washyize ahagaragara bose babyemeranywaho,ariko bose ntawatinyuka kuvuga ko abyemera kuko babyemera mu bwihisho kubera gutinya ko yakwitwa umwigishwa wawe akaba yemera ibyo abandi batemera.Dore inama yabo ntagisubizo bari buyibonemo ahubwo yafashije abandi batari bazi ayo makuru doreko abafarisayo basigaye bakurikirana ibyawe hafi cyane bamwe bibafasha kubona ibyo bigisha babeshya ko bavuganye n’Imana ariko bakaba ari amayeri bakoresha kugirango intama zabo zitabacika.

Bafata ubuhanuzi bakabuhinduramo inyigisho zabo bashaka cyangwa bakabihuza ninyigisho zabo,bityo abigishwa babo basanga ibyo bigishijwe bihura nibyo wahanuye bigatuma babagirira ikizere bagafatwa nakbanyamwuka kandi ari ntawe bigirira ahubwo ari ukugirango bigaragare yuko nabo bajya bavugana n’Uhoraho.Ndkaubwiz’ukuri hari abantu batajya baryama barara bategereje kureba ibyo wahanuye bityo bikabafasha kumenya uko bari buze kwitwara munyigisho zabo kuko byababereye igihand agikomeye kuko mbere yuko abantu bajya gusenga babanza kureba ku itangaza makuru ryo mu Ijuru nimba haba hari icyo Ijuru ryategetse.

Uyu munsi rero wakoze ahadakorwa kuko wavuze ku cya cumi 10%, kandi ejo ari umunsi wo kujya mu isinagogi urumva ko watumye abantu benshi bari kuzatanga icya cumu kuko bihuriranye numwisho w’ukwezi ukaba wateje ikibazo gikomeye cyane kuko abantu batazatanga kimwe cya cumi 10%nk’uko bisanzwe babikora kuko abakiristu bizeye ijambo ry’Ubuhanuzi kurusha abafarisayo kuko bari barabuze igisobanuro cyi cya cumi 10%.

Kuba rero watangaje yuko baciriweho iteka byabaye ikibazo gikomeye cyane kuko abanyamadini burya nubwo basuzugura ibinyuranye nibyo bigisha,ariko bajya biherera bakabazanya niba ibi bintu byaba atari ukuri bikaba byazabazanira akaga gakomeye cyane yuko hari abazi ko ibyo bakora ar’ukuri bityo bakabigenderamo gutyo batabanje gushishoza kuko basanga ariyo nzira yonyine yabatunga bakabona umugati bityo bigatuma badashobora kugira igitekerezo ‹second thought›ngo babe batekereza nimba ibyo bizeye byaba ar’ukuri ngo banasome ibyanditswe byera bumve icyo bivuga.

Ubu rero inama za ba Pastor zika ziteranye muri uyu mugoroba kuko bafite akazi gakomeye ko guhanagura ibitekerezo by’ubuhanuzi mubakiristu babo kugirango bareke kwizera ijambo ry’ubuhanuzi kuko ribatera ‹‹Complex›› kuko batazi uko abakiristu babo babifata nimba babemera nkabakozi b’Imana cyangwa ’just’ari ukuba ingwiza murongo gusa ariko ntacyo bamariye idini ryabo!

Haraho bigera abafarisayo babo nabo bakageraho bakizera ijambo ry’ubuhanuzi iyo rijyanye nibyo bashaka cyangwa bifuza.Ariko iyo haje ububatunga agatoki bihinduka bibi cyane usibyeko batabigaragaza kumugaragaro ahubwo usanga babicamo amarenga ko abakiristu babo bakwiye kwirinda ubuhanuzi bwateye muri iyi minsi idasanzwe bakavuga ko ngo byanditswe ko mu minsi ya nyuma hazaduka abahanuzi bibinyoma bakaza yobya benshi mu bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Ariko nubwo ibyo babivuga,usanga abakiristu baberaka ko babyemera ariko iyo barnagije amateraniro yabo,buriwese usanga yirukanka ajya kureba ibyahanuwe numugaragu w’Uwiteka Majeshi Leon.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abafarisayo uko bifuza kuguharabika ngo bakwambure icyubahiro cy’Uhoraho ninako kirushaho kwiyongera kuko bavuga amagambo gusa nyamara muri iki gihe abatuye isi (Ubwoko bw’Uwiteka) burashaka ibikorwa bifatika bituruka mu Ijuru noneho bo baravuga amagambo gusa ku buryo abayumva bayafata nkishyari bakugirira kandi ibyo nukuri nyamara uko barushaho ku kurwanya niko Uwiteka nawe arushaho kwihesha icyubahiro.

Dore harabakoherereza inzozi ngo uzibasobanurire ariko bazijya kubafarisayo bakananirwa kuzisobanura kuko batahawe iyo mpano bazikuzanira ukabasobanurira bakanyurwa bagasanga ari byo bagereranije nibuzima baba balimo cyangwa bakomeje kunyuramo.None se umuntu nkuwo wamubwira iki?Urumva rero yuko bafiite ikibazo gikomeye cyane kuko umurimo ukora ntabwo bashobora kuwukora kandi niwo ukenewe mu itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi.

Nuko rero komera kurugamba ntutine kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka arikumwe nawe azakora ibikomeye bitangaze amaso yawe nubugingo bwawe kuko uwaguhamagaye niwe Mana yo kwiringirwa niwe waremye Ijuru n’Isi.Kandi azagaragaza ukuri nikinyoma kugirango ubwoko bwe burusheho kumwizera kuko bwari bumaze igihe kirekire mu butayu  bw’ubuyibe bw’ijambo ry’Imana uko niko Uhoraho avuga.

May 29, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bimeze nabi cyane wakoze mugisebe cyabafarisayo none bakoze itumanaho rikomeye cyane,bateranye ariko sijyewe ubateranije ahubwo umwanzi yahagurutse kubera wakoze kubyiringiro byabo none ube ,aso kandi ugenze kwakundi ujya ugenza kuko nd’Uwiteka Imana yawe ndakugirira neza ntutinye izo nkozi zikibi zindakebwa zambariye ibinyita kumibira yabo ngiye kwigaragaza kugirango niyerekane umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuga.

Dore umwuka wurukoza soni urimo kuzerera ushaka umwana w’umuntu,ariko urikoza isoni ubwawo kuko bidashoboka yuko umwana w’umuntu yashyirwa mu maboko ya banyabyaha ari nyuma ya Yerusalem muri gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Rudas2Ijambo ry’Uwiteka rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari icyo ukwiye kumva kandi ugasobanukirwa gikomeye cyane umwuka uba mubafarisayo ninawo mwuka uba mu nkozi zikibi,ariko noneho ibi byo byakomejwe nuko umaze ushyira hanze amagambo akomeye y’ubuhanuzi kuva waburizamo umugambi wo gushimuta Gen.nyamwasa no kuroga Nyir’uRwanda mu nama azajyamo iziga ku itahuka rye,ibintu byarshijeho gukomera cyane none bahise bahagarika kugukora iyo migambi babanza guhiga GITERA aho gushaka Gatera (umugani w’Umwami Mutara lll Rudahigwa).Umenye yuko ubu bitakiri ibanga yuko ubuhanuzi babufata nkaho atari ubuhanuzi barabwemera cyane kandi bazi neza ko urumukozi w’Imana pe!!! Ndetse bavuga ko niba habonekaga abandi nkawe ariko ntibivange muri gahunda zabo ngo bakuyoboka ukababera Pastori.

150122155536-euro-symbol-large-169None bumvise yuko uwiteka yategetse ministeri y’imari nigenamigambi barushijeho guhahamuka kuko batekereza yuko hagiye gukorwa ibintu bikomeye cyane erega bagukurikirana hafi cyane kandi uretse nibyo igikoma ngoma cy’UMwami ndahindurwa kimaze kugira amakenga ko waba waragitahuye ndetse ukaba ushobora nokuba warabibwiye Umwami bityo yasabye yuko babanza gukemura ikibazo cy’umutekano we,kugirango abone gukomeza akazi ko kugigira Nyir’uRwanda Umwami Ndahindurwa byaba atari ibyo ntazakomeza gukorera mu mutekano mucye wateje akaba akeka ko yamenyekanye gusa akaba ar’ighe’kitari cyagera ngo ashyirwe ku karubanda.

Nuko rero icyegera cy’umwakagara nureba nabi kirakwivugana kuko gikomeye kurusha isi na mabuye ukwiye kuba maso cyane kuko nawe bamurahiliye kandi bamwizeza ko bagiye gukemura icyo kibazo vuba bishoboka mbere yuko Nyir’uRwanda agira urwo rugendo ng kuko ushobora kuzabavangira kuko ureba nakari munda yimbwa bityo rero bakaba bakajije umutekano cyane wo kuguhigira hasi no hejuru uko niko Uwiteka avuga.

Umenye yuko Uwiteka yavuze ko ubutayu bufungwa utazongera kubuhungiramo nuko bamenye ko ujya ubuhungiramo nuko rero ugenze kwakundi Uwitea yakwigishije maze ureke iyi ruhurura ibanze ihite ahasigaye ukore ibigukwiriye kugirango ukize ubugingo bwawe uko niko Uhoraho avuga.

‹‹Intambara ziba nyinshi ariko izi zo,ntaho ndazibona!? Zimeze nkawamupfu cya gisiga cyasanze mugikombe kibunyabungo maze kiramwitegereza maze kiti,nariye abapfu benshi ariko uyu mupfu we,ateye akang’ononwa!?Uyu mupfu wapfanye agahiri nagahinda,ni nkota mu ntoke,ahaaaaaa nzaba mbarirwa!!!Reka da!cira birarura gesa ubwiyo ubwino ntiburera da!Ese noneho ndahanura nerekeza he?››

clock‹‹Nderekeza Ikusi,cyangwa Ikazikazi,amajy’Epfo,cyangwa amajyaruguru,maze numva umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe arahamagawe ati,humura hasigaye iminota (4) gusa ugatabaruka dore umuseke uratambitse burenda gucya Uwiteka akakuruhura kuko ijambo rye waryikoreye rikakuremerera rikakubera umutwaro udaturwa ahabonetse hose cyeretse muri gakondo ya bakiranutsi ubwo UMwami azaba amaze kwima ingoma nibwo uzaruhuka uko niko Uhoraho avuze!››

pk.panamaNjyanwa mu iyerekwa mbona imigambi yose y’umwakagara agambirira kugirango arimbure Nyir’uRwanda Umwami wabanyarwanda umaze imyaka irenga [56] mu buhungiro mbona umwakagara akoze inama hamwe nabasangirangendo be,ninkomamashyi ze zose ariko zo mu mbere cyane aho bita I kambere mbona babazanya ko bakwiye gushaka umwarabu wajya gusura Umwami w’uRwanda maze akiturikirizaho igisasu akamuhitana basanga uwo mugambi uruhije kuko ubu bigoye kubaislam kuba bakora umugambi nkuwo mu gihugu cy’America.

Bongera gutekereza kuba bashaka umuzungu bakamuha uwo mugambi akajya gusura nyir’uRwanda maze akiturikirizaho igisasu bari kumwe akamuhitana basanga uwo mugambi niwo ariko nawo basanga bitabagwa amahoro kubera umuzungu batamwizera ashobora kwemera yarangiza akabivuga akaba abashyize ku karubanda ibyo nabyo barabireka.

kabarebe-kagame-and-kayongaIcyegera cyo ku ngoma y’Abega General James Kabarebe atanga igitekerezo cyo gufungura imfungwa ifunzwe ifitanye isano na Nyir’uRwanda maze bakayiha za magigiri izayigendaho kugirango izahite ihunga ivuga ko,yari yarafunzwe ikaba yarekuwe ikaba ihunze igihugu none iyo mfungwa cyangwa uwo munyamasano wa Ndahindurwa azahite ajya kumureba maze azakoreshe amarozi barimo bamwakira bishimira ko Imana ibairije umuvandimwe we maze azahite asohoza umugambi we!

Iyo nama barayirangiza ubwo nanjye narimpari ndumva kandi nditegereza numva ko bamwemereye ibyo bariguha Umwami w’uRwanda kuri wa mugambi bavugaga ko ngo Umwami yajya muzabukuru nk’uko wigeze kuba umukuru w’igihugu ibyo bari kumuha babyemerera uwo munyamasanira ugiye gucisha igihanga Umwami w’uRwanda kandi akaba numuvandimwe we wahafi cyane!

Ubwo amakimara gufungurwa yakiriwe n’Umwakagara hamwe na Jazebel Nyiramongi bamutwara ibwami mu ngoro yabo aho bagiye kumwigisha bamuha amasomo bita ko aramasomo meza nyamara ar’imigambi y’ubwicanyi ijyanye no kuroga maze bamwizeza ibitangaza karahava maze nawe abemerera ko azabikora mbona bamuhaye telephone za Nyir’uRwanda kugirango ahite amuhamagara amubwire ko afunguwe kandi ashaka kuza aho ari mu gihugu cy’ubuhungiro mur’America.

KingNuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umwami w’uRwanda umubwire atazakira iyo ntumwa y’inkora maraso itumwe mu izina ry’umwakagara yemeye kugurisha Umwami wabanyarwanda n’uRwanda rwose gakondo yabakiranutsi kuko umwakagara byamaze kumurangirana ubu abonye uwamukuriraho Ndahindurwa kuko niwe umuteye amakenga yamuha ibyo ashaka byose yaba yifuza ku isi yabazima.

None tabara kuko ari cyo cyatumye Uhoraho akugira amaso y’ubwami bw’uRwanda mu gihe gisa niki kugirango ubitangaza maze inteko y’ubwami ikorera mubuhungiro ntihari bubure uza gusoma iryo jambo ry’Ubuhanuzi ry’uyu munsi maze akaburira Umwami wa gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ubwo iyerekwa riba rigaruiye aho mvuye mu iyerekwa nanjye mfata ya ntwaro yanjye yitwa mudasobwa ndatangira ndandika kugeza ndangije ubutumwa maze nsigara nsaba Imana Uwiteka Nyiringabo ngo anyemerere anyuze mu masega yakoze ubulinzi mu nzira nyabagendwa kugirango njye gutangariza abanyarwanda imigambi mibisha y’umwakagara yamaze kugambirira kugirango iburizwemo n’Uwiteka Imana yabakiranutsi yamaze kwimika Umwami w’uRwanda kuzayobora gakondo ya bakiranutsi akiyibera Umwami wayo maze Uhoraho akabona umwanya mugikari cy’ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho avuga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwaa w’umuntu,ibintu byakomeye cyane umwakagara yamaze kumenya yuko bamuhaye imbehe bamaze kuyubika igisigaye nugutegereza gahunda y’Uwiteka nk’uko yabivuze maze bakamuhirika akabisa abo Uhoraho yimitse bakicara ku ntebe ya bukunzi maze amahoro agatemba gakondo yabakirantsi kuzageza ibihe bategetswe n’Uhoraho uko niko abitegetse!

Car.KagameNjyanwa mu iyerekwa mbona umwakagara agoswe nubwoba bwinshi cyane kubera ko azi yuko igihe cye cyamurangiranye kandi akaba agishaka gukomeza kuba Umwami wa gakondo ya bakiranutsi kandi bidashoboka.Mbona aguze za masks nyinshi maze aziha abamulinda izo masks zasaga nizabazungu kuburyo abamulinda wabonaga arabazungu ariko numva ngize amatsiko ndabegera nsanga na banyarwanda bambaye masks.

Umwakagara yari mu modoka ya “burets proof”idapfumurwa na masasu ariko yibagirwako atazajya akorera mu modoka ahubwo ko agomba no gusohoka imilimo ye akajya ayikorera hanze kuko atazajya arara mu modoka cyeretse nahita agura ya ndege ya Obama akimura umuryango we wose ibintu byose akazajya abikorera mu ndege ariko aho naho Uwiteka ntazabura kumusangayo kuko ari mu isi yabazima.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye gushaka ibyo ufugura kuko za nkozi z’ikibi zamaze kweyuka.Nuko ndahaguruka mbaza kujya gukora umulimo wa data ndangije mbona kujya gushaka ibifungurwa kugirango nsubizwemo imbaraga zatuma nakomeza gukora umulimo.

 

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments