HomeNewsUtazi ikimuhatse areba ......Igitsure!!?

Utazi ikimuhatse areba ……Igitsure!!?

Afurika ntikwiye gutega amaramuko ubuyobozi bwa Amerika – Perezida Kagame Perezida Kagame asanga Abanyafurika bakwiye guhagarika imyumvire y’uko amakiriro yabo ashingiye ku buyobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo bakiyumvamo ko Afurika na Amerika bakwiye gukorana mu bwubahane kugirango bagere ku ntego imwe.

Yabitangaje ejo kuwa 27 Werurwe 2017 mu nama yahuriyemo n’abagize itsinda rya Atlantic Council rifite icyicaro i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Iri huriro ryashizwe mu 1961, rihuza abakuru b’ibihugu, ab’ingabo n’abandi bayobozi, rigamije guteza imbere ubuyobozi bwa Amerika n’uruhare igira mu mibanire mpuzamahanga hagenwa politiki zibereye Isi mu kinyejana cya 21.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika irimo gutera imbere, nubwo bimwe mu bihugu n’uturere bitera imbere kurusha ibindi, avuga ko uyu mugabane urajwe ishinga n’iterambere rishingiye ku baturage bawo, udushya mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’imijyi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umubano hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukwiye gushingira ku bwubahane no gusangira intego. Yashimangiye ko Abanyafurika bakwiye kutumva ko bazabeshwaho no kugirirwa impuhwe n’ubuyobozi runaka bugiyeho muri USA.

Yagize ati “Twe muri Afurika dukeneye kuva mu mitekerereze yo gutega amaramuko no kugirirwa impuhwe n’ubuyobozi runaka bugiyeho, tukagira imyumvire y’uko Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gukorana kandi bose bakabigiramo inyungu.”

Yongeyeho ko iyi nama ari amahirwe yo kugena umubano ukwiye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, hashingiwe ku mahitamo n’intego za Afurika.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa OCP Group, Mostafa Terra, Umuyobozi wa Rwanda Desk, Christopher Spangler, Umunyamabanga wa Leta muri USA, Amb. Jendayi Frazer n’abandi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments