Home News Urwego rw’ubutasi rwa CIA rwashyize Icyegere cy’Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie kurutonde...

Urwego rw’ubutasi rwa CIA rwashyize Icyegere cy’Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie kurutonde rw’abagenocideri, ntashobora gukandagira ku butaka bw’America!!?

0

 Amakuru aturuka mu gihugu cya Canada,aravuga yuko umugambanyi Gakwaya Jean Marie,nyuma yuko inteko y’ubwami bw’uRwanda yatangiye kwiga ku kibazo cye kijyanye n’ubugambanyi mu nteko y’uRwanda ikorera mu buhungiro.Ngo yaje kubazwa na madame wiwe bashakanye akaba akomoka mu gihugu cy’Uburundi ko yamusobanurira amakuru ajyanye n’ubugambanyi bumuvugwaho uburyo akorana n’umwakagara wa Kigali kandi na none ari mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.

Amakuru avuga yuko, ngo Gakwaya Jean Marie umaze igihe yiyahuza inzoga kubera ibibazo byamubanye urusobe, yahisemo guhita yirukana uwo bashakanye kubera ikimwaro aho kumubwira uko ibintu bimeze nk’umuntu bafatanyije kubaka urugo, ahubwo yahisemo guhita amwirukana ariko bakaba batarafata icyemezo cyo kugana murukiko ngo bahabwe gatanya.Kuko umufasha we akora mu nzego za Police akaba ari we ubika amapingu leta ya Canada ikoresha iyo igiye gufata umuntu niwe basaba amapingu!!!!!!Gakwaya rero ngo yaba ashaka kwirukana uwo Murundikazi wo mu bwoko bw’Abahutu ngo akishakira umututsi Kazi,ariko se ajya kumushaka ntiyamurebaga?Ngo aratinya kuzatahana n’Umwami kwima ingoma afite umuhutukazi!?

Ibi bibaye nyuma yuko, yagiye yandikwaho amakuru avuga kubugambanyi bwe, ikindi kandi yaje kugira ibyago, uwari amuhagarariye mu byubugambanyi, Gasana EUGENE nawe yahise yirukanwa kumurimo kuko bananiwe gutunganya gahunda yo guca igihanga Umwami w’uRwanda.

Sibyo bibazo byonyine Gakwaya afite,kuko afite n’ikibazo gikomeye cyane cy’uko adashobora kukandagira ku butaka bw’America,kuko urwego rw’ubutasi rwa «Central Intelligence Agency» (CIA) rwa mushyize kurutonde rwa bajenocideri.Amakuru avuga ko uburyo yaba yarakoze genocide yahitanye abatutsi bagera kuri miliyoni isaga ya batutsi kandi nawe akaba ar’umututsi ukomoka ku KIBUYE.

Hakaba hari amabanga akomeye hagati ya leta y’umwakagara na leta y’America, ndetse na gakwaya Jean Marie abo uko ari [3] nibo bazi impamvu Gakwaya Jean Marie ashinjwa genocide kandi ar’umututsi wiyita umucika cumu ukomoka ku KIBUYE! Iki kibazo kikaba cyarazanye impaka zikomeye mu nteko yibwami kuko bafite amakuru yuko nta genocide yakoze bakaba baratunguwe na makuru y’urwego rw’ubutasi rwa CIA.

Amakuru avuga ko,harimo gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane imvo n’imvano kumakuru avugwa ku Mwakagara Gakwaya Jean Marie uruhare yaba yaragize muri genocide yahitanye abatutsi.Byumvikane neza yuko adashobora kuba mu nteko y’ubwami bw’uRwanda kandi afitanye ikibazo n’America kandi bacumbikiye Umwami w’uRwanda nta kuntu rero Umwami yakorana n’umuntu ushinjwa genocide kandi akaba atanakandagiza ikirenge cye muri America.

Ari ibanga riri hagati ya leta y’umwakagara mukuru,na leta ya America bitewe nuburyo Gakwaya yakoranye na leta y’uRwanda ubwo yari IKINSHASA akorana na Gen.James Kabarebe ubwo yari “Chief Army Of Staff”w’ingabo za Congo.Bikaba rero bitumvikana ukuntu yaba mu nteko y’ibwami kandi igihugu cy’America gicumbikiye Umwami w’uRwanda,kitamwera yuko ya gikandagiramo nubwo bwose afite ubwene gihugu bwa Canada.

Amakuru ikinyamakuru www.inyangeNewss.com  cyakoreye itohoza ry’ibyakorewe mu nteko y’ubwami bw’uRwanda,avuga ko, uwar’usanzwe akora nk’umuhuza bikorwa bishinzwe kwiga no gucyura Umwami w’uRwanda Gakwaya Jean Marie yateranye yiga kubyamuvuzweho kuba yaba afite uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa by’ubugambanyi mu nteko y’ubwami bw’uRwanda.

Bikavugwa ko,yanashatse abandi [2]harimo umudamu witwa Marie Claire KIBUKAYIRE,utuye Califonia muri America,na Arcene utuye muri Norway cyangwa Norvege. Bakazajya bafatanya kudindiza no gushaka uburyo Umwami w’uRwanda bamuca igihanga bakoresheje twa tuzi twa Col.Danny Munyuza kugirango bamunyuze iyabugufi bityo umwakagara ikibazo afite cyo kuba uRwanda rugifite ubwami ndetse abanyarwanda bakaba bakimwemera ndetse banamufata nkubyeyi w’igihugu gihite kirangira.

Amakuru avuga ko, yaba akorana na Gen.Jack Nziza ndetse na Nyiramongi Jeannette Kagame muri gahunda yo gushaka gutembagaza burundu ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro bumaze imyaka irenga [56] kugez’ubu nta munyapolitike numwe mu batavuga rumwe na leta ya gatsiko kabicanyi ka FPR uragaragaza ubushake bwo gushyigikira itahuka ry’Umwami w’uRwanda ngo abishyire ahagaragara.Ahubwo bose usanga bavuga ngo, tuzafata ubutegetsi hanyuma tubone kumucyura!!?

Ikindi aregwa ngo ni uko iyo amaze gusoma kugatama, atangira kwivugira ibyo yishakiye atitayeho amabanga ya kazi kajyanye nibiro by’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa ngo ahita yivugira byose agashyira hanze amabanga ya kazi icyo kikaba ar’ikintu basanze gisebya cyane imilimo yahawe kandi bikaba bigayitse kuba ur’umuntu witwa umujyanama w’Umwami ukarangwa nicyo bise isindwe rikabije!!! Bityo bakaba basanze bitakwihanganirwa ngo abe yakomeza kuba mu nteko y’ibwami kuko bidakwiriye ko umuntu nkawe warufite umwanya ukomeye nkuriya ngo abe yakomeza kuba kuri uwo mwanya kandi yamaze kugaragaza ubugwari bukabije mu mulimo!!!

Tuributsa abasomyi binyangeNewss.com, yuko Gakwaya Jean Marie akomoka ku KIBUYE ndetse na bandi yakoranaga nabo,bakaba bakomoka ku KIBUYE kandi akaba ari we wabazanye mu  inteko y’ubwami bw’uRwanda.Bakaba bakomoka nabo ku KIBUYE urumva yuko byari byoroshye kugambanira Nyir’uRwanda.AbanyaKibuye bakaba bazwiho kuba baraharaniye yuko Umwami w’uRwanda yagaruka muri gakondo ye (Home Land) ariko Gakwaya akaba amaze kwangiza izina ryiza bahoranye ndetse no kuba baragiye barangwa nubutwari bwo kutarya iminwa imbere y’Umwakagara.

 Turashima Uwiteka Imana y’uRwanda kuko adasinzira ahora ari maso, iyo ataba Uhoraho wikoreye imirimo ye,Nyir’uRwanda kaba kamubayeho ibye biba byarangiye.Ariko nyine ya Mana y’uRwanda itaba ahandi niyo yabashije kumukiza ibiganza by’inkoramaraso z’umwakagara.

ISANO HAGATI YA RPRK,NA GAKWAYA JEAN MARIE UBARIZWA MU NTEKO Y’UBWAMI BW’URWANDA.

RPRK n’umutwe wa za magigiri zishinzwe kurwanya ubwami bw’uRwanda aho zaba zikorera ku isi hose.Zikaba zikoresha ikoranabuhanga za telephone,e-mail,na nurubuga bahuriraho rwitwa www.radioinyabutatu.com iyo niyo banyuzaho ibiganiro byabo akaba ariho batangira ibiganiro murwego rwo guteza confusion mubanyarwanda kandi bakaba bahakana ko nta bwami bugenera ku itegekonshinga bwigeze bubahao mu Rwanda cyane ko,batangiye bemera ubwami bw’uRwanda banavugako baharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Ubwo narimaze gutandukana nabo maze gushyira amabanga yabo ahagaragara nibwo bahinduye imvugo bahindura nizina ryabo bakomeza kwitwa Rwanda Protocol for Rwandan Kingdom RPRK mu gihe bitwaga «Rwandese Protocol to Return Kingdom»RPRK iri zina ryambere rirekana yuko baharaniraga ubwami bwari busanzweho kandi bugendera ku itegekonshinga.

Amakuru ya za magigiri z’uRwanda zishinzwe kurwanya ubwami Bw’u Rwanda.Nahunze u Rwanda italiki ya 24 April 2010 ngera Uganda uwo munsi.Nyuma y’umwaka umwe [2011] mu kwezi kwa Gashyantare (Feb) nibwo nahuye na bashinze umutwe wiyitiriraga guharanira itahuka ry’ubwami bw’uRwanda witwaga Rwandese Protocol To Return the Kingdom RPRK.

Uyu mutwe twarakoranye nkora nka Cor-dinator,Finance,and Security.Nahise nshinga ikinyamakuru cyitwa www.InyenyeriNews.com  ngifatanije na nyakwigendera INGABIRE Charles,akaba yari kuruhande rwa Rwanda National congress RNC naho jyewe nkaba nari kuruhande rwa Monarchy.

Twaje kutumvikana bitewe nuko RNC yamuhembaga buri kwezi, kandi ikaba itarashakaga ko,ku kinyamakuru inyenyenews.com hajya hatangazwa amakuru ajyanye n’ubwami bw’uRwanda. Kuko ari jye wari webmaster kandi nkaba narimfite imigabane myinshi kurusha INGABIRE Charles wakoreraga RNC, naramwangiye nkomeza gutangaza Ubuhanuzi n’amakuru yavugaga ku bwami bw’uRwanda.

Hanyuma nibwo byabaye ngobwa yuko Col.Karegeya Patrick yakoresheje police ya Central Police Security CPS aho RNC yarifite umunyarwanda mukuru uhagarariye  CID Kampala.Maze uwo munyamakuru nyakwigendera Ingabire ajyanayo ikirego nibwo bantumizaga kuri telephone njya kwisobaura ngo bashakaga ko,icyo kinyamakuru kitakomeza gukora kuko batinyaga yuko nzahita nshyira ukuri kose ahagaragara.

Barantumiza bashaka kumfunga ariko Babura impamvu yatuma mfungwa kuko bashakaga yuko inyenyeriNews.com twayifunga.Nasabye Ingabire Kunsubizaa imigabane yanjye cyangwa nkamusubiza iye,aranga Kuko bari bamaze gufungura www.inyenyeriNews.Org  kandi badashaka ko,habaho www.inyenyeriNews.com  ngo hanyuma hanabeho www.inyenyeriNews.Org kuko byari guteza confusion mu basomi. Ariko jyewe ntabwo narimbizi, nibwo naje kuburirwa na magigiri witwa Nyagasaza INNOCENT Fruit wakoreraga Jeannette Nyiramongi kuko mukuru wa Fruit yakorananga na Richard Murefu musaza wa Nyiramongi.Ndetse akaba yarasenganaga na INGABIRE Charles muri Restoration Church urusengero rwatangijwe nabahoze bari abasirikare mu cy’uRwanda bari barahunze leta y’uRwanda. Maze babuze uko bajya hanze mu Burayi na America, bahitamo gukorana na leta y’uRwanda bashinga idini kugirango bajye babona uko bakontorola impunzi zose zihunze leta y’uRwanda.

Ubwo nanjye nasabye ko bampa umwnya ngakora back up ya za documents zanjye (Files) nzikura ku www.InyenyeriNews.com, nibwo banze mbabwira ko narimfitanye gahunda na Doctor ndwaye mbasaba ko ngiye kwa muganga navayo nkaza tugafunga www.INYENYERINEWS.COM ubwo nahise ngendera muti wamperezayo nibwo nahise nkora  urundi rubuga  rwa makuru www.inyangeNews.com nibwo nahise nkora back up maze www.inyenyeriNews.com tuyifunga gutyo.

Amafaranga yakoze rubuga www.inyangeNews.com nayahawe na LT.Aloys Ruyenzi utuye muri France yari yazanywe by’umwihariko gusenya RPRK akaba ariwe twafatanije gusenya uwo murongo wa za magigiri zari zitwikiriye umutaka w’ubwami bw’uRwanda.Turangije kuwusenya arampinduka ashaka kunyicisha Uwiteka Imana akinga ukuboko kuko bari bansabye kureka kwandika amakuru ajyanye nubwami ndetse bemera kumpa ibioresho byose by’itangaza makuru ariko sinzongere kwandika ku bwami bw’uRwanda ngiyo impamvu yatumye ntandukana na RNC iyo rero Nyir’uRwanda adashaka kumva ibyo mu bwira n’ukuntu namuzize ndetse nkanga nizo ntonorano zabo bimbera urujijo ariko amaherezo ukuri kuzajya ahagaragara kuko Imana twiringiye imaze gushyira byinshi ahagaragara.

Ibyo byose nijye wabishyize ahagaragara ubwo narimaze gushimutwa ngafungwa ninzego z’ubutasi za Uganda (SPY) Criminal Military Intelligence CMI mfunguwe barampinze ngo banyice kugirango ntazashyira aya mabanga ahagaragara kandi na nubu bakomeje kumpinga bikomeye cyane.Nibwo umuryango wa International Committee Red Cross ICRC mbifashijwemo n’umukozi wayo witwa Carolina akaba ar’Umufransa Kazi.Akaba yaragize uruhare rukomeye cyane gukiza ubugingo bwanjye.Ajya kumpisha muri hotel aho namaze amezi (7) yose ntagera hanze.

Ari nawe wagize uruhare rukomeye guhagrika deportation ijyanwa ryanjye cyangwa gusubizwa mu Rwanda kungufu za leta ya Uganda. RedCross Intrnational  ifatanije na Amnesty International nubwo umukozi wa Amnesty Internatonal yakoranaga na leta y’uRwanda akaba umukongo witwa WILLY waje nyuma ku ngambanira akabuza umuzungu mukuru Director uhagarariye Amnesty internatonal ku rwego rw’Africa ku nkura muri Africa, ahubwo ampa ama  EURO €300  banjyana kumpisha muri hotel amafaranga amaze gushira ntabwo bongeye kunyakira ahubwo bangaga kumfungurira ngo ntinjira mu biro byabo.

Kuko akenshi nasangaga bantegeye mu muhanda ngahungira muri Amnesty International  cyangwa muri RedCross hanyuma bagashaka imodoka insubiza muri hotel kuko ubwo bugambanyi babaga babufatanijemo na UNHCR ikorera muri Uganda.Umukozi wa HCR w’umuTanzania witwa JOHN amaze kubona ikibazo cyanjye gikomeye,kandi ko kirimo abantu bakomeye abayobozi bakuru ba intelligence bafatanije na bayobozi ba UNHCR,yahise akuramo ake karenge ndetse bahita bamukorera transfer bamukura headquater ya HCR bamwohereza muri Western region.

Uyu mukozi wa UNHCR bamumereye nabi cyane bamubwira yuko ngo nkorana na FDLR.Kuko nandikaga amakuru ajyanye n’intambara yaberaga muri Congo yaturukaga kurugamba kuri field ngahabwa amakuru atarimo ibinyoma uko intambara yose yagenze bigatuma leta ya Kigali ibabara ikagira uburaakri bukomeye bituma ipangana na leta ya kampala uburyo banyica kugirango sinongere kwandika amakuru aberekeyeho.

kuko narimfite umusirikare ushinzwe makuru wa FDLR yarashinzwe kumpa amakuru,yampaga makuru yose uko yagenze kurugamba bityo bigatuma bavuga ko nkorna na FDLR.Nibwo umuzungu witwa STEVEN warushinzwe protection muri UNHCR yakoranye n’Abatutsi biyita Abahima bakorera muri leta Uganda  barangambanira banyimisha impapuro zinkura muri Uganda. Aabuze aho mba nta mashillingi yo kwishyura hotel narinsigaranye njya kuba hanze ya gate ya UNHCR mba ariho mba maze za maneko ziba zirambonye kaba kambayeho batinya kunyicira imbere ya UNHCR ahubwwo bakora ibishoboka byose bafatanaje na wa muzungu ushinzwe Protection ngo bankure aho ngaho kuri gate ya UNHCR ariko mbabera ibamba uhereye taiki ya 01/11/2012 kugeza taliki ya 11/11/2012 nyagirwa nimvura amanywa nijoro.

Ubwo kazungu senior officer wa OPM office of Premie Minister yatanze itegeko ryo ku nkura kuri gate ya UNHCR bakajya kumfunga.Police yaraje iramfata injyana kumfunga ngeze kuri police nkora statement basanga ar’uburenganzira bwanjye bwo kuba kuri gate ya UNHCR barongera baramfata bansubiza kuri gate ya UNHCR headquater.Noneho Kazungu ubwe yariyiziye ankangisha kumfata akansubiza mu Rwanda nibwo nongeye guhungira muri ICRC Red cross aho rero niho natangiye gushaka uburyo nacika nkava muri Uganda Imana yakoze igitanganza mbona amadollar $280 mpita mva muri Uganda kuko nari nahawe iminsi [30] nkaba navuye kubutaka bwa Uganda nibwo nahise ninjira muri Kenya Uwiteka aba akijije ubugingo bwanjye gutyo!!!

Uwiteka Imana yakoze igitangaza hari umugabo utuye muri America witwa SOPHONIE akaba uwo mu bwoko bw’Abahutu niwe Imana yakoresheje yishyira hotel amezi namazemo agera kuri arindwi [7] month,we yishyuye nka mezi [4] wenyine ntawe bafatanije amezi [2] yishyurwa na Amnesty International ukwezi kumwe kwishyurwa n’umuhungu witwa Olivier yigaga aho muri America akora master’s.

Nyamara mbere yuko banshimuta yari yabanje kumpamagara ambwira ko ngo abayobozi ba RPRK bamubwiye ko nashimuswe banjyanye mu Rwanda ibyo babivugiraga yuko maze gushinga umuryango wa Rwandese democratic Monarchy RDM, narimaze kugira abanyamuryango ibihumbi [9000] mu mpunzi za Uganda kandi buringihe Nyir’uRwanda namuhanga raporo yuko ibikorwa byagendaga kandi mbere yuko mbikora nabaanje kumusaba uburenganzira kugirango atazavuga ngo ntabwo azi ibyo nkora abimpera uburenganzira.

Ibyo yabyemeye maze kumubwira ibikorwa byose twakoze muri Uganda mu izina ry’ubwami bw’u Rwanda.Twinjije ibihumbi $72000×2400 Uganda shillingis by’idollar y’America twakuraga muri rubanda rw’Umwami kuko RPRK yavugaga ko ngo Umwami yatanze itegeko ry’uko rbanda rwe batanga umusanzu bityo tukabona uburyo bw’imikorere kuko tutari dufite telephone za mwenyewe ndetse niyo twavuganaga nawe babaga baduhagaze hejuru nta cyo yigeze atubwira kijanye nuko abo bantu atabazi cangwa badakorana ninayo mpamvu abantu benshi bashyigikiye ubwami baguye mumutego w’umwanzi na nubu bakaba baheze muri gereza kuko Umwami atigeze ababwiz’ukuri ngo bamenye uko bimeze.

Mu mwaka ushize wa 2015 ubwo RPRK yari yongeye guhagurutsa agatwe nibwo namusabye kubwiza abantu bamuhamagara kuri telephone akababwiza ukuri ko adakorana nabo bantu kugirango akize rubanda rwe ndetse nanabikozemo inkuru umwaka ujya kurangira.Bamaze kubona yuko namaze kubarusha imbaraga nibwo bahitaga bategura umugambi mubisha bafatanije na leta ya Uganda baranshimuta kugirango bahite banyica Uwiteka arabyanga na bungingo nubu.

RNC naro yakoraga amakarita ariho ifoto ya Nyir’uRwanda bakagenda mu mpunzi navuga yuko bafatanije na n’Umwami abaturage kuko babaga bafite za telephone zanjye bambaza nkabahakanira habaye intambara ikomeye cyane mwebwe mudashobora kwiyumvisha ngirango ninayompamvu ahari mutabasha kumva intambara murimo murwana kuko mwibagirwa vuba cyane ibintu tunyuzemo hatarashira nimyaka ingahe ariko ukaba muarashobora kumva imikorere y’umwakagara ndatekereza yuko uwarya intonorano yaba abitewe namwe nuko Imana ijya irinda umuntu naho ubundi kwihanganira imikorere yanyu biragoye kandi nyamara umuntu aba yabahaye amakuru kugirango nibura mu menye uko murwana intambara.

RPRK yari ihagarariwe na Rulangirwa Alfred, uba London akaba ariwe war’umuhuza bikorwa (Cor-dinator) ku isi yose wa RPRK.Chairman wa RPRK akaba yitwa Munyandinda Mbayiha John ariko yakoreshaga amazina ya Nkubito Eugene.Akaba yari yungirijwe na murumuna we wiyitaga Munyeragwe Jackson, alias Mugisha James amazina ye akaba yitwa Mundinda James.

Bakaba barakoranaga na Eric uba muri Canada akaba ari we waruhagarariye radio ijwi ry’Ubumanzi, akaba yarashinzwe gufata amajwi y’ibiganiro bijyanye n’ubwami byategurwaga nabayobozi ba RPRK.Ibyo biganiro byavugaga ubwami bugendera ku itegekonshinga.Akabishyira kuri radio ubumanzi yakoreraga kuri internet.

 Eric amaze kubona yuko mvuye muri RPRK, yahise abona yuko amakuru yose nzayashyira ahagaragara nibwo yahise abakorera urubuga rwa www.radioinyabutatu.com maze yikuramo gutyo basigara bakorana n’umuhutu wakoraga kuri radio Rwanda witwa Martin wahoze akora muri FDLR.

Uwo niwe wafataga amajwi n’ibiganiro bya radio inyabutatu.com bihakana ko mu Rwanda hatabayeho ubwami bugendera ku itegekonshinga maze bibagirwa yuko bamaze umwaka wose bamamaza haba munyandiko cyangwa mu majwi yanyuzwaga kuri radio ubumanzi yuko ubwami bw’urwanda bwakuweho na bazungu b’Ababiligi kuko bwagenderaga ku itegekonshinga nkiwabo.Kugirango abanyarwanda bakunda ubwami babashe gukurikirana amakuru ajyanye nubwami bw’uRwanda ariko bo bari bazi icyo bakora ari cyo muza kumenya nitugera kumapage yo hasi.

Twari dushinzwe gukangurira abanyarwanda bimpunzi gushyigikira ubwami bw’uRwanda bavugaga ko bugiye gutaha bukima ingoma.Jyewe ahanini bankoresheje mugutanga ubuhanuzi hirya no hino buvuga ku itahuka ry’Umwami w’uRwanda.No kubafasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya ICT.Ndibutsa yuko uwo mutwe wa RPRK warubaye umutwe wa kabiri warushinzwe wiyitirira guharanira ubwami bw’uRwanda nyuma yuko Rukeba Francis waruhagarariye umutwe wa RPR Inkeragutabara nubundi washinzwe na DMI urwego rw’iperereza rw’uRwanda bikaza kurangira Rukeba Francis na bandi ntibuka amazi yabo bajyanywe mu Rwanda na nubu bakaba baheze mu gihome uhereye uri 2006 kugeza ubu ntibarahabwa ubutabera kuko batabona icyo babarega gifatika.

Nigute naje kumenya ukuri ko bakorera Kigali? RNC imaze kubona ko amakuru yamaze gukwirakwira hirya no hino ku isi ku itahuka ry’Umwami, babuze abanyamuryango bituma bohereza LT.Ruyenzi Aloys uba mu gihugu cya France kuza akareba nimba koko ibyo RPRK ivuga byaba ar’ukuri kuko bari bamaze kuneka Umwami bamenya yuko biitirira Umwami ariko badakorana nawe direct.

Lt.Ruyenzi Aloys amaze kuhagera azanwe na Kwitonda Thadeyo nawe waje aturutse mu gihugu cy’Ububiligi aje Uganda icyo gihe mubijyanye namashanyarazi y’imirasire y’izuba,kuko ngo yarafite ikiruhuko cy’umwaka wose kuko yakoze imyaka munani ataruhuka akaba umuhutu wo Muruhengeri.

Uyu Kwitonda Thadeyo wafatanije na bayobozi ba RPRK ku ngambanira nawe baje kumuhinduka baramufungisha bashaka kumutwara mu Rwanda bamuregaga genocide yakoreye mu Rwanda,ariko kubwa mahirwe yarafite ubwenegihugu bw’UBUBILIGI yahise afatwa bashaka kumujyana mu Rwanda birananirana bahitamo bamusubiza mu BUBILIGI.

 Amaze kubona yuko imbuzi nari narababwiye yuko RPRK ari za magigiri, nibwo yaje guha amakuru Umwami Kigeli V Ndahindurwa uburyo narenganye kandi ko ntari magigiri w’uRwanda kuko Gakwaya yumvishaga Umwami ko ndi magigiri ukorera Kigali.Hari muri 2014 maze Gakwaya abinyujije ku Mwami asaba ko nakora raporo y’ibikorwa byose twakoreraga muri RPRK ikorera mu gihugu cya Uganda.

 Ibyo Gakwaya ajya gusaba ko nkora iyi raporo ya RPRK yashakaga kureba nimba nawe nzamushyira muri rutonde rwa za magigiri zikorera Umwakagara kuko yaraziko nta muzi ariko ndicecekera ndyumaho.Ariko nigeze kubinyuramo mu marenga ariko numva Umwami atabyumva nanjye ndihrera mbitega igihe.Time will tell.

Nyuma yiyo raporo ifite [14] pages kuyitunganya byantwaye iminsi [4] kugirango mbashe kuyitunganya maze gutanga amakuru yose uko byagenze nibwo Umwami w’uRwanda yabashije kungirira ikizere amaze kubihuza na makuru yahawe na Thadeyo Kwitonda uba mu gihugu cy’UBUBILIGI

Gakwaya Jean Marie ntiyifuzaga undi muntu uvugana na Nyir’uRwanda ngo maze Nyir’uRwanda yumve ko amwemera,yagombaga gushaka uburyo bwose yize mu nkotanyi kandi akaba ari nayo mayeri abega bakoresha kuko ubusanzwe na banyantegenke niyompamvu bakoresha uburozi no guteranya kubera kutigirira ikizere mu byo bakora.akaba yarafashe igitabo cyari gifite page [100] twanditse mu gihe cya mezi [2] iki gitabo kikaba cyari igitabo cy’ubwami bugendera ku ‘itegekonshinga.Mu mwaka wa 2014 namubajije nimba akigifite,ambwira yuko za e-mail zahakinzwe na leta ya Kigali hanyuma agahitamo gufunga za e-mail zose bakoreshega naho kwari ukugirango icyo gitabo kitazagaragara Umwami akakibona akabona umulimo mwiza twakoze nubwo bwose twawukoze u bujije kandi tuwukorana na za magigiri.Abanditse icyo gitabo ni Kwitonda Thadeyo,wakoraga nka Relation International,na Majeshi Leon wakoraga nka SUPER VISOR,na Hon.Munyaneza Emmanuel wahoze mu ishyaka rya PSD akaza guhunga FPR bashaka kumwaca ngo kuko yanze kuba igikoresho cya FPR.

LT.Ruyenzi niwe waje kuba ipfundo ry’igisubizo kuko niwe Imana yakoresheje kugirango akize ubugingo bwacu bwari bumaze kwigarurirwa na za magigiri za RPRK,nubwo bwose yabikoraga munyungu za RNC ariko utarapfuye byamugiriye umumaro.Uyu LT.Ruyenzi akaba yari asanzwe  aziranye na Thadeyo Kwitonda kuva Iburayi,nibwo Ruyenzi yameraga ko abaye umunyaryango wa RPRK kuko byari bitaramenyekana yuko akorera RNC.Amaze kwitegereza imbaraga za RPRK,asanga zishingiye ku itangaza makuru kandi ari jye warurihagarariye ubwo hari muri 2011 nibwo yanshyiraga kuruhande ambwiza ukuri ampa telephone number za Nyir’uRwanda ndamuhaagara mubaza amashira kinyoma ya RPRK.

Umwami w’uRwanda ambwiz’ukuri yuko nawe abyumva gutyo ariko atazi uko byatangiye!Nibwo nahise nshinga ishyaka rya Rwandese Democratic Monarchy (RDM) mvugira kuri bbc gahunza miryango nibwo bahise banshimuta bashaka kunyica ariko Imana ikinga ukuboko kwayo Babura uko banyica kuko byari byamenyekanye ndetse nimodoka bakoresheje plate number zayo zaaze gutangwa muri Amnesty international Babura uko banyohereza I Kigali bahitamo kunfungira muri CMI urwego rw’iperereza rwa Uganda aho namazemo amezi [6] bakabona kumfungura bamaze kubona yuko badafite icyo banshinja murukiko kuko uwavugiye kuri bbc gahuza yitwa Nshimiyimana Charles ntabwo ari Majeshi Leon.

Ayo makuru yahise atangazwa nikinyamakuru cy’urubuga www.inyenyeriNews.Org rwahoze ari urwa wa munyamakuru wiciwe Kampala agambaniwe na Karuranga John uba London hamwe na Noble Marara nawe uba London bakaba barafatanije na za magigiri zakoreraga Kampala kwica umunyamakuru w’ikinyamakuru www.inyenyeriNews.Org ubu urwo rubuga rukaba rwarigaruriwe na NOBLE MARARA.

Akaba yaranabaye mu barinda kagame bakunze kwitwa ABAJEPE cyangwa Republican Guard R/G twari kumwe yabaga kwa Gen.James Kabarebe.Ubwo bahise bigarurira ikinyamakuru nyuma yurupfu rwuwo munyamakuru kuko yari yarabahaye User name and Password.

Amakuru maze kuyashyira hanze umutwe wa RPRK wahise usenyuka bahita bashinga Rwanda Protocol for Rwanda Kingdom RPRK bahita bashinga radio www.inyabutatu.com kuko Eric yahise yikuramo hamwe na Rulangirwa Alfred kuko bahise bamenyekana ko bagambanira ubwami bw’uRwanda.

Ubu ntamunyarwanda ushobora guhigutsa ijambo ubwami haba hanze y’urwanda cyangwa mu gihugu imbere kuko umugambi wa leta y’uRwanda nuguhashya ibyo bita ideology y’ubwami, bagatangiza imitwe yiyitirira ubwami hanyum bakayisenya abayiybotse bagahura nibibazo bagafatwa bagafungwa abayitangije bahita baburiza indege bakajyanwa hanze kuba impunzi dore baba bafite ibyangombwa byose byemeza ko bahuze ubutegetsi bubi,btyo bagakomeza umurimo wabo wo guharanira ubwami bw’Abega b’Abakagara.

Iyo niyompamvu nyamukuru yatumye bashinga imitwe ya politike yiyitirira guharanira ubwami bw’urwanda uramutse usuye urubuga rwabo www.inyabutatu.com wahita uhasanga amakuru menshi ajyanye no guhakana ibyo bemeraga bavuga ko,urwanda rudafite Umwami warahiriye ubwami bugendera ku itegekonshinga kandi mbere barabwemeraga bavuga ko ubwami bw’urwanda bwarahiriye ubwami Constitutional Mocarchy.

Nibwo Gakwaya Jean Marie warusanzwe atumvikana na Rulangirwa Alfred yahise asa naho ari we wamusimbuye.Gakwaya akaba nawe yarakoranye na Gen.James Kabarebe ubwo bari KINSHASA mbere yuko haba intambara ngo ahungire muri Canada Kigali imaze kubura uburyo yacengera mu nteko y’ibwami kandi ibi byose byabaye nyuma yuko Umwami ashyiriyeho akanama gashinzwe kwiga itahuka rye.Nibwo leta ya Kigali yahise ishaka Gakwaya Jean Marie binyuze muri Gen.James Kabarebe babanye KINSHASA akaba ari nawe ushinzwe gahunda zo gusenya ubwami bw’uRwanda nibwo yashakaga Jean Marie maze bategura gahunda zose uko bazajya bakorana mu rwego rwo kubirizamo imigambi yose ijyanye nitahuka ry’Umwami w’uRwanda.kuko byari bimaze kumenyekana yuko Umwami amwumva cyane kurusha abandi bajyanama bose bagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.

Aya makuru mbere yuko yandikwa na umuvugizi nayahaye nyir’uRwanda ariko yanga kubyemera,nanjye ndicecekera cyane ko ntaho tuziranye twamenyanye kubera ubuhanuzi gusa no kubera guharanira ubwami bw’uRwanda. Ariko ntahandi twaba tuziranye ku buryo yari kunyumva inama namugiraga.Ahubwo aho kumva inama mugira yahisemo kumbwira ko nzajya nkorana na Gakwaya Jean Marie kandi maze kumubwira ko ashobora kuba ar’umwe mubagambanyi bashinzwe kumugambinira kugeza igihe ikinyamakuru www.umuvugizi cyaje kumwandikaho muri 2014 kivuga uburyo Jeannette Nyiramongi Kagame yahaye inshingano Amb: Nduhungireho Gasana uri New York uhagarariye leta ya Kigali mu muryango wabibumbye.

Amakuru yanditswe na Gasasira Jean Bosco nibwo bahise bamushimuta kubera yaramennye amabanga yo kugambanira ubwami bw’uRwanda.Nina bwo Gakwaya yansabaga kuvuguruza inyandiko yanditswe na Gasasira ubusanzwe ariko uwanditse inkuru ninawe uyivuguruza kubera rero yakoresheje mbaraga za Nyir’uRwanda,nta kundi nari kubegenza nubwo narinsanzwe naramenye yuko arumugambanyi.

Urumva icyo Umwami yansabye ninacyo nakoze ubwo naditse inkuru ivuga ko abarepubulike bashaka guteza imvururu mu bwami bw’uRwanda bukorera mubuhungiro.Ubwo nibwo Gasasira (Umuseso) Police yo Denmark yahise imufata iramuhisha kuko arabura kuko byari bimaze kumenyekana yuko agiye kwicwa na leta y’uRwanda amara amezi [5] atagaragara ku itangaza makuru.Bamaze kumubura nibwo bafashe umuryango we wose barawufunga muri gereza yaba abari mu Rwanda cyangwa abahungiye muri Uganda.Bose barafunzwe hanyuma hazakubaho ibiganiro hagati ya leta numuryango wa Gasasira nibwo Gasasira yahise arekeraho kwandika kandi ibyo byabaye nyuma yo kwica Col.Karegaya Patrick kuko niwe wafasha Gasasira akamuha amakuru ndetse akamuha nubuyo bwo kwandika (inkunga) ntabwo rero Gasasira yaragifitanye umubano mwiza na RNC yose nibwo amaze kumvikana na leta y’uRwanda ahagarika kujya yandika amakuru.

Ubwo Gakwaya Jean Marie aba abonye icyanzu cyo gukoreramo gahunda ze yitonze nta muntu umuvogera,Gakwaya yakoreye inkotanyi nyuma yo gufata igihugu yambuka muri 1996 ajya muri Congo ajyanye ningabo za FPR inkotanyi.Bari bashinzwe kuneka no gusahura mabuye ya gaciro,amaze kugera I Kinshasa muri Congo yitwaga icyo gihe ZAIRE,nibwo nyuma yo gufata igihugu bafashe KABILA bamugira perezida nawe nyuma y’imyaka [2] yirukana abanyarwanda bamufashije kugera kubutegetsi barabafata barabatwika barabica abandi barahunga Gakwaya ashobora guhunga maze ajyanwa muri Canada amaze kugera muri Canada nibwo yatangiye gukora ubucuruzi hagati ye,n’Intrahamwe zikorera muri Congo za FDLR.

Ndatekereza yuko yaba ariyompamvu yashyizwe kurutonde rwa baterrorists akaba adashobora kugera cyangwa gukandigira kubutaka bwa America.Saho gusa ahubwo yanakoze ubucuruzi bwa za Corta Tantalite anyuze mu gihugu cy’UBURUNDI kuko yashatse umurundikazi kandi ubwo bucuruzi bakoraga bukaba butemewe bwafatwaga nkamagendo (Mafia) amwe muri aya makuru nayakuye kuri Gakwaya Jean Marie tuganira kuko twagiranaga biganiro byafata amahasa Atari hasi ya [2] cyangwa [3] kuri telephone.

Mu mwaka wa 2015 namenye amakuru yuko Gakwaya Jean Marie yari muri gahunda yo kwibisha documents (Files) z’Umwami mpamagara Umwami musaba ko yabika amadossier ye neza uhereye ubwo nibwo yahise ampa telephone za Chancellor kugirango tujye tuvugana kuko nabuze uko muha amakuru neza kuko yemera Jean Marie kuruta uko yemera Imana yo mu Ijuru.

NB: Nk’uko mu bizi uko FPR ikora,uko bakoze intambara,buri gihe abakangura mbaga (Cadles) nibo baba barinyuma y’intambara bashinzwe gusahura no kwica no kwiba no kwambura abaturage aho bafashe.Ndatekereza yuko ar’imwe mu mpamvu zatuma yarashyizwe kurutonde rw’interahamwe kandi nk’uko mubizi iyo FPR mutandukanye bagushyiraho ibyaha bagukoresheje mbere mugikorana (kuvuga rumwe) bashobora kuba baramushyize kurutonde rwabakoze ibyaha byo mu ntambara kuko ninabo bamufashije guhungira muri Canada kuko yakoranaga na Gen.James Kabarebe waruyoboye ingabo muri Congo igihe cy’imyaka [2].

Indi mpamvu ni uko CIA imufiteho amakuru yose ashoboka uburyo yakoranaga na FDLR umutwe wakoze genocide kandi yitwa ko akorana na Nyir’uRwanda.Iki nikibazo gikomeye cyane sinzi impamvu Umwami atumva uburemere bwabyo. Kandi uburyo bahamagarana na mwenyewe byose birabibona kuko banamufite muri systems zabo.Urumva nimba njyewe nshobora kubona amakuru amwekereyeho bizageda gute CIA kutamubonaho amakuru kandi ari bo bashinze urwego rw’iperereza ryo mu Rwanda? Ibi ndabivuga nk’umuntu walinze umwakagara uhereye mwishyamba kugeza no muri leta ikiriho na nubu.Kandi ndabivuga nk’umuntu wakoreye muri Congo igihe kitari gito kandi nkaba naraganiriye na Jean Marie bihagije ikindi kandi nkaba mbona amakuru aturuka mu nzego z’iperereza ryo mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2014 nibwo leta y’uRwanda yohereje delegation yari iyobowe na Pastor Ezira Mpyisi baje gusaba Umwami w’uRwanda guhuka agasubira mu Rwanda bakamujyenera ibyo bavuze ko bazamujyenera bimaze kunanirana nibwo basohoraga inyandiko mu kinyamakuru cya New Times cyandikirwa mu Rwanda.

Title yavugaga ku Mwami uba mu buhungiro akitwa Umwami kandi atagira igihugu.Iyo nyandiko yanditse na Albert Rudatsimburwa usanzwe ahagarariye Radio yitwa Contact.FM ariko mu Rwanda bayita CFM, akaba ubu ariwe unahagarariye TV1 isigaye ikora nka Aljaazera ikaba ari ya Jeannette Nyiramongi Kagame.

Bamaze kubona yuko imishyikirano hagati y’ubwami na leta ya Kigali binaniranye, nibwo Gakwaya Jean Marie wari yarahawe akazi ko kuzajya abagezaho amakuru y’ibikorerwa ibwami, yabaye nkusa nkaho azamuwe mu ntera nibwo yatangiye gushaka uburyo bwose bwo kwiba za documents akoresheje bamwe mu bagize inteko y’ubwami ariko birananirana kuko buri kantu kose nahitaga ngashyira ku kinyamakuru inyangeNews bigatuma Babura uko bakora gahunda zabo mu mutekano.

Nibwo Gakwaya Jean Marie yasabaga leta ya Kigali gushaka uburyo bwose bakuraho ikinyamakuru inyangenewss.com, nibwo nandikaga uburyo Gakwaya Jean Marie akorana na leta ya Kigali nyuma yo kwanga icyifuzo cya Gen.Nziza Jack wansabaga kuvugana na First Lady Nyiramongi Jeannette Kagame.

Naje kubyanga bageraho banyemerera kumpa inzu nziza iri mu murwa mukuru wa Nairobi ahitwa LAVINGTON ayo makuru yose murayazi kandi mwarayasomye ndumva Atari mashyashya kuri mwe bwe.Za gihamya ngizi e-mail yanyandikiye kugirango mubashe kubyemera.

«Jack nziza< jack.nziza@yahoo.co.nz>  KABUNO KA NYOKO se, 200.000$ ko ari ayo kugura abari abagabo nka Kayumba n’ingariisi nkawe y’inzererezi niko ihabwa.Ese ko wandika mu kinyamakuru ibyo nakwandikiye, ntushyireho ibyo nawe wansubije, uri igisebe cy’umuvogo kimwe cyabaye umufunzo kuri nyiracyo.Ngiye mu mushyikirano nyuma y’I cyumweru ningaruka nzasange inkuru zose wanditse kuri President n’umufasha we wazihanaguye.I giciro tuzaguha icyo mayibobo nkawe zihabwa»

Dore umugereka w’inyandiko nanditse kuri Gakwaya Jean Marie ahari ishobora kubafasha kuba mwakuramo amwe mu makuru mwaba mushaka maze akazifashihwa mukwerekana ubugome bwa Gakwaya Jeam Marie kandi muzirinde kugaragaza ko amakuru arijye wayabahaye kuko baziko namwanditse kandi bakaba bavuga ko mfatanyije na Chancellor kurwanya Jean Marie.

Ambasaderi Nduhungirehe Gasana uhagarariye uRwanda mu muryango wabibumbye ONU akaba ariwe ukorana na Gakwaya Jean Marie mukurwanya no gusenya ibikorwa by’akanama gashinzwe gucyura Umwami w’uRWanda.

Ibi bikorwa akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2013, nyuma isenyuka ry’umutwe wiyitiriraga guharanira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhugniro mu gihugu cy’America, uwo mutwe ukaba wariyitaga Rwandese Protocol to Return the kingdom RPRK.

Uyu mutwe nk’uko twabibabwiye kenshi ukaba waratangijwe na Gen.James Kabarebe uharanira ubwami bw’Abega b’Abakagara ko bwashinga imizi,akaba yarakoresheje abasirikare barimo LT.Ntirushwa Jean de Dieu waje kubihemberwa agahabwa kuba Human Resource HR muri Intersec Security nyuma yuko we na CPT.Muyenzi waruzwi nk’umuvugabutumwa bwiza bwa Kristo mu idini rya ADEPR baje gufungwa bafatiwe mubikorwa byiyitirira guharanira ubwami bw’uRwanda bakanabifungirwa hanyuma akaza gufungurwa akagorerwa kujya guhagararira amabuye yagaciro muri Gikongoro aho yaje kuva ajya kuba Security Officer mukigo kitwaga ISSAR akaba yarahembwaga ibihumbi [300,000,00]byamanyarwanda.

Umutwe bashinze witwaga RPL Inkeragutabara waruhagarariwe na RUkeba Francis waje gutabwa muri yombi kubera kutamenya amayeri y’Abakagara na nubu akaba yaraheze muri gereza akaba atarahabwa ubutabera kubera kuba yaragaragaje ko agifite igitekerezo cyo guharanira ubwami bw’uRwanda ko bwasubira ku ngoma.

Ibyo bimaze kumenyekana bahise bashing undi mutwe kuva muri 2006 hashize imyaka [4] bataye muri yombi Francis wakoranaga na SGT.SASITA waje guhita yurizwa indega akajyanwa mu gihugu cy’UBUSSUISE aho yaje kuva akajya kuba mu gihugu cy’UBUFARANCE kubera byari bigoye kuba yagigira ari mur’icyo gihugu kubera amategeko yahoo no kuba nta munyarwanda bari baziranye kugirango abashe kugera mu gihugu cy’Ubufaransa akaba yarabifashijwemo na LT.Ruyenzi Aloys utari yakamenye yuko akorera DMI y’uRwanda.

Nyuma yuko Ruyenzi amenyeye yuko akorera DMI, kandi ko SGT.SASITA yajyaga gufata amadollar ibihumbi $20,000 yari yohererejwe na Col.KAKIRA umugabo wa Dr.AISA Kirabo wabaye Mayor w’umujyi wa Kigali.Icyo gihe yakoraga nka Deputy Director wa DMI Kuko Gen.Musemakweri waruhagarariye DMI icyo gihe yari yaragiye kwiga mu Bwongereza ubu akaba asigaye ariwe Cheef Army Of staff w’ingabo z’uRwanda.

Akaba ari we wasimbuye Gen.Patrick Nyamvumba kumwanya wo kuba umukuru w’ingabo za RDF.Gen.Musemakweri akaba yarazanywe gukora mu bitaro byagsirikare kandi atarize iby’ubuganga akaba yarashinzwe kwica abasirikare bakuru abateye inshinge abo umwakagara atashakaga bose bishwe nawe akoresheje inshinge z’uburozi.Nibwo LT.Ruyenzi Aloys yaje kubishingukamo kuko yibwiraga ko afasha umunyarwanda wabaye intwaza ngabo kandi akaba ataracanaga uwaka na leta y’uRwanda nyuma yogushyira ahagaragara amakuru yavugaga uburyo bahanuye indege nuburyo babiteguye ari abantu [4] Umwakagara, Nyamwasa, Rizinde, Jack Nziza.

Ubwo mbere yuko bashinga RPRK yasimburaga RPL Inkeragutabara,LT.Ruyenzi  Aloys yaje kujya muri Uganda atumiza LT.Ntirutwa Jean De Dieu bahurira muri Uganda hamwe nabayobozi ba CMI ya Uganda bamuha ikiraka cyo kuzajya anekera Uganda maze akazajya ajya gufata agatubutse buri kwezi muri Uganda.

Nibwo yavagayo akagaruka mu rwagasabo icyo gihe yari arangije mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya KIST aza guhabwa akazi na Gen.JACK Musemakweri muruganda rw’icyayi ahitwa kumulindi wa byumba aho FPR yari yaragize ibirndiro bikuru.nibwo mukwezi kwa kabiri 2009 yaje guhamagazwa akurwa ku kazi abanza kujyanwa mu mahugurwa ya DMI Ikami mu buryo bw’ibanga icyo gihe yambwiraga ko inyenzi zamuhaye akazi ariko noneho zikaba zakamwambuye akaba atazi icyo bagiye kumupangira.

Twibutse ko uyu LT.Ntirushwa akomoka ku KIBUYE akaba umwe mubagambaniye Dr.SEBARENZI KABUYE Joseph,akaba azi neza impfu zose z’abanyakibuye ndetse akaba azi n’uburyo Aciel Kabera yishwemo kuko niwo murimo yari yarahawe na Gen.James Kabarebe tukaba twariganye muri KIST yiga management naho jyewe nigaga ICT and IT,uburyo bishwemo kuko yari mugikundi kimwe na BEN Rutabana ariko we aza kuba umunyabwoba abavamo amena amabanga nibwo abakagara bahisemo kugira igikoresho no kuzajya agambanira bagenzi be b’abanyakibuye.

  • Nibwo yaje kugirirwa ikizere nabakagara maze muri 2010 mukwezi kwa kabiri cyangwa Gashyantare bamutumye kujya gushinga undi mutwe usimbura Inkeragutabara RPR maze uwo mutwe wundi witwa RPRK ukaba warugizwe naba bakurikira.
  •  RULANGIRWA Alfred.yiyita icyegera cy‘Umwami w’uRwanda.Akaba ariwe wakoraga nk’umuhuzabikorwa bya RPRK ku isi hose aoboye ikorwa by’ubutasi, akaba aba muri CANADA,nyuma yahoo atahuriwe yaje gusimburwa n’uwitwa UTAZIRUBANDA nawe utuye muri America akaba we yarashinzwe guvangavanga amateka y’uRwanda kugirango aburizemo imyumvire ya banyarwanda batazi amateka y’ubwami.
  • Uyu utazi Rubanda amakuru atubwira ko yatangaga raporo kwa Ambasaderi Nduhungirehe Gasana uhagarariye uRwanda muri ONU akanama gashinzwe umtekano ku isi.Nibwo hanyuma baje kubona atabasha kuba yagera ibwami ngo abe yahakura amakuru bamusimbuza Gakwaya Jean Marie kuko ari icyegera cy’Umwami w’urwanda utazi rubanda asigarana umwanya wo kwandika agenda ahindura amateka y’ubwami bw’uRwanda kuko bavuga ko,bahanganye n’imyumvire ideology bakaba bagomba kuyirandurana ni mizi yayo yose bakoresheje abantu babayeho cyera.
  • Ubu noneho batangiye no kuvuga yuko Umwami Mutara lll Rudahigwa  ngo ise umubyara ar’Umuhutu,ariko akaba yararezwe mu batutsi.Izi  intambara zose mutabona sinzi ibyo mwibereyemo amakuru nkaya murayafata mukayabika aho kugirango mushake icyo mwayakoraho.
  • CPT.Sibo Charles yaje kunganira ibikorwa bya RPRK nyuma yuko yarimaze gushing imizi mu gihugu cya Uganda bari hafi kwica abanyamuryango bayo bimena bagaragaje gukunda ubwami bw’uRwanda kugirango abandi babafungishe bityo abantu barusheho gutinya no kugendera kure ibitekerezo bijyanye nubwami bw’uRwanda kuko bikangaga ko abasirikare bavuye muri APR/RDF bashobora kuziyegeranya bakarwanirira ubwami bw’uRwanda bugasubira ku ngoma kuko buhoraga bumva yuko ngo haba hari ingabo z’Umwami zirimo kwiyegeranya ariko ntazari zihari ahubwo byabaga ari ibitekerezo bya bantu bitarashinga imizi bityo batanguranwa mbere yuko byagera kumusozo bityo bikazabagora kubihagarika batangira kurwana niyongenga bitekerezo mbere yuko ibaho.
  • Rwangabo Paul:uyu afatanije na SGT SASITA nibo bagambaniye RUKEBA Francis nanubu ugifungiye Ikami akaba yarashinzwe kubashinja ibyaha murukiko amaze kurangiza umurimo we nk’uko yawushinzwe ahise arekurwa ahembwa ibihumbi 300,000,00 byamanyarwanda ya yahawe na Gen.Yosepf Nzabamwita icyo gihe yarashinzwe abinjira nabasohoka mu gihugu cy’uRwagasabo.Nibwo yagarukaga muri Uganda aje kuba umutangabuhamya yuko we yafunzwe nyuma akaza kurekurwa nurukiko rumaze gusanga ko arumwere bityo abaharanira ubwami bw’uRwanda bakaba bashobora gukomeza kuko iyo bafashwe bakagezwa murukiko batababonaho icyaha bagahita barekurwa.akaba igikomangoma cy’Abakagara.
  • Mbayiha John,Nkubito Eugene,alias Munyandinda John:uyu niwe wayoboraga RPRK akaba umwakagara ukomeye cyane akaba yarafite ipeti rya Caporal’akaba avukana na Munyandinda James alias Munyeragwe Jackson.
  • Mugisha James,Munyeragwe Jackson,Munyandinda James:Igikomangoma cyo ngoma y’Abega.Akaba ariwe Visi president wa (RPRK) akaba numunyamabanga wayo.Akaba murumuna wa Mbayiha John wayoboraga (RPRK)
  • Nyagasaza Innocent Fruit: akaba yarashinzwe kugigira yihishe mu idini yigize umuvugabutumwa bwiza bwa Kristo mu idini rya Restoration Church ahitwa Rubaga Road mu murwa wa Kampala.
  • Pastor Maso John: Yiyita umunyamurenge ariko ukuri n’uko ar’umunyacyangugu akaba akorera Kampala ahitwa mu Gisenyi niho yatangiriye idini nyuma amaze kumenyekana ko akorana na Kigali yaje kwimuka ajya gukorera ahandi aho batamuzi amakuru arambuye mushobora kuyasanga kuri EGRETNEWS.COM kunyandiko yitwa amabanga yikuzimu mukarere kibiyaga bigari.
  • Leta imaze kubura amafuni na majyo,nyuma yaho Umuhanuzi Majeshi Leon acikiye izo nkoramaraso zashaka kumwica akaba n’umunyamakuru w’InyangeNewss.com yahise amena amabanga yose ayashyira ahagaragara maze nibwo abakagara bahinduraga imikorere icyitwaga Rwandese Protocol to Return the kingdom (RPRK) bagihinduyemo Rwandan Protocol of the Kingdom RPRK na none murabona amayeri y’abakagara batashaka kureka iryo zina ndetse bakaba baravuga ko ngo iryo zina ryaba ryaratwawe n’Umwami w’uRwanda ubwo yashingaga akanama muri 2011 gashinzwe kwiga iby’itahuka rye.Bashinze nurubuga rwitwa inyabutatu ibyo byose babikoraga bashingiye ku kuba Umwami w’uRwanda ashingiye ku kuba abanyarwanda bakwiye kuba imbaga y’inyabutatu bityo bagerageza gukresha ayo magambo kugirango ahari bibwiraga ko imvugo bakoresha undi muntu adashobora kuyikoresha.
  • Ibyo nabyo byaje kunanirana kubera ko buri gikorwa bageragezaga gukora twagishyiraga ku inyangeNewss.com bityo imigambi yabo igatahurwa bakabura uko babeshya abanyarwanda twafashije urubyiruko rutari rucye bashakaga kujya muri uwo muryango wa bakagara babeshya ko ngo bagiye gukuraho umwakagara kandi bamaze gushing igisirikare gikrera muri Congo ariko byabaga ari ibinyoma ahubwo babagezagayo bakabica ngirango twabahaye ubuhamya bw’abana bajyanye bagiye kwica bakabatoroka harimo uwitwa Nduwayezu,na Thanase wakomokaga mu Bugesera.
  • Ayo mayeri yabo amaze kumenyekana nibwo bahimbye amayeri yo kuyobya amateka bakoresheje Utazi Rubanda uba muri America, akenshi twashakaga kwandika inkuru ziberekeyeho ariko tugahura ninzitizi z’uko amakuru ajyanye n’ibwami Gakwaya Jean Marie yari yavuze ko inkuru zijyanye n’ibwami tuzajya tuzandika ari uko tubanje kuvugana nabo.
  • Hari inkuru zimwe na zimwe yagiye abangamira akatubuza kuzisohora zerekeranye na (RPRK) avuga ko ngo gukomeza kubandika bibaha imbaraga kuri we yabitanga abasazi naho byabaga ari ukubakingira ikibaba ibyo byatumye tutubahiriza ayo mahame kugeza ubwo aduteranya na Nyir’uRwanda akajya amusaba ko yaduhamagara akatubuza kwandika amakuru batabanje kuyungurura ariko ibyo na byo ntabwo twabyubahirije kubera ko twarebaga inyungu za rubanda rw’Umwami byaruta yuko Umwami yatwanga cyangwa akaturakarira ariko tugakiza ibihumbi by’abantu bagiye kugwa mu rwabayanga kandi bagiye bitwa bagiye guharanira ubwami bw’uRwanda naho bagiye kuzira ubwami bw’uRwanda kubera amayeri y’abakagara.
  • Ikinyamakuru umuvugizi kigeza kwandika inkuru yerekeye kuri Gakwaya Jean Marie maze Gakwaya ansaba ko twakwandika tuvuguruza iyo nkuru ko ar’ibinyoma maze s’ukwandika natwe twiva mu mizi twandika tuvuga ko yakoze amakosa kuko yanditse atabanje kubanza abo bireba nk’uko itangazamakuru ribisaba kuva icyo gihe ikinyamakuru umuvugizi ntabwo cyongeye kwandika ngirango iyo nkuru niyo cyaherutse nyamara cyari gifite ukuri dushingiye kumakuru dufite uyu munsi wa none.
  • Umwakagara amaze kubona yuko ibikorwa bye byose bigenda bimenyekana nibwo yigiriye inama yo gushaka uburyo yasaba Umwami w’uRwanda kigeli V Ndahindurwa ko yakwemera akaza mu Rwanda bagakora referendum ariyo kamarampaka yabaye isaba ko itegeko nshinga ryhaindurwa intumwa zari ziyobowe na Ezira Mpyisi abaka numushumba widini ry’abadivantiste bumunsi wa [7] akaba yaranabaye umujyanama w’UMwami Mutara lll Rudahigwa ibyo akaba ari byo byatumye bamugira igikoresho nyamara ubwe niwe wabwirizaga avuga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa azagaruka akima ingoma ngo niko Imana yavuze!
  • Mu byo bamwemereye yahabwa nkuwigeze kuba umukuru w’igihugu harimo amamodoka,amazu,nibindi nyamara ubwo bamubwiraga ibyo,imitungo yose y’ubwami bw’uRwanda yarimaze gukurwa mu maboko yabanyirayo ishyirwa mu maboko y’ubwami bw’umwakagara aho wakwibaza ukuntu umuntu akubonamo kuba uwingirakamaro yarangiza mbere yuko akugezaho igitekerezo cye,akabanza kukwambura utwawe waruhiye ku cyuya cyawe.
  • Ubwo se byari bitandukaniyehe n’ukuntu Habyarimana yambuye imitungo ya batutsi ubwo yavugaga ko utazagaruka mu gihugu imitungo ye izahabwa abari mu gihugu? Ubanza repubulika zo mu Rwanda zivumye!
  • Ibyo nabyo byaje kunanirana maze nibwo bakoze kamarampaka itemewe namategeko,bahindura itegekonshinga gahunda zirakomeza nibwo rero urugamba rwo gusenya ubwami bw’uRwanda rutangiye batangira gukoresha intonorano zitubutse baziha abagize inteko y’ubwami bw’uRwanda kuzajya bagambanira banaburizamo ibitekerezo bifitiye umumaro ubwami bagakomeza kudidinza ubwami bw’uRwanda bityo bakareba ko Nyir’uRwanda yazatanga akiri mu mahanga ubwo inzogera ikaba irirenze abari bategereje ubwami amaso agahera mukirere maze abahanuzi bahanuye ko Umwami azagaruka bagahinduka abanyabinyoma bakibera ba rubebe ubundi abakagara bakima ingoma bigatinda twese tukayoboka umwakagara abatemeye kumukorera bakamburwa ubunyarwanda burya nicyo gitekerezo bazanye cyitwa nd’umunyarwanda cyarebaga abahutu n’Abatutsi batemera imikorere ya leta y’umwakagara.
  • Nguko uko Gakwaya Jean Marie yaje kwakira intonorano akemera kugambanira ubwami bw’uRwanda atemera ahubwo yabuhungiyemo nyuma yuko ashwanye na FPR akamburwa inka [200] zabaga muri Gishwati bakamucuza umunyu.
  • Nyuma rero nibwo baje gusanga baribeshye basanga ko bazamucyenera cyane kugirango abafashe gusenya ubwami bw’uRwanda dore yaramaze kuba igikomangoma akaba umujyanama ukomeye w’Umwami w’uRwanda akagirwa na Coordinator umuhuza bikorwa by’itahuka ry’Umwami w’uRwanda nibwo madame Jezebel Nyiramongi akoresheje Ambasaderi muri ONU Gasana Nduhungirehe uburyo yakorana na Gakwaya Jena Marie mukumenya amabanga yose akorerwa ibwami imigambi yose barimo bategura maze Gakwaya bamushinga kuzajya azambya gahunda cyangwa akazicyerereza kuburyo zidashyirwa mubikorwa vuba na vuba(Buying time)
  • Kugirango bibafashe gukora plan (B) ariko nubwo bimeze gutyo,ntagihindura gahunda y’Uwiteka Imana kuko ibyo yavuze no kubikora ntizabura kubikora.Ubuhanuzi igice cya mbere twagiye dutanga ubutumwa tubuha nyir’ubwite Nyir’uRwanda aho Imana yavugaga ko nta bantu afite mubo afite bose bashobora kuba batarenze abantu [2] ariko Umwami byasaga naho atarabyumva neza buryo ubuhanuzi buvuga ibigiye kuzabaho ntabwo buvuga ibiriho ako kanya kuko buba bureba imbere hazaza none bigeze aho Uhoraho adashobora kwihanganira ibyo bikorwa byutasi birimo gukorerwa ubwami bw’uRWanda
  • Ntabwo tuzi uko bimeze mu bwami bw’uRWanda,kuko tutakivugana kubera umutekano wacu wabaye mucye cyane ariko turatekereza yuko bishobora kuba bitameze neza dushingiye kubuhanuzi Imana yamaze gushyira ahagaragara kuko iyo dukorera itajya ibeshya ahubwo ibyo ivuga biba ari ukuri aho niho Uwiteka atandukaniye a bana b’abantu.Turangije dusaba Nyir’uRwanda kugenzura izi nyandiko twanditse niba zaba zifitanye isano nibiri kubera mu nteko z’ubwami bw’uRwanda kugirango abishakire umuti amazi atararenga inkombe.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar