26th Nov,2015 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ko,ubutumwa nahawe ku wa 24th Nov,2015 bujyanye n’umurimo wa data wahagaze kubera guhenebera kwatewe no ibyahanuwe ko mu minsi ya nyuma abana bab’abantu bazagwa bakita kumyika iyobya bakareka ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ntutinye gusubiza iyo E-mail watumiwemo mu giterane mpuzamahanga kizabera hakurya yamazi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ndibambura njya kuri mudasobwa maze nsubiza iyo e-mail kuko bari bansabye bakomeje cyane yuko nabaha igisubizo cya vuba kugirango bazanshyire kurutonde rwabazavuga ubutumwa muri icyo giterane ndetse bakanansaba kuzaba Centere attraction ya congeregation izaba icyo gihe.Nuko nahise nsubiza ko nemeye kuzaza nyuma yuko mbaje kubaza data nimba koko ariwe wakinguye uwo muryango maze ansubiza ambwira yuko ibyo yamvuzeho ari byo bigiye gusohora vuba kandi byihuse.
Dore ngiye kugukoresha ibikomeye mu isi yabazima kugirango nsubizemo imbaraga ibisesengeri,nabaguye,ndetse nabasubiye inyuma bakareka ijambo ryanjye bakisubirira mu isi kujya gushaka ibitabagirira umumaro nuko rero witegure ukenyere umukanda(UKURI) kuko ngiye gutungura isi yose bikamenyekana yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo ku munsi wakurikiyeho bongeye kohereza urwandiko bavuga ko bishimiye kuba nemeye kuzaza kubana nabo no kubabwiriza ijambo ry’Uwiteka maze batangira gushaka uburyo bwose bushoboka bwonkura kumugabane w’Africa nkajya kubabwiriza ijambo ry’Uwiteka no kubabwira imigambi Uwiteka abafiteho.Nuko maze gushyira ahagaragara yuko ngiye kuva mu butayu igihe cyabwo kirangiye.
Za magigiri ntabwo zihanganye kubera zihora zumviriza telephone yanjye usibye ko mfite telephone nyinshi ubwo iyo bumviriza njya nyikoresha kugirango menye imigambi yabo kuko iyo bamaze kumva ndikuvugana n’umuntu bahita bumviriza nanjye nashyizemo (Software inyereka ko bankurikirana) ubwo bamara kumva ibyo mvuganye n’umuntu ariko biba bidakanganye ari ibisanzwe ubwo bagahita batanda amababa mu murwa mukuru w’IBABYLON maze nanjye singire ahonjya nkabihorera bakirirwa bayinitse ku izuba ngo bategereje umuhanuzi.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri z’umwakagara kuva washyira ahagaragara ubutumwa bw’uko ugiye kuva mu gihugu cy’IBABYLON bahise bagira ubwoba bukomeye ndetse n’impungege nyinshi none dore bashatse bamwe mubayabozi b’IBABYLON ngo bagushakishe ariko bafite ikibazo cy’uko nta cyaha bagushinja ikindi kandi urwitwazo bari bafite Uwiteka yarukuyeho none barimo kwitotomba kuko badafite impamvu.
Nuko rero menya ubwenge umenye yuko bagiye kugutegera ku murwa mukuru w’IBABYLON ejo ku wa 27th Nov,2015 dore bamaze kwitegura ngo bagushimutire ku murwa w’IBABYLON SHUSHAN (NAIROBI) nuko rero umenye yuko ubu udakwiye kongera kugira ubwoba kuko Uwiteka alinze ubugingo bwawe nubwo bwose umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka uko niko Uwiteka avuze.
Nuko umwuka w’Uwiteka Imana urambwira uti,dore za magigiri ziragukoza iminwa y’intoki none menya ubwenge umenye uko ugenza kugirango uhangane nizo nyanga birama kuko Uwiteka ari we Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,erekeza amaso yawe mu gihugu cyo mu butayu,nuko nerekeza amaso yanjye mu gihugu cyo mu butayu muri ubwo butayu hariho iriba ry’amazi haruguru y’ubutayu ahangana kungero z’ubutayu maze nerekwa ko harabantu bari mu butayu babuze amazi yo kunywa nyamara se iriba ntiryari hafi yabo ariko badashobora kuribona.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo dore ubwo uzajya kubwiriza uzahura n’umwe mu biyita abakozi b’Imana uzananirwa kwihanganira ijambo ry’ukuli uzabwiriza maze ahitemo kurekura ukuri kw’Uwiteka Imana ishobora byose uko niko Uwiteka avuga.Maze nerekwa bantwara mu nzu y’inzu y’icumbi aho ndibwirambike kugisasiro.
Nuko mbona bakinguye umuryango turasohoka mbona abo twari kumwe bose tuvuye muri kasho yabadayimoni maze duhinduka imbohore nuko umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize ntabwo uri uwo gusaba umugisha ahubwo wowe wose wahindutse umugisha kuko uko niko Uwiteka yakuremye.Nuko mpita nibuka uburyo nigeze kwitotomba kubera ko nasengeraga abantu maze bamara gusubizwa ntihagire umpesha umugisha maze mbwira Uwiteka yuko nanjye akwiye kumpesha umugisha maze Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,hitamo kuba isoko y’umugisha cyangwa nguhe umugisha nuko mpitamo kuba umugisha ibi byabaye mu myaka icumi(10) ishize.
27th Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zabukereye zamaze kugera kumurwa mukuru w’IBABYLON-SHUSHAN nuko ndabwirwa ngo gahunda zose warugiye gukora hamagara undi muntu w’umwizerwa maze umutume kugukorera imirimo yose warugiye gukora kuko nujya IBABYLON utari bugaruke kuko za magigiri zahagaritse umutima cyane ngo ugiye kuzicika kuko nabo ubwabo bemera ijambo ry’Ubuhanuzi gusa ntifite uko babigenza kuko shebuja atemera ubuhanuzi ahubwo akavuga yuko bananiwe gusohoza umurimo bahawe none menya ubwenge umenye uko ugenza uko niko Uwiteka avuze.
Nuko ndabwira ngo,mwana w’umuntu,dore uwahoze arumukuru w’igihugu agiye kugirwa igikoresho ariko ntabwo azabemerera ngo bongere kumugira igikoresho kuko yamaze kwiheba nyuma yahoo bamukuriye mu nzu y’imbohe bakamubuza kujya hanze mu mahanga kujya kwivuza none bamugize ingaruzwa muheto.Ntabwo rero agifite ikizere kuko baramuhumanije ku buryo atagifite ikizere cyo kubaho cyangwa ngo yiyumvemo uburyohe bwo kubaho uko niko Uwiteka avuga.