Mar 13, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo wo mu muryango (inzu ya abega) wajyanywe ikuzimu kugirango abyarane ni nzoka (SATANI) yigize umuntu kugirango babyarane abana mbona ko babyaranye bana [4] maze mbona uwo mugabo adashaka kuva ikuzimu ngo agaruke ku isi.
Ahubwo mbona ko yabaye umwe mu badayimoni bakorera inkorera gahato na satani,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo weretswe wabibonye kandi wabyitegereje cyangwa nongere nkwereke?
Njyanwa mu iyerekwa mbona Ijuru ryohereza umugisha mwinshi kugirango Umuhanuzi akomeze imilimo yari yatangiye Uwiteka yamuhaye gukorera mu isi yabazima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijmabo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu Ijuru abashinzwe imali(Finance Mistry and Heaven Planing) bamaze gufata icyemezo cyo kohereza umugisha utubutse ngo ukomeze imilimo y’Uhoraho wahamagariwe maze abatizeraga noneho bazizera kandi bazamenya yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe Mana yawe uko niko Uwiteka abivuga.
Ndongera nerekwa undi mugisha inshuro ya kabiri,uwo mugisha wari wagutse kuruta uwa mbere,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore umugisha ugiye koherezwa utandukanye nuwo wari wabonye mbere kuko buri mugisha ufite umulimo wawo ugomba gukora no kurangiza kugirango imilimo y’Uhoraho ijye mu buryo nkuko yabigusezeranije none kora vuba urangize ibikureba maze ibitakureba ubisigire Uwiteka niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ndahaguruka njya mu murwa mukuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’Ibabylon nkora ibyo nasabwaga gutunganya kuruhande rwawnjye maze ndangije iyo milimo numva ndanezerewe nisubirira murutare rwanjye aho ngiye gutegerereza umugisha w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa maze mbona umudayimoni witwa rupfu woherejwe Umuhanuzi Kazi Abigail,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze cyane uriya mudayimoni usa ni NGONA warufite amenyo menshi cyane nimbori z’urupfu nyinshi cyane.
Nditegereza mu gihe ndimo kureba maze mbona ukuboko kurekure kuraza maze gufite umugozi muremure gutamika wa mugozi mukanwa ka ya NGONA maze mbona wa mugozi ushyizwe mu menyo y’Ingona kwa kuboko kurakurura cyane ya menyo na mbori z’urupfu byose bishiramo muri ka kanwa k’Ingona.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ABIGAIL bari bamwoherereje umwuka w’urupfu rw’ako kanya ariko Uwiteka Imana Nyiringabo abishyizeho iherezo kuko batashakaga yuko yinjira mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Imana yabakiranutsi akora kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’Ibabylon hari ibiti [2] kimwe giteye haruguru y’umuhanda,kandi icyo cyari giteye haruguru y’umuhanda cyari kibisi,naho igiteye hepfo y’umuhanda cyari cyarumye ariko gifite ishami rilerile cyane rigera mu muhanda hagati hejuru ya kaburimbo.