HomeNewsUmwakagara yaguze impunzi zo mu gihugu cya Kenya zo mu bwoko bw'abanyarwanda...

Umwakagara yaguze impunzi zo mu gihugu cya Kenya zo mu bwoko bw’abanyarwanda (Hutu)

May 07, 2016 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bamwe mubajyanama ba Nyir’uRwanda barwanya ubuhanuzi Uhoraho aguha ngo ubushyire ahagaragara ndetse bigatuma bakwanga cyane kandi bakagerageza ku kuvuga nabi ngo ahari barebe yuko bavangira Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa Uhoraho yavuzeko nta wuzamuhindura.

Njyanwa mu iyerekwa rikomeye ahagana kugicamunsi nerekwa imigambi yose umwakagara yagiranye na leta y’IBABYLON aho yabasabye kutongera kwakira impunzi z’abanyarwanda ndetse bakanirukana izituye muri icyo gihugu ngo kuko mu Rwagasabo aramahoro.

Mbona leta ya Kenya ibikoze mu buryo bwa gihanga ishyiramo n’impunzi z’abahinde baba muri icyo gihugu usibyeko nta numuhinde uhaba bnyuranye namategeko nyine bashatse urwotwazo ngo babone uko bubahiriza icyifuzo cy’Umwakagara bahuriye mu muryango wa East African Community EAC

Kenya PoliceMbona birukanye abanyarwanda bo mu bwoko bw’ABhutu+Abahutu kazi,bahungiye muri icyo gihugu,mbona umwakagara azanye za magigiri zambara ibikote bya gi Police ya Kenya kuko aribo bazi abantu babo(abanyarwanda)bahabwa uruhushya rwo kubahiga nkabona bagenda aho batuye mu murwa mukuru w’IBABYLON hose bareba umuntu ufite isura ya Kinyarwanda bagahita bamufata.

Mbona bafashemo nabafite uruhu rw’abahinde bavuga ko batuye mur’icyo gihugu binyuranye namategeko ariko abo bandi batari abanyarwanda ntabwo bafatwaga nkimunzi usibye kuvuga ko ibyangombwa byabo byaba bararangiye gusa ariko umugambi wari ugufata impunzi zabanyarwanda ziba muri icyo gihugu cy’IBABYLON

Nuko maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ubabwire ko bagambiniwe na leta y’umwakagara ko bagiye gusibizwa muri gakondo kandi intambara ikaba igeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi,none babwire basenge amasengesho iminsi [3] bingana na masaha [72] maze mbakorere igitangaza gikomeye kuburyo buri wese azamenya yuko nd’Uwiteka Imana ye.

Nuko mbona leta ya Kenya ibanza kuvuga yuko ngo itazongera kwakira impunzi kubera impamvu z’umutekano ariko mu byukuri hari hashize igihe harangwa umutekano ahubwo niturufu bakoresheje yo gushaka impamvu yo kwirukana abantu b’Imana uko niko Uhoraho avuga.

JamesIjambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.James Kabarebe ashaka ko abajeneral bose bamupfukamira ubyanze ashaka uko amushyira munzu y’imbohe cyangwa akamukenesha kubera kubatoteza maze numva aciye umugani awusobanura mururimi rw’ikinyankore kuko ubusanzwe we sumunyarwanda ahubwo n’Uhima aravuga ngo”Usula inkono bikaguhesha kwagura amarembo”.

Ni ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye guca urutoto James Kabarebe ashyira kuri ba Commander’s bagenzi be,kuko yumva ko yamaze kuba igikoma ngoma gihambaye ku ngoma y’Abega agiye kumenya yuko Uhoraho ariwe Mana ya Israel uko niko Uhoraho avuga.

Ndongera mbona igikorwa umwakagara yakoze cyo guterekera kugirango icyo gikorwa cyo kwirukana abanyarwanda bo mu bwoko bw’ABahutu batuye IBABYLON giherekejwe nabadayimoni bita urugimbu,mbona bafashe inkoko y’Isake hamwe n’inkoko kazi [2] barazifata barazibanga babagira abadayimoni kugirango baze binjire muri leta ya Kenya maze bubahirize igikorwa cyose kigende neza.

Ndabwirwa ngo,burira ubwoko bw’Uhoraho ubabwire babe maso kandi ushobora kugira icyo yakora agikore kuko Uhoraho atazabura kumujya imbere akamugirira neza kuko iminsi isigaye ar’injyana muntu

Nuko ndibambura mfata agatege mfata mudasobwa yanjye maze nkora umulimo Uwiteka yanshinze wo kuburira ubwoko bw’Uwiteka bukomeje kurwanywa nabadayimoni kuko babona ko igihe cyo kwinjira mu masezerano cyegereje ndandika ariko numva ngize ibyiringiro yuko abaziringira Uhoraho wabakijije 2014 mukwezi kwa gatau n’ukwa kanne ntaho yagiye.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mur’iki gihugu bagiye kwatsa umuriro kubera bamaze guhabwa intonorano n’umwakagara ariko uwo muriro uzaka wongere ucishwe bugufi uzime uko niko Uhoraho avuga.

devilMay 8, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona murugo rw’umwakagara hirukanwa abadayimoni bananiwe gukora umulimo neza nk’uko bikwiriye ahubwo mbona haje abandi badayimoni bakomeye cyane babanje gutegurwa mbere yuko bazanwa guhabwa akazi n’umwakagara

Mbona batonze umurongo mukiyovu cy’abakirre berekeza murugo rwe,abirukanywe banyuraga kumuhanda wo hasi,abaje gusimbura abo birukanywe nkabona banyura uhanda wo haruguru ariko irembo ry’abasohoka nabanjira rya rimwe.Mbona abadayimoni bamwe babuze iyo berekera banga kuva mukiyovu basigara iruhande rwa PEAGE muri ka gahanda kengeranye n’umuhanda w’imodoka

Numva bavuga ngo bagiye kwigumira ahongaho kuzageza babonye uwabatwara akajya kubaha akazi,maze mbona ko hari nabasirikare nabo birukanywe kubera ko bagiye bahabwa akazi bakananirwa kugakora,numva bavuga ngo reka bajye gushaka aho bashyira abo badayimoni babihere akazi aho kugirango basigare badafite akazi ubwo babaye kwa Paul bashobora kuba bazi gukora neza uko niko umusirikare wabaye kumwakagara yavuze ngo yitwarire izo nkozi zibibi z’abadayimoni.

treeMay 9, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu giti hejuru kire kire cyane,maze mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wohereje umuyaga mwinshi cyane unsanga mu bushori bushori utangira guhuha nari kumwe n’umwana w’uruhinja bashaka kugirango ayo mashami ‘igiti twicariye ahushwe numuyaga maze avunike ariko ndururuka gahoro gahoro nta bwoba maze ngera hasi njya kwifatira ingurukira mbona wa mwuka w’Inzika y’Inzigo wari woherejwe utegereje kureba ko wamuyaga umunukana muri cya giti.

Manu yo mu butayu

Manu

Ahubwo atangazwa no kubona ndimo kwifatira ingurukira zitwa “MANU”zo mu gihugu cy’ubutayu maze mbona arababaye cyane azunguza umutwe cyane kuko uwo mwaka w’Inzika y’Inzigo suwa vubaha ngaha,ahubwo nuwacyera twaherukanaga hashize iminsi maze menya yukoUhoraho ankijije imigambi mibi y’umwakagara nshima Uhoraho Uwiteka Imana yanjye akaba n’Imana yabakiranutsi.

Nuko nongera kubona umwuka w’ikinyoma werekeza mu gihugu cy’ubutayu udafite icyerekezo,wabuze aho ugana kuko ubutayu bwari bugari cyane,maze mbona iyo myuka [2] y’ingore,hamwe n’umwuka [1] wikigabo,yose ibura icyerekezo ahubwo ipfa kwangara muri ubwo butayu idafite aho izagarukira.

Tree spiritMaze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo myuka ubonye [3] nimyuka ikoreshwa  na leta y’umwakagara ishinzwe gukwirakwiza ibinyoma mu isi  ya bazima.None Uwiteka ayihaye igihano cyo kubuyera mu gihugu cyo mu butayu aho niho igiye gukorera urugendo shuli ikazakuwramo yamaze kumenya yuko Uhoraho ariwe ushobora byose!Uko niko Uwiteka abivuze.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo y’abakiranutsi,urubyiruko nyarwanda ruhuye nakaga gakomeye cyane kuko rugiye kwinjira muri Kaminuza kugirango abataraminuje babashe kuminuza neza bamenye yuko Uhoraho ari we Mana yo mu ijuru.Nuko mbona iryo shuli rikomeye cyane ryuzuymo ubuhanga n’ubwenge budasanzwe mbona hashyizwe umudamu wari yaribagiranye witwa Umutesi Aimado Burume akaba madamu wa Dr.Rusine ukora muri Gacaca batabase.

Nuko ndabwirwa ngo uwo madame nawe yinjire mu ishuli ahabwe Masters ya ll yongere kuyo yarafite kugirango arusheho kugira ubuhanga budasanzwe kugirango amenye yuko Uwiteka afite amaboko kurusha abana b’Abantu uko niko Uwiteka avuze.

Ntarava mur’iryo yerekwa,mbona inkozi y’ikibi yitwa Mapono Rwibasira ibalizwa muri Tanzania mu murwa waho witwa Mwanza,mbona isubiye gushaka imbaraga z’abakonikoni kugirango yongere yohereze imyuka mibi yigarurire umugisha yari yaratwaye maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nguwo umwe munkozi zibibi zikomeye cyane zangije ubugingo bwawe none hanura uvuge uti,yewe wa nkozi y’ikibi we,umva uko Uwiteka avuga.

Dore akumanuriyeho umwuka wo guhanwa kuko wiringiye imbaraga za satani ugashimshwa no guhumanya abatariho ububanza none igihe cyawe cyo gucirwa urubanza kigusohoyeho uko niko Uwiteka avuga.Dore izo mbaraga zawe zabadayimoni zose uko zakabaye zizakugarukaho zigukoze isoni wakojeje abandi kugirango umenye yuko Uhoraho Imana nkorera ar’inyembaraga niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona Malaika amanurwa no gutabara ubwoko bw’Uhoraho bubarirwa mubakiranutsi,mbona asenye za mbaraga zose zabakonikoni bahoreje kumuhanuzi hamwe n’umuryango we,mbona ya nzika yak era nayo yongera guhaguruka ariko ntiyabasha kugera kubyo yagambirie ahubwo ikorwa nisoni uko niko Uhoraho avuga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments