Home News Kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda,ikimenyetso cy’ububyutse mu itorero rya Kristo!

Kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda,ikimenyetso cy’ububyutse mu itorero rya Kristo!

0

Kuwa 11 Nyakanga 2015 yerekwa umugaragu w’Uwiteka ubagejejeho ubu butumwa atoranywa hamwe n’abakiranutsi bagenda mu muhanda wo muri gakondo yabakiranutsi bambaye imbaraga z’ububyutse ziza mu gihe kigiye kuza ubwo Nyir’uRwanda azaba amaze kwima ingoma.

Nerekwa abo bakiranutsi bagenda baririmba indirimbo za mazamuka zaririmbwe na Miliyamu, Aaron,na n’umugaragu w’Uiteka Moses umgaragu ukiranuka mu nzu y’Uwiteka.Bagendaga baririmba izo   indirimbo zo guhimbaza Imana,babwiriza abantu ubutumwa bwiza ngo bihane.

Ariko abo twanyuragaho, aho kugirango bihane,bahindukire bareke ingeso zabo mbi ,ahubwo baradusekaga!Cyane , nuko ndabwirwa ngo,“Imana iravuze ngo ese ko abantu bagenda batagira umuforomo (infirmière) n’imiti y’ibanze baba bitwaje nihagira ugira icyo aba, babigenza babashe kumugoboka!,hagize urwara yavurwa ate?

Arongera ntiImana irababaye,irarakaye kubera ibyaha byanyu ,kandi mwaburiwe kenshi mwanze kwihana,none iraje ibarimbure”nuko nkiri muri uwo mwuka wo gusenga maze nerekwa uwo mugaragu w’Uwiteka araryamye imbere y’intebe y’Imana isumbabyose aratakamba ,ararira cyane ati Uwiteka Mana babarire,babarire Nyaguhora ku ngoma we!,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu ibyo ntibishoboka ko nababarira kuko banze kunyumva.

Nuko nerekwa umugaragu w’Uwiteka akomeza kwinginga Uwiteka Imana yabakiranutsi,agenda ahunga umujinya w’Uwiteka ugiye kumanukira ubwoko bwayo bwanze kwihana nyuma yo guhabwa gakondo yabakiranutsi kuko bari mu mahoro badamaraye cyane.

nuko mbona uhoraho afashe mu ijosi ry’uwo mugaragu w’Uwiteka amuta ku ngoyi kubera kwitambika imbere y’Uwiteka Imana amubuza gusohoza imigambi ye,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,uku niko Uwiteka azagenza abahanuzi bazashaka kuburizamo imigambi y’Uwiteka Imana uko niko Uwiteka avuga.

 

Nuko nerekwa umugaragu w’Uwiteka asaba imbabazi zibimubayeho,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uku niko bagenje Umwami wabakiranutsi wo mu muryango wa David uko niko Uwiteka avuga.

Uko niko abisi bamugenjeje Maze ijambo ry’Uwiteka riransubiza riti:”uko yagenjejwe niko nawe ugenjejwe kuko washatse kuba igitambo cyabanyabyaha kandi Umwami wabakiranutsi yarabitangiye uko niko Uwiteka avuga.Nuko uhereye icyo gihe menya ko ntazindi mbabazi zisigaye inyuma ya za Kristo wabambwe igorigota.

Maze Uwiteka Imana rambwira ati, “Erega ntago nababarira kuko bakabije gukiranirwa, Dore bariba, barica kandi bararoga.Nuko nkomeza numva ijwi ry’umwuka Wera arira, aniha ababaye cyane n’ikiniga cyiinshi kubw’abantu baburiwe kenshi ariko bakanga kumva none umujinya w’Imana ukaba ubahagurukiye igiye kubarimbura.

 

Nuko mbona Malayika w’Imana yoherejwe gutoranya no guhitamo abazajya batanga ubutumwa buvuye e mu Ijuru ,nuko hatoranywa intamenyekana (insuzugurwa) bitungura benshi nuko mbona umugatolika wari umukiranutsi wo muri kiliziya gatolika wari utuyoboye muri korale aririmba ngo”Itoranya Gidiyoni”Nuko nti mubivuga ku minwa ariko bitari ku mitima,dore mubiririmba mutabyemera uko niko Uwiteka avuga.

Kuwa 12 Nyakanga, 2015 Neekwa mbona urubyiruko rw’inkumi n’abasore bo mu Rwanda bajyanwa mu ishuli ryo mu ubutayu babumaramo igihe aho bari bajyanwe no kwiga gukorera Imana no kuyubaha,ariko ubutayu bwaje kurangira mbona busohotsemo bake cyane ugereranyije n’abari babugiyemo.

Nuko abasohotse muri ubwo butayu nubwo bari bake bagenda baririmba bahimbaza Imana bagira bati:Turashima Umwami Yesu wadukijije ingoyi y’ibyaha,turashima Umwami Yesu watubohoye,abari kure akatwigiza hafi,…n’andi magambo menshi ashima Kristo Yesu kubyo yabakoreye.

Nerekwa mbona Urwanda nyuma yo gutaha no kwima ingoma k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa,habaho umugisha mwinshi kuri gakondo y’abakiranutsi,nuko mbona ubutaka burumbuka,abahinzi barahinga bareza cyane,abacuruzi baracuruza barunguka,n’indi mirimo yitwaga ko isuzuguritse abayikora bayibonera umugisha,mbese mbona umurimo wose ukorewe mu Rwanda Uwiteka awuha umugisha ku buryo butangaje kuko uko niko Uwiteka yavuze maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu mbese ibyo Uwiteka yavuze ntazabisohoza?Uko niko Uwiteka abaza.

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar