June 11, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zibaga inyama barangije barazirira,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwari bwateguwe na za magigiri burabagarutse inyama bari baguteguriye nibo baziririye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
June 12, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ishyaka rya politike rya ODM mu gihugu cy’ibabylon mu murwa mukuru w’Ishushani rikora amaperereza kumasoko yatanzwe bidaciye mu mategeko maze abantu bagahabwa amamiliyari na mamiliyoni kandi batari babikwiriye.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu byakomeye mu gihugu kibabyloni kuko abantu benshi bagiye bahabwa amasoko (Tender)bidaciye mu mategeko none bahagurukiwe akabo kashobotse uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona leta zunz’ubumwe z’America zitegura amahugurwa yabanyamakuru bose bakorera hanze ya gakondo ya bakiranutsi.Maze mbona n’umuyobozi witangaza makuru rya “InyangeNews Media Agency”nawe yatumiwe muri ayo mahugurwa.
Nerekwa mbona leta zunz’ubumwe z’America zibakoresha amahugurwa yikoranabuhanga gufotora amashusho agahita yoherezwa ku cyogajuru(Satellite)ayo mahugurwa yari kurwego rwo hejuru maze mbona madame ROSSETTE KAYUMBA NYamwasa ababazwa cyane ni uko ngo Umuhanuzi nawe yatumiwe muri ayo mahugurwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhorahora rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,utegure udukoresho twitanga makuru twawe kuko mu minsi iri mbere hateganijwe amahugurwa akomeye mugiye kujyamo mu gihe Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona bene data twakoranaga umulimo bakaza koherezwa mu butayu bugufiya kwigishwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ko bageze ku nkengero z’ubutayu bugufiya cyane hafi nay a Nyanja iherereye mukarere k’Afrika yuburasira zuba,mbona biyuhagira umubiri wose banamesa nimyenda yabo yose(kwihana)gukiranirwa kwabagaragayeho batarya iminwa niko Uwiteka avuga.
Hepfo yabo hari abagore b’abanyarwandakazi bo mu bwoko bw’Abatutsi Kazi baherereye mu mahanga mbona nabo ko bari barajyanywe mu butayu bugufiya kugirango bacishwe bugufiya bigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ndetse mbona ko babohotse abari baboshye ndetse nabahumanijwe kugirango batazikora imugongo mbona nabo babohorwa ubyizera niko bizamubaho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo beneso barangije ubutayu nibagaruka uzabakire kuko bamaze kwigishwa ubu bamenye ubuhanuzi icyo ari cyo,ndetse icyo bupfana n’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 12, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona “AGATI GATOYA GATEWE MU BUTAYU BUREBURE”ariko ubwo butayu bwari butohagiye cyane,ariko nubwo biruko,kari kameze kageze hejuru kirigonda kubera guhuhwa numuyaga mwinshi wo mu butayu.
Maze mbona haje umuyaga uturutse mu butayu bugufiya,utangira guhuha ako gati,kiri karamaze kwigonda,mbona gahoro gahoro uko umuyaga uhuha uturutse hasi uzamuka ujya ejuru,mbona ka gati karigondoye neza karema gahagarara neza gatangira gushora imizi yako gatangira gukura neza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Iruhande rwako hahise hazamuka akandi “GATI GASA NUMWERU CYANGWA KERURUTSE,NDETSE NA MABABI YAKO GATI,NAYO YASAGA NKA (GREEN AND WHITE”.Ako gati kari karaciwe umutwe wako numuyaga wo mu butayu garigara ar’igihimba maze nerekwa umuyaga uturutse mu butayu bugufiya uzana imbaraga zidasanzwe uhuha uturutse hasi maze uzamura wa mutwe wagati waguye hasi ukuma uhita wongera guterana nigihimba cyako ako kanya ako gati gahita kunamuka karema gatangira gushora imizi yako no gukura neza cyane!!!
Cya giti cya mbere giteye ahatohagiye kimaze kubona ko ako gati gateye iruhande rwako kandi ko kari karaciwe umutwe maze hakaza umuyaga wo mu butayu ukongera gusubiranya umutwe wako nigihimba icyo cyahise gikurwa ahacyo nticyaba cyongera kugaragara hasigara ka gati konyine kandi mbona ibara ryako ry’umweru rirushaho kugajuka no kwiyongera kwaguka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urufatiro rwose rufatiye ku kinyoma rugiye gukurwaho nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko ubwoko bw’Uwiteka Imana babukoresha mukwigwizaho imitungo aho kugirango bashakishe mu maso h’Uhoraho Nyiringabo kandi bigishe ubwoko bw’Uhoraho nkuko babyiyemeje ahubwo birirwa babacuruza kugirango babone ibyo bashyira mu bifu byabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ni uko rero abanyakinyoma bo mu bwoko bw’Abafarisayo bibira mu izina ry’Uhoraho Nyiringabo dore baciriweho iteka nijambo rye kandi bahawe numero yubutabera Nº0161/0006/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Ndahaguruka nerekeza mu murwa mukuru w’Ibabyloni nzenguruka muri za supermarket zose nsanga koko ibikoresho ari ntabihari ngira amahirwe nsanga mu isoko ryitwa NAIVAS ariho utwo dukoresho dusigaye ari [15] twose ndaturangura kugirango ntazabura icyo nkoresha nishyira $15 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga kandi niko abitegetse!
Nerekwa inote(currency)zo mu gihugu cy’ibabyloni zizinga zinze zibumbura zizamurwa numuyaga ziza mu biganza by’Umuhanuzi maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi uturutse kure cyane uzanywe nijambo ry’Uwiteka Imana yawe(Bwana wa Majeshi)kuko ijuru ryamaze gutegeka abashinzwe minisiteri y’imali(Ministry Of finance and Planing department kohereza umugisha kugirango ukomeze ibikorwa by’umulimo w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Nerekwa umwuka wikinyoma n’ubugambanyi bukomeye burimo gukorwa na za magigiri mbona baguze inka barayibaga barangije barya za nyama zayo.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwna w’umuntu,dore za magigiri zaguhize ariko birangiye aribo bigambaniye kuko Umwakagara batari bumukire kuko bari bamusezeranije yuko byanze bikunze bari bukubone none barangiye batakubonye dore baciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri DRCongo ahitwa Rucuro na Masisi,no mu minembwe aho abanyarwanda bavuga urulimi rw’ikinyarwanda bahabwa ibigori byitwa “IMPUNGURE”bisobanura ibigeragezo byihuse vuba cyane.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatuye muri ako gace bahuye nibyago byihuse kandi bikomeye cyane mu minsi ya vuba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Kuko ubuhanuzi bwavuze neza yuko umwana w’umwega azagerageza abanyagakondorero bose aho bazaba bari mwisi yabazima kandi niko bimeze ndetse niko byagenza kandi niko birimo kugenda kugirango ubwo Uwiteka azakuraho ingoma ya abega maze abanyagakondo bose aho bari kw’isi baziruhutse bashime Uwiteka yuko abakijije icyago gikomeye cyari cyarabateye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona I bara ry’umuhondo,maze mpabwa ijambo ryitwa (Coridor of Power)the meaning of it,means the highest level where decision important are made)nuko rero mwana w’umuntu niwowe ufite ubutegetsi mukiganza bwawe ufate ibyemezo bijyanye no gukiranuka udahutaje uwari we wese kugirango Uhoraho yigaragaze muri we uko niko Uwiteka abivuga.