Jan 28,2017 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore bari muri gakondo baturutse mu gihugu cya Uganda bo mu bwoko bw’Abatutsi Kazi,b’Abega Kazi,bagiye gufata urugendo rutunguranye kandi bazarufata bamaze koga ni kwisiga amavuta meza ahenze kandi yigiciro.
Mbona bamanutse ku nkengero z’ubutayu bugufiya,basiga abagabo babo,abandi mbona bifatikanije na bazungu kazi,babyaye umwana umwe umwe,mbona bagiye kwidumbaguza muri swimming pool bakajya bidumbaguza bakavamo bakongera bagasubiramo buri kanya bari bambaye ikariso gusa barangiza bakineneka hejuru yurwogero bagatagaranya amaburu kugirango bereke indangazi ibimero byabo nubusa bwabo butagira rutangira.
Nkomeza kwerekwa ibintu bitangaje,mbona abagabo benshi bafashe amamodoka yabo,basa nabahunze igihugu,baragenda bageze aho bagombaga kwinjirira ngo bahabwe ubuhungiro,mbona imodoka zigongana ari nyinshi cyane zikora impanuka maze abakabaye bakingura umiryango binjire ndetse baninjize ibinyabiziga byabo,banga gukingura kuko bakoreye impanuka imbere yahoo basaba ubuhungirouko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona Umwakagara ahiga hasi hejuru umwiru mukuru w’ubwami bw’uRwanda Benzinge Boniface kugrangoa bamuhitane,maze mbona kp yagiye kwitsimba ahantu kure cyane udashobora kuba wahamukekera.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,erega mwana w’umuntu,usengere cyane Chancellor w’uRwanda kuko umwakagara yatangatanze imihanda yose ngo amuce igihanga ngo kuko yamubise ya NYUNDO yicishaga ISAZI,none niwe yahereyeho uko niko Uwiteka avuga.
Mbona na bandi banyarwanda bacyeya bihishe ahantu batazwi n’umuntu uwari we wese.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara aratega zivamo,kandi igihe kirageze ngo ijambo ry’Uhoraho risohoze umulimo waryo,kugirango ubwoko bw’Uhoraho bumenye yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwerekwa imigambi y’Uwiteka myiza kubugingo bw’abamwubaha,mbona Umuhanuzi Mukuru ari kumwe na mugenzi we warangije ikoranabuhanga akaba afite masters mu ikoranabuhanga rya telecommunication.Maze mbona bamuha akazi cyangwa se ikiraka ariko bamubwira yuko akwiye gukorana n’Umuhanuzi Mukuru uwo mulimo ko bitabaye ibyo,bidashoboka yuko yahabwa icyo kiraka uko niko Uwiteka ategetse.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wowe n’Umuhanuzi Mukuru mu hawe umulimo mushya kandi muraruhuwe imiruho yose mwarushye iyo mwakoreye mu butayu bugufiya mu gihugu cy’IBABYLON.Ariko noneho ni wowe utahiwe kuk Umuhanuzi Mukuru yamaze kugera mu masezerano,hasigaye wowe hamwe n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ngo muheshwe umugisha n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Aho ndahava njyanwa mulindi yerekwa,mbona inzitizi zose zari zarashyizweho n’inkozi z’ibibi zikurwaho n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Uhoraho akoze ibikomeye kandi asohoje ibyo yagusezeranijwe niyompamvu akuyeho inzitizi zose kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana yawe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bushaka ko bwasengerwa ngo bukurweho uruzingo rwabadayimoni.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abo bose bashaka gusengerwa babanze basome ibisobanuro by’INZOZI kugrango bashobozwe kumenya imvugo y’Uwiteka Imana NYiringabo ibyo avugana nabo mu nzozi bashyizweho basinziriye kuko ahongaho ari ho abigishiriza ibyimigambi ye,kugirango abamaremo cyangwa agamburuze imigambi yabo ibajyana mu irimbukiro uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo (Rhema Word) rinzaho rirambwira riti,mwana w ‘umuntu,soma JEREMIAH [36] maze wumve kandi usobanukirwe icyo Uwiteka Nyiringabo avuganye nawe!Ndibambura ndahasoma maze nsanga havuga ngo,ku ngoma y’Umwami Josiah yima ingoma maze afata igitambo cy’ibyasezeranijwe (Ubuhanuzi) aragisoma kugirango yumve kandi amenye icyo Uwiteka yavuze ku bwoko bwe.Kugirango atazagenza ukundi akanyuranya numugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo,bityo akazakora ibyo gukiranirwa akirahuriraho umujinya w’Uwiteka Imana ikiranuka.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,fata ikaramu yawe,maze wandikire Nyir’uRwanda Umwami YUHI VI,umubwire uti,uku niko Uwiteka avuga,Mwami w’uRwanda wagizwe kuba Umwami w’ishyanga ryahoze ritera amahanga gutitira,ndetse na buginngo nubu,niko bizahora,umva uko Uwiteka avugana nawe,fata ibyahanuwe byose ushake umuntu agutoranilizemo ibivugwa ku bwami bw’uRwanda mubereye Umwami w’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo,maze abigusomere kugirango usobanukirwe ibyo ijambo ry’Uwiteka ryavuze kuri wowe nubwami bwawe kugirango utazanyuranya nubushake bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze akazakurundaho umujinya we bigatuma umugisha w’Uwiteka yakuvezeho ugukurwaho ugasimburwa numuvumo kandi bidakwiye kuri Nyir’uRwanda yagahorana Imana nubugingo kuko Uhoraho yamukunze akamugira Umwami w’ishyanga ryera ryatorajwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mu isi ya bazima.





