Ihirikwa rya Pierre Nkurunziza uko rya genze.
Amakuru aturuka mu bihugu bikomeye,avuga ko kuwa gatanu ushize ariho umukuru w’igihugu cy’America yatanze itegeko ry’uko Pierre Nkurunziza akurwa ku ngoma.Amakuru akomeza avuga ko,ngo umukuru wa ONU yahise ategeka uhagarariye ONU mukarere kibiyaga bigari ko ahamagaze inama yabakuru bibihugu byo muri Afurika y’uburengera zuba kugirango bige ku kibazo cy’umutekano wa Barundi.
Amakuru akomeza avuga yuko uhagarariye ONU mukarere kibiyaga bigari yahise ahamagaza abayobozi ba AU ngo bahurire Dar-esalam muri Tanzania aho Nkurunziza yagiye yizeye ko agaruka mu gihugu maze akimara kugera muri iyo nama ibihangage byahise biha itegeko umukuru w’igisirikare ko bagomba gutanga itangazo ryo gukura kubutegetsi umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza.
Amakuru akomeza avuaga ko ngo umukuru w’igisirikare ngo yahise ahamagaza inama nkuru yagisirikare irimo nabapolice bakuru barimo aya mazi akurikira:General Major Godefroid Niyombare, General Major Cyrille Ndayirukiye, General Sylvere Habarugira, Colonel Leonard Ngendakumana, Commissaire de Police Zenon Ndabaneze na Commissaire de Police Nimenya
Bafataira hamwe umwanzuro yuko Pierre atakiri umukuru w’igihugu cy’Uburundi,nibwo ahagana mu masaa saba zamanywa bahise batangaza yuko atakiri umukuru w’igihugu,maze abari mu nama ya Dar-esalam muri Tanzania bahise bakubitwa n’inkuba yiryo tangazo ryahise rishyirwa ahagaragara nigisirikare cy’Uburundi.
Ako kanya inama yahise iharara ndetse Nkurunziza bamuha pole abakuru bibihugu bahise bifatira indege bisubirira mu bihugu byabo maze umwana w’umuhutu asigara arindagirira muri Tanzania.
Yaje kwishyiramo akanyabugabo,maze afata indege yamuzanye aragaruka,ageze mu kirere cy’Uburundi abwira ko adashobora kugwa ku kibuga atabyemerewe ko naramuka abigerageje ahita atabwa muri yombi.
Magingo aya twandika iyi nkuru ntibiramenyekana nib ayasubiye muri Tanzania cyangwa niba yasubiye mu ishyamba,agapfa kaburiwe n’impongo,Uwiteka yaramubwiye yanga kumva,none yumviye ijeri.
Ese umwakagra nawe byaba ariko bizamugendekera?amakuru avuga ko go yarategereje kureba Pierre kurunziza uko bimugendekera kugirango amenye igipimo cy’amahanga uburyo azariganya manda ya lll,ariko ariyimbire kuko rugiri ruzaza mund ay’inyoni aramugera amajanja.