Home Inte'l Uwashinze kaminuza bwa mbere,we ya yizi hehe?

Uwashinze kaminuza bwa mbere,we ya yizi hehe?

0

Nakomeje kwibaza cyane umuntu ashinze kaminuza aho we yabanje kuyiga,abantu benshi nta bwo bajya bibaza ibi bintu.Bahaye agaciro ibintu bidafite umumaro kubera kudatekereza.

Imana yaremye umuntu,irangije imuha ubwenge buhagije budasaba ko wigishwa n’abana bab’abantu, uyu munsi wa none Imana igiye kwigisha abantu bayo nk’uko yabivuze Yohana 6:45 ngo bose bazigishwa n’Imana.None ndabaza niba har’umuntu washobora kumfasha akambwira umuntu wa ambere waba yarashinze kaminuza aho we yaba ayarayize mbere yuko ashinga kaminuza.

Nakomeje kwibaza ibi bibazo cyane.icya nteye kwibaza kuri iki kibazo ntarabonera igisubizo,nuko nabonye n’abantu badatandukanye bavugaga ko arabahanga ndetse bize amashuri ya za kaminuza ariko ugasanga nibo bicanyi,nibo bisambo bisahura umutungo w’igihugu cyabo bawujyana mu mahanga .

Ese ibyo nibyo abantu bita amashuri n’ubuhanga n’ubumenyi?Nta muntu urara rwa ntambi atekereza uko abanyagihugu bazabaho ahubwo usanga barara batekereza uko batekinika kugirango babategekeshe igitugu no gusahura umutungo wabo,no kubima ibibagenewe nyamara bari babikwiriye.

Ese ubwenge niki?Ubuhanga ni iki?Ubumenyi ni iki?Ninde Wabasha gusobanura ibi bibazo mbajije hano,kuki abantu bize aribo bagaragara kuba atari inyanga mugayo?kuki abantu bize bemera amafuti bakanayashyigikira?Kuki abantu bize barangwa no kwikubira?

None se ibyo nibyo bagiye kwiga muri kaminuza?Usanga umuntu afite dipolime ihanitse ngo Dr.Cyangwa ni professor ariko ugasanga mu mibereho ye ahora ashaka ko yariganya abaturage ashinzwe kureberera nyamara iyo bajya kwiyamamaza usanga basezeranya abaturage ibyo batazakora.

Umupapa wa kiliziya gatolika baramubajije ati kuki wowe utagira abakurwanya?Arasubiza ati jyewe mbwira abantu ko bazajya mu ijuru nta muntu numwe urajya mu ijuru ngo aze avuge ko mbeshya ijuru ririrho cyangwa ritariho.Ariko mwebwe mubasezeranya kubaka imihanda,ibitaro manda zanyu zikarangira ibyo mwabasezeranije mutabibakoreye.

Ese ubwenge cyangwa ubuhanga cyangwa ubumenyi nugusahura umunto w’igihugu no kwigwizaho umutungo wabaturage wose,ninde wize kandi akaba umunyabwenge ngo afashe abaturage abakure ku ngoyi ya moko nivangura ese ibyo ni bwo bwenge nubuhanga?

Niryari abatuye isi bazumva ko,guhohotera ikiremwa muntu bikwiye gucika?Ubwo se ayo mamiliyari wirundaho,uratekereza ko uzahoraho!Nizihindura imirishyo se,wibwira ko,bitazayoyoka?Nyamara warukwiye gusangira nabandi mu gihe cyawe kugirango ubwo igihe cyawe kizaba kirangiye,nabo bazibuke yuko mu gihe cyawe wababereye umugisha.

Birababaje kubona abantu bincabwenge bemera kuba abagaragu binda! Erega kwitandukanya nabo mwahoranye ukabikora utekereza ko byahanagura ubufatanya cyaha mwakoranye,ntabwo bishobora kugira umumaro byanze bikunze iby’umuntu yakoze munsi yijuru azabyishyura kuko ingarorano ni hano munsi y’ijuru.Ayo mayeri naho isi ya yamera ntabwo ijuru rishobora kuyemera kuko Uwiteka aca imanza zitabera kuko iyo niyo kamere ye.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar