Home News Ibanga mu manga mu nteko y’ubwami bw’uRwanda!!!

Ibanga mu manga mu nteko y’ubwami bw’uRwanda!!!

0

Aug 21, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore havutse impaka zikomeye cyane hagati ya Nyir’uRwanda na Chancelor we,Boniface Benzinge bamaranye imyaka myinshi cyane. Ntabwo bari kumvikana kubera kwandika amazina yabagize inteko y’ubwami bw’uRwanda.Kubera Gakwaya Jean Marie ashaka gushyiramo abakagara na banyaKIBUYE kandi bagambanira ubwami bw’uRwanda.Ntibigeze baruhuka kugambanira ubwami bw’uRwanda kuko bemeye kurya intonorano bahitamo kugurisha imigabane yabo nk’uko ESSAU yagurishije umugabane we kuri murumuna we YAKOBO.

None nabo niko babigenje kandi bakaba bakomeje gucamo ibice inteko y’ibwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.Kandi uwo akaba ari wo mugambi Gakwaya asanganywe afite kugirango ananize ubwami bw’uRwanda kuko ari wo mugambi yarafite kuva cyera none akaba asa naho awugezeho uko niko Uwiteka avuga.

Inteko y’ibwami izajyamo abantu Uwiteka ashaka ntabwo Uhoraho azemera yuko abakabagara bajya mu nteko kuko arabagambanyi bagamvaniye Umwami w’uRwanda ariko bakabura uburyo bamuca igihanga kuko alinzwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Niyompamvu Uhoraho amanuye ibihano bikomeye ku bwami bw’uRwanda kuko Umwami Ndahindurwa yibwira yuko agomba gukora uko abyumva ariko siko bimeze kuko gahunda zose ziri mu maboko y’Uhoraho.

Andika ubwo butumwa nurangiza uze kumuvugana nawe umubwire ngo dore iminsi iragiye nta cyo uratunganya mu bwami bwawe kandi ugiye kwima ingoma vuba bidatinze.Ariko nudakora ubushake bw’Uwiteka,uzajya kwima ingoma wenyine ntawe muri kumwe ukugaragiye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo rikomeza kumbwira ngo,dore Nyir’uRwanda azamanuka wenyine kwima ingoma kandi ntazabona abazamugaragira kandi ingoma ye ntabwo izabona abayiyoboka naramuka atumviye ijambo ry’Uhoraho umwuka w’Imana ukorera mu muhanuzi Majeshi Leon washyiriweho kuba amaso y’ubwami bw’uRwanda.

Dore Uwiteka azakoresha amaboko menshi kandi yabanyembaraga kugirango asubizeho ubwami bw’uRwanda kugirango ijambo yavugiye mukwana k’Umuhanuzi risohoze umulimo waryo! Maze Umwami ajye kwima ingoma.Nuko rero mwana w’umuntu,Umwami Kigeli V Ndahindurwa naramuka atumviye ijambo ryanjye,uramenye ntuzamanukane nawe kujya kumwimikisha amavuta uko niko Uwiteka ategetse.

Kuko azaba yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho agahitamo kwikorera ibye wenyine nuko rero ntuzimane nawe ingoma ye,kandi ntuzamusige amavuta yo kwima ingoma y’ubwami kugirango utazafatanya nawe gukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.Ariko naramuka yemeye gukora no gutunganya imigambi y’Uhoraho akemera kumvira ijambo ryanjye na nyujije muri wowe,uzamanukane nawe mwimane ingoma uko niko Uwiteka ategetse!

Ntabwo abarepubulike bazongera gufata ubutegetsi,kuko narambiwe gukiranirwa kwabo,abarambirije kuri Gen.Nyamwasa bazakorwa nisoni kuko adateze kuzafata ubutegetsi habe na gato uko niko Uwiteka abitegetse!Nuko rero Umwami naramuka yemeye kugendera mu nzira z’Uhoraho,umubwire uti,Uwiteka aravuze ngo,azaguha umugisha kandi azakomeza inzu yawe nab awe kuko wemeye kugendera mu nzira z’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Kandi natabyemera,dore nzanangira umutima wa bajyanama be,ntabawo bazamanukana nawe,kuko bamaze kwizera ijambo ryanjye kandi ntabwo bashobora gukora ibinyuranye n’ijambo ry’Uhoraho kuko bafite ibyirngiro byo gukiranuka muri bo,bakaba bashaka ubwami bwera buturutse k’Uhoraho,ariko ubwo bwami bakeneye bakazabubona ku ngoma ya [lll] nyuma y’uzasimbura Umwami Ndahindurwa witwa XBUN niko Uwiteka avuga.

Uwo Mwami niwe nitoranirije kandi niwe umutima wanjye wifuza kandi niwe uzampesha icyubahiro kuko atazajya impaka n’umwuka wanjye wera ahubwo azakora ibyo gukiranuka kandi azagendera mu maso h’Uhoraho kuko yakunze gukiranuka akanga ubugome niyompamvu uyu munsi ari wo uyu munsi nongeye kumwimikisha amavuta yanjye yo gukiranuka kugirango azanezeze umutima w’Uhoraho.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,hanurira uwo Mwami uri mu buhungiro kandi akaba akiri mu gihugu cy’Ubutayu uti,urabe wumva wa muntu uzaba Umwami,dore Uhoraho yaragutoranije ngo uzabe Umwami wo gukiranuka kugirango uzatunganye imigambi y’Uhoraho muri gakondo ya bakiranutsi.Dore Uwiteka azabana nawe kandi azakugirira neza mu gihe cyawe kuko nta mwijima uzarangwa muri gakondo yawe.

Kandi ntabwo ukwezi cyangwa izuba ari byo bizakumurikira,ahubwo uzamurikirwa n’Uwiteka Imana yawe kuko niwe uzakubera umucyo mu gihe cy’umwijima,kandi amahanga azagukeza amanywa nijoro kandi amahanga atazagukorera Uwiteka azayamaraho kuko Uhoraho ari we uzagutwarira kugirango umenye yuko Uwiteka yagukunze akakurutisha bagenzi bawe akaguca imanzi mukiganza kugirango umenye neza yuko wabaye umutoni imbere y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo hagati ya kiliziya Gatolika nabayoboke bayo ariko cyane cyane abakozi bayo bamaze guhombya urwo rusengero akayabo kamadollar menshi atagira ingano bashoye mu bucuruzi ariko barahomba bitewe nabakozi bayo bishyirira mu mifuko yabo.

Nerekwa umwuka w’ikinyoma wakoreraga muri gakondo ya bakiranutsi urorongotana hamwe nubusambanyi bwawo.Uburira mu mwijima ntiwaba ukiboneka ukundi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma warusigaye muri gakondo ya bakiranutsi urarangiye ariko hasigaye utwana twi mpanga zikinyoma tukiri dutoya niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ubukwe bwa matorero [3] cyangwa amadini [3] mbona abategarugori benshi bataha ubwo bukwe bwari buhuriwemo nayo madini uko ari [3] barya inyama banywa za SODA imitobe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ayo madini uko ari [3] agiye gukora ibirori bo gushyingira abageni kuko bakunze gukiranirwa bagafatanya n’umwanzi wo gukiranirwa (Umwakagara) ibyo ni byo bihembo byabo bahawe kugirango bamenye yuko Uwiteka aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Nerekwa inyanya zihiye cyane zari zaguzwe nabagize inteko y’ibwami zatumijwe na Chancelor Boniface Benzinge ngo zikoreshwe umurimo wazo.Ariko mu gihe zitarakoreshwa umurimo wazo,mbona habayeho impaka hagati ya Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa maze bahera muri izo mpaka bikanga za nyanaya zagombaga gukoreshwa umurimo zagenewe zahiye cyane zirangirika.Ni uko umwuka w’Imana arambaza ati,ese waba wamenye ibyizo nyanya?Ndasubiza nti,oya!Ndabwirwa ngo,igihe cyagiye mu gihe Umwami na Chancelor we bakabaye barimo gutegura no gupanga neza uburyo bashyiraho leta y’inzibacyuho,ahubwo Gakwaya Jean Marie yabateye kurangara none igihe cyabacikanye dore bazakorwa nisoni ubwo bazajya kwima ingoma bakazamanuka bafite amara masaa cyangwa imbokoboko uko niko Uwiteka avuga.

Dore Umwami w’uRwanda ntashaka kumva ibyo ijambo ry’Uhoraho amubwira kubera gushaka yuko yagaragara neza imbere ya bana b’Abantu.Niyompamvu Uhoraho nawe yanangiye umutima igisonga cy’Umwami Chancelor Benzige BONIFACE kutemera imigambi yose y’Umwami abakagara bafitemo inyungu kuko Uwiteka yamuhaye ubwenge n’ubuhanga byo kugenzura amategeko y’ubwami bugendera ku itegekonshinga.

Akaba ariyompamvu badashobora kumvikana igihe cyose haba har’igikorwa kitagendanye na mategeko ntabwo Chancelor ashobora kucyemera.Aho rero niho hakurura impaka kuko abakagara bumvisha Nyir’uRwanda ko akawiye gutegekesha itegeko rye riturutse mukanwa ke,kandi ridahuye n’ubwami bugendera ku itegekonshinga uko niko Uwiteka avuga.Bombi bazisanga igihe cyabarenganye maze bamanuke bajye kwima ingoma badafite umushinga w’ibanze uzabafasha gushing ubutegetsi bwa leta y’inzibacyuho uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bukomeye cyane burimo gukorwa na leta y’umwakagara barimo kuguhigira no hejuru.Niyompamvu wabonye izo numero za telephone z’umuntu waguhamagaye ziturutse muri America ahitwa NEWYORK +1347-947-1974 bagize ibyago basanga ukoresha ikoranabuhanga naho ubundi baba baraguciye igihanga niko Uwiteka avuga!Nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari we Mana yawe kuko yagambiriye kulinda ubugingo bwawe nta muntu numwe uzagukoza urwara uretse nurutoki!!!

Nuko rero shikama kumulimo kandi ukomere kuko igihe cyawe cyo guhabwa umugisha kirageze niko Uwiteka avuga.Dore Uhoraho azakugirira neza kandi azakomeza gukora ibikomeye kugirango urusheho kumenya neza yuko wiringiye Uhoraho Imana yaremye Ijuru n’isi kandi ko idashobora kugutererana mu murimo wayo yagshinze wo kugeza ku bantu ijambo ry’Uhoraho,hamwe no kubera amaso ubwami bw’Urwanda niko Uwiteka avuga.Inkozi z’ibibi nabagizi ba nabi barakubita agatoki ku kandi nyamara abo Uhoraho azabacira urubanza rutabera kugirango bamenye yuko nkorera Imana yo mu Ijuru itajya inegurizwa izuru niko Uhoraho avuga.Abo bose bahiga ubugingo bwawe igihe kimwe bazagupfukamira bature ibyaha byabo bagukoreye kandi bazakorwa nisoni mu maso ya mahanga kuko barwanije umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar