HomeNewsZa magigiri zigiye kugana iyubuhungiro,na gereza!!!

Za magigiri zigiye kugana iyubuhungiro,na gereza!!!

 

OCT 5, 2016 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo munyababylon mwahuye ntuzamusengere kuko n’umurozi kazi,yirirwa agenda mu nsengero ajya guhumanya u bwoko bwanjye.Buriya yagutumiye kugirango azaguhumanye.Kandi yababajwe ni uko wamubwiye yuko abanyababylon batajya bakizwa.Kandi nijye watumye muhura kugirango amenye yuko nta muntu w’Imana ujy’ukorwa nisoni kuko yabagiriye nabi mu mwaka wa 2014 nubwo utigeze ubimenya kuko atabuze kubagambanira uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwe muri bene data akurwaho umuvumo,maze mbona umucyo mwinshi cyane wekeza mu nzu ye (amasezerano) maze ndabwirwa ngo,uwo ubonye akuweho umuvumo kuko yamaze gusengerwa agakurwa ho umuvumo wo mu muryango kuko igihe cye cyigeze ngo ahabwe umugisha kuko numwe mu bakomoka mu bwoko bw’a banyamasezerano b’abakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ububwire uti,igihe cyo kwinjira mu masezerano kiregereje,nuko rero abantu bitunganye biyeze kugirango babone uko bahabwa umugisha kuko abatejejwe batazahabwa umugisha uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri ntabwo zizabona ubuhungiro ubwo Umwakagara azaba avuye ku ngoma.Ahubwo izaba intangiriro yo gutabwa muri yombi.Dore Umwakagara agiye gushyiraho magigiri I/O Intelligence Officer ushinzwe kwicwa impaunzi.Dore magigiri Nyagasaza Innocent Fruit kugutumwaho,ariko agiye guhura na kaga gakomeye cyane kuko Uhoraho yamuhagurukiye hamwe nizindi magigiri zikomeje gutoteza ubwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa za magigiri nyinshi ziri mu gihome,izindi zirimo gushaka ubuhungiro barabubuze!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwaana w’umuntu,dore za magigiri zigiye guhura na kaga katarabaho kuko uwo bari bishingikirije agiye gucibwa igihanga kuko igihe cye kigeze kandi kirangiye niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Ibyo babibye ninabyo bagiye gusarura uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa umugabo utunze inzoka arimo gukina nayo,nerekwa inyamaswa ijya gusa nkisatura,nerekwa abagore benshi bahagaze ku karubanda kugahinga basa naho bategereje umuhigo,ibyo byose maze kubyerekwa ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,bariya bagore ubonye kumuhanda nindaya ziteze zabuze abakiliya kuko muri iki gihe nabafungiye amazi n’umuriro.Mbona mo umwe akoresha imiti ahamagaza abagabo akoresheje imbaraga za badayimoni ariko abagabo banga kuza.

Ndabwirwa ngo,iriya nzoka wabonye irimo gukina na shebuja,nimbaraga zabarozi zamaze gucirwaho iteka kuko bamaze kubura umukoro none basigaye birirwa bikinira kuko iyo bohereje imbaraga zabo ku bwoko bwanjye,basanga barinzwe nimbaraga z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Iriya nyamaswa wabonye,n’umudayimoni waruguhagurukiye none akaba aneshejwe.Iyo uza kujya gusengera uriya mu nyababylon wari guhura na kaga gakomeye ndetse dore mukanya agiye guhita aguhamagara none aho kugirango umubeshye cyangwa umusengere kuri telephone kandi narakubwiye yuko umuntu utazajya ashyigikira umurimo wanjye unkorera ntukamusengere kuko nuramuka umusengeye bizamubera umuvumo.

Aho rero kugirango umushyireho umuvumo,dore adashobora gushyigikira umurimo ukora,kuko n’umukene kandi akorera Satani yirirwa ahumanya abantu banjye,wabyihorera uwo afite uramuhagaije uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore mushiki wawe uri kumugabane w’UBURAYI mwahoze muvugana ejo,ariko kurira niwe ubonye arimo kwihanagura amarira mu maso.Mu bwire ngo Uwiteka yumvise kurira kwawe kandi azi agahinda ufite uko kangana none mubwire ntiyongere kurira kuko ngiye kumumara agahinda uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Nzamuhoza amarira yose yarize kuko atabuze kwizera ijambo ryanjye kuko ndise w’imfubyi nkaba numugabo wabapfakazi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abahutu n’Abatutsi barasabwa kwihana ngo binjire mu masezerano:

genocideAbana b’Abahutu mukomoka kubabyeyi bakoze genocide nimwitandukanye na babyeyi banyu,mvugo no mubikorwa mukore amasengesho y’iminsi [3] yo kwihana no kwiyambura umuvumo wa babyeyi banyu dore Uwiteka agiye gutanga umugisha kugirango muzabone uko mwinjira mu masezerano niba bitabaye ibyo,muzahera mucyeragati uko niko Uwiteka avuga.Dore iminsi iragiye kandi Uwiteka agiye guhana no guhemba kubakiranutse nabakiraniwe niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Abatutsi mwamennye amaraso ya bahutu binzira karengane,namwe mwihane amaraso yabo mwamennye kubwinyungu zanyu niz’Umwakagara,kugirango mushobore kwinjira mu masezerano.Byaba ataribyo,ntabwo muzabona ubwiza bw’Imana.Kandi abo mwahemukiye muzabegere niba bishoboka mubasabe imbabazi kuko igihe cyo guhana no guhemba gisohoye uko niko Uwiteka avuga.

Dore Uhoraho agiye gutanga gakondo ya bakiranutsi mu maboko ya banzi bumwanzi wabakiranutsi.Nuko rero mumenye ubwenge musome urya mwana akugirango atarakara mukarimbuka uko niko Uhoraho avuga.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments