Nov 22, 2017 nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wongera kuzuka,maze mbona agatsiko k’Abega bashakisha umukobwa wakwiyita Nyampinga tuzabana wavuzwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo,ngo babe ariwe bakoresha bazamfatireho.Ariko nta bwo bari bazi ko Uhoraho Nyiringabo yarangije kumpishurira uwari we bitakiri mu iyerekwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Kenyatta ari mu Nyanja arimo yogamo,iyo Nyanja yari nini kandi ngari,ariko abamulindaga bari bihagarariye inyuma,abandi barikumwe banga kwinjira mu Nyanja hagati bajya kogera hafi y’inkombe.Mbona ko avuye mu Nyanja indani muri nyina yinjira mu bwato,ariko umuhengeri umubana mwinshi cyane ananirwa kugaruka ku nkombe niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’IBUPERESI M7 ajyanwa ku nkengero z’ubutayu ngo abe ariho ategerereza isaha yo kujyanwa mu butayu bugufiya buherereye hafi ya Nyanja iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Afirika.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’umusita yegereye ubutayu bugufiya kuko mu minsi ibarirwa ku ntoki araba abwinjiyemo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka wikinyoma ujyanwa mu butayu bugufiya cyane kandi bwo hagati kugirango utazagaruka ukaza ku nkengero zawo.Maze ndabwirwa ngo,uwo mwuka ujyanywe mu butayu kugirango imbaraga zawo zigabanuke nawo umenye yuko mu ijuru har’Uhoraho Uwiteka Imana itabara ubwoko bwayo uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa intekonshingamategeko ya Kenya ijyanwa kuri wa musozi wubakiwe ishuli ubwoko bwa batutsi basuzuguye umwuka w’Imana Nyiringabo.Nabo bajyanwa kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango batunganirizweho bazaveyo bubaha Uhoraho uburiganya bumaze kubashiramo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore bo mu bwoko bwa batutsi bajyanwa mu butayu bugufiya cyane,kandi bwo hagati.Ubwo butayu buherereye mu majyepfo y’uburasira zuba bwa Africa yuburasirazuba.
Nabonaga ibyo kurya byabo ari za avoca mbisi zidahiye maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abasore bo mu bwoko bwa batutsi bashyigikiye ubutegetsi bw’Abega bwikinyoma buzababera amenyo yaruguru,kandi bazashiraho ikigeretse kuribyo bazarimbuka kuko bananiwe kwizera no kwiringira ijambo ry’Uwiteka(ubuhanuzi)Imana Nyiringabo niko Uhoraho abivuze!
Nerekwa mama wacu (my anti) Agnes Batumanyeho Emmanuel ajyanwa hafi yubutayu bugufiya buherereye mu majyepfo y’uburasira zuba bw’Africa,aho umwana w’UMUSITA M7 nawe yarari.Mbona ahawe kurya amandazi yitwa Donati yumuzenguruko ngo mu gihe agitegereje kujyanwa mu butayu bukomeye abe arya ayo mandazi abe ariyo amubera amafunguro ya burimunsi niko Uwiteka abitegetse!
Nerekwa njya kwisoko kugura imishwi y’inkoko za kijyambere,maze ngenda ngiye kuyigura,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuvuka abadayimoni bahagurukiye ku kurwanya nuko rero ube maso cyane kandi wirinde kugirango utagwa mu mutego wabadayimoni niko Uwiteka avuga.
Dore umwanzi yagambiliye kugucisha igihanga,amaze igihe ashakisha uko yasohoza uwo mugambi ariko yabuze uko awugeraho ariko akomeje gutegura izo gahunda ze uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo yakera wa Charles Ingabire wishwe na SGT.Rutagungira Rene taliki ya 02 ukuboza 2011, maze urambwira ngo ugiye gusura Rutagungira Rene muri gereza umubaze impamvu yamuciye igihanga kandi nta cyaha yaukoreye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nov 24, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kwigisha(kuba mwalimu)ururimi rw’igiswahili,abakene nibo bigaga naho abakire babaga bibereye kuri za telephone bivuganira na bantu ibijyanye nubucuruzi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abakire bazarimbuka kuko bita kubitagira umumaro,ariko abakene bazakiza ubugingo bwabo kuko bita cyane ku ijambo ry’ubuhanuzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uburire abanyarwnda uti,uku niko Uwiteka avuga,dore mugiye guhungira mu gihugu cya Tanzania mushatse mwaba mwiga ururimi rw’igiswahili kugirango bizabafashe mubuhunzi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Kuko French na English nta cyo bizabamarira kuko muri icyo gihugu cy’Abakaludaya bakoresha igikaludaya gusa niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uwiteka aguhaye umugisha ni mbaraga by’ubuhanuzi kuko ijambo ry’Uwiteka Imana ribaye impamo kubatuye mwisi ya bazima uko niko Uwiteka abivuga.
Ndabwirwa ngo,abana b’abantu bakunda ibifatika,kuvaho kwa Robert Mugabe no gukorwa nisoni kwa Kenyatta nkuko Uwiteka yabivuze,byatumye abasoma ubuhanuzi kandi batizeraga umwuka w’Uwiteka barushaho kwizera Uwiteka Imana ukorera yo mu Ijuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuze!
Nerekwa RAILA ODINGA agenda na maguru amanuka mu butayu,ndabwirwa ngo mwana w’umuntu dore Raila ajyanywe mu butayu kuko agiye gutangira intambara yo kurwana na Kenyatta uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa Gen.Patrick Nyamvumba ashakisha abakwinjira mu gisirikare cya RDF,arababura akoresha itangaza makuru kugirango arebe ko harabo yabona ababwira utugambo twiza no kubizeza ibitanga,nyamara yabahamagariraga urupfu ariko we akibwira yuko abasore babanyarwanda batazi icyo abahamagarira uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko hagiye kwaduka za bibiliya zanditsemo ni nyuguti nini ko Satani nawe ari(i-I)bafata ijambo imana bisobanura ikigirwamana,barihindura(Imana yo mu Ijuru) (g-G=G)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ubwoko bwanjye uti,bwoko bw’Uwiteka mwirinde cyane,kandi ufite bibiliya ayikomereho kandi mujye mugenzura cyane bibiliya zigiye gusohoka muriyi myaka kuko umwanzi agiye gukoresha abanditsi ba bibiliya kuyobya ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bakina urusimbi bacirwaho iteka.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo linzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ciraho iteka abakina urusimbi kuko Uwiteka abifata nkuburiganya kandi abyanga urunuka niko Uwiteka avuga.Mfata ibitabo byubucamanza ndeba numero yurubanza ngezeho nsanga ari N°0085/0011/0017uko niko Uwiteka abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona njya kugura mu iduka amavuta ni pantalo,ariko ibyo nahasanze nibyaturutse muri CHINA,ijambo ry’Uhoraho linzaho rirambwira riti,ibituruka muri China ntabwo ari original babaze nimba badafite ibituruka mu Burayi.