Nshuti z’umusaraba nongeye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo watuguze amaraso yigiciro cyinshi.Ubuhsize twaganiriye uburyo isanduku yamasezerano y’ubwoko bw’Israel yari ikubiyemo ibintu byinshi nk’ubwoko bwategurwaga kuzaba ishyanga cyangwa ihanga mu isi yabazima.
Bivuze ngo ubuzima bw’Abisrael bukubiyemo ibintu [2] igice cy’ubuyobozi bw’umubiri kuko mbere yuko bagera muri gakondo yabo basezeranijwe n’Uhoraho,byasabaga yuko babanza kubona abayobozi mwwasomye uburyo umugaragu w’Uwiteka Moses yatinze kumusozi aho yaganiraga n’Uhoraho,yaza agasanga bamaze gukiranirwa biremeye ikigirwamana.
Bivuga ngo,buri gihe abantu bakenera ubuyobozi cyane cyane buturutse ku Mana kuko ubuyobozi bwose siko buturuka ku Mana ariko Imana ishobora kwemera ko bubaho ariko ntaruhare yagize rwo gutuma umuntu runaka aba umuyobozi.Kuko ubuyobozi bw’Imana mbere yuko Uwiteka yimika umuntu mu mwanya runaka abanza kubibwira abahanuzi maze abahanuzi nabo bakabibwira rubanda rw’Uwiteka.
Iyo rero ubuyobozi bugiyeho binyuze mu nzira zabadayimoni Uwiteka arabyihorera kuko azi neza yuko buri cyintu gifite iherezo ryacyo.Ariko kubera kudahishukirwa,no gukoresha amaranga mutima uzasanga abantu bakubwira ngo runaka yashyizweho n’Uwiteka Imana nyamara iyo bitavuzwe n’umuhanuzi nta gaciro biba bifite ariko na none kuko nta muhanuzi uhari birumvikana neza yuko abantu babyemera cyane bakabifata uko biri kuko nta kundi babigenza kuko nta kundi kuri kuba guhari muri icyo kuzageza igihe Uhoraho azategurira uzaba umugaragu w’Uwiteka maze igihe cye cyo gukorera Imana cyagera agashyira ahagaragara iby’Uhoraho avuga ariko hagati aho satani aba yikorera ibyo yishakiye kuko ntawumuvuguruza uba uhari.
Abantu rero murasabwa guhanagura mu mitwe yanyu imwe mu myimvure idahwitse kugirango mubashe gusingira Ubuntu bw’Uwiteka Imana maze mubashe kumenya iby’imigambi yayo uko biteye maze muve mu mwijima mwinjire mu mucyo kugirango mubashe kubaturwa mu menye ukuri nako kuzababatura muhinduke imbohore.
Ubushize twabonye uburyo intumwa ya satani Gitwaza yazanye isanduku yitiriwe iy’Imana ayikuye muri Israel,akayizana mu Rwanda,twabonye ko isanduku yitwa iy’Imana idashobora kugurwa cyangwa kugurishwa,kuko bidashoboka ko Imana yagurwa cyangwa ngo igurishwe kuko uramutse ubikoze wasigara amara masa kandi waba witandukanije n’Uwiteka kuko Imana ni byose ubwo byumvikane neza yuko waba usigaye mubukene budateze kuzarangira.
Twasomye ibice byinshi byo mu gitabo cyitwa KUVA cyangwa iyimuka Misiri tugera mu bice 26/7,twabonye yuko isanduka yamasezerano y’Ab’Israel idashobora kugurwa kandi ko igihe cyayo cyanarangiye kuko hashize imyaka ibihumbi 3200 ibyo bibayeho ndetse twanabonye ko byose byategurwaga kugirango ubwoko bw’Israel buzabe igihugu cyangwa ishyanga nk’uko bili none
Ikindi twabonye nuko Imana yarimo gutegura igihugu nubwoko ubwo Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo azavukiramo kuko Umwami agira umuryango akomokamo ndetse uwo muryango ukaba ufite igihugu ho gakondo nk’umwandu wabo maze wa Mwami akabona kwitwa Umwami kuko aba afite Ishyanga ayoboye kandi akomokamo.
Iki gitabo cyo KUVA kigaragaza neza ko ariho hatangiye bwa mbere kubakwa amategeko azagenga ab’Israel maze bahabwa amahame na mabwiriza namategeko (Rules,Regulations and Law) ibi byose buri gihugu usanga ku isi gifite amategeko akigenga amahame na mabwiriza urumva rero yuko igihe abanyadini badafite imyumvire y’ubutegetsi bwite bwitwa “EXECUTIVE”ngo bamenye gutandukanya ubwami bw’Ab’Israel,n’ubwami bwa Kristo kandi byose bikaba bikubiye mu gihugu kimwe kandi Umwami wabyo akaba ar’umwe,ntibazabura kuyobya abantu ndetse nabo ubwabo batisize.
Uhereye ibice 28-40 bigize icyo gitabo,uhasangamo ibikorwa byinshi bijyanye no kubaka ihema ry’ibonaniro,imyenda yabatambyi yitwa EFFODI yambarwaga nabatambyi,kubaka igicaniro,gutamba ibitambo byotswa babitambira Uhoraho ndetse nuburyo abatambyi bazajya bakora umulimo wabo kandi bakawuhemberwa.
Aha rero umuntu yakwibaza ikibazo ngo,ese ibi nabyo Gitwaza intumwa ya Satani na Rene Masasu Ndagijimana niko babikora?Hanyuma nimba batabikora se,iyo sanduka yaba imaze iki?Ese ubundi iyo sanduku irimo amategeko [10] Imana yahaye Moses?Hanyuma se nimba iyo sanduku bayizera Kristo yaba yarakoze iki kumusaraba?Nibahitemo bahinduke abadivantiset bumunsi wa [7] Seven day bimenyekane ariko bareke kuvanga amasaka namasakaramentu.
Ihema ry’ibonaniro rimaze kubakwa igitabo cyo KUVA cyahise kirangira maze handikwa igitabo cy’ABalewi kuko ihema rikimara kubakwa bahise batangira umurimo wabo w’ubutambyi uwo murimo warakozwe kugeza igihe Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo yaziye akaza gucungura abari mu isi nyuma yuko habuze uwabitangira uhereye icyo gihe umwenda warukingirije ahera cyane habaga ya sanduka wahise utabuka maze Umwami wacu aravuga ngo BYOSE BIRARANGIYE!!!
Urumva rero abitwaza amasanduka y’Imana nikimenyetso kigaragaza ko,byabarangiranye babuze inyigisho bigisha kandi umwuka w’Uwiteka wabavuyeho.Bakaba basigaranye gusa inyuguti ariko umwuka warigendeye kera kuko byanditse ngo inyuguti irica ariko umwuka atanga ubugingo 2corinthians 3:6 Who also hath made us able ministers of the new testament ;not of the letter,but of the spirit;for the letter killeth,but the spirit gives life.Ubwo rero niba abanyamadini barihitiyemo kuba abakozi bayoborwa ni nyuguti bakananirwa kuyoborwa n’umwuka ntawabibabuza nibameze tuzagurirayo ngo inzira zose zigera I ROMA.
Reka turangize tuvuga yuko turangije igitabo cyo kuva mu ncamacye ibisigaye ushobora kuzabyisomera ukumva cyangwa ukazabasha kubona ikinyoma cy’abanyamadini bishe Umwami wabakiranutsi bakomeje kurwanirira icyubahiro wagirango nicyo kizabajyana mu ijuru.Ubwo Uhoraho nadushoboza tuzatangira igitabo cy’ABALEWI noneho tuzarebera hamwe ikinyoma mu mikoreshereze y’ijambo ry’Imana kubiyita abafarisayo aho tugiye kuzahishura ikinyoma cya mbaye ubusa kijyanye ni cya cumi bahora baka abakiristu.
Muri gakondo ho,byarakomeye abakozi ba leta batanga icya 20% kimwe cy’icumi 10% cya FPR,na kimwe cy’icumi % cy’Urusengero ubalizwamo murabona ko abantu bahindutse business ikomeye ubu gusezeranya nabyo birishyurwa,wapfa nabwo ugamba kwishyura uri buze kuyobora imihango harahagazwe!!!
Reka tubibutse yuko,dusigaje iminsi micye tukizihiza umunsi wa Pentecostal umunsi intumwa zakiliyeho umwuka wera,iyo pasika irangiye dutegereza iminsi [50] hanyuma tukizihiza umunsi wa Pentecostal ariko mbere yuko twizihiza umunsi wabandi,wowe waba ufite umwuka wera?Ndibwira ko uribwisubize wihe igisubizo aho kugirango ujye uhora wizihiza umunsi abandi baboneyeho imbaraga z’Imana kandi nawe usenga Imana basengaga warukwiye kubitekerezaho maze ugafata icyemezo cyo gushaka mu maso h’Uhoraho nawe ukamanurirwa izo mbaraga.Reka nizere yuko tuzzhurira mu balewi nahubutaha
Bye
Umuhanuzi Majeshi Leon





