HomeNewsKenya:Ishobora kuzaba nka GAMBIA!?

Kenya:Ishobora kuzaba nka GAMBIA!?

Amakuru yakorewe itohoza nikinyamakuru inyangeNews mu murwa mukuru wa Nairobi,mu gihugu cya Kenya.Aya makuru akaba ajyanye na matora abanyaKenya balimo kwitegura kwinjiramo mur’uyu mwaka muri kanama taliki ya 08.Aho biteganijwe yuko abaturage bazitorera abayobozi hamwe n’umukuru w’igihugu uzasimbura Uhuru Kenyata naramuka aatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Nubwo ikigo gishinzwe itegurwa rya matora IEBC gikomeje kwandika abaturage bashaka kwiyandikisha kuzagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu.Amakuru afite za gihamya avuga yuko leta ya JUBILEE iyobowe na UHURU Kenyatta Muigai,ngo yaba ilimo kudindiza kwandika abashyigikiye umunyapolitike utavuga rumwe na leta RAILA Odinga uhagarariye ihuriro ryamashyaka yishyize hamwe ryitwa NASA yiyunze hamwe na CORD.

Nyuma yibirego byinshi bitangwa nabatavuga rumwe na leta,birimo umugambi wa leta ya JUBILEE kwiba amatora,babifashijwemo na leta y’UMUSITA hamwe n’Umwakagara,batanze abasirikare baje kwindikisha nkabaturage ba Kenya,tutibagiwe nabo mu gihugu cya Ethiopis,bahawe imyambaro y’urubyiruko isanzwe ihabwa urubyiruko rujyana mu mahugurwa kwigishwa gukunda igihugu no kugikorera NATIONAL YOUTH SERVICE (NYS)

Ibyo bimaze gutahurwa no gutanganzwa mu bitangaza makuru by’amashusho NTV,CITIZEN TV,na KTN,hakomeje kwiyongera uburiganya bwinshi bwinshi bwo gushakisha uburyo bwo kuziba amajwi amakuru dukesha ibitangaza makuru byo muri Kenya,hamwe ni nama ya banyapolitike yayobowe nuwahoze ari Vice president STEVEN KALONZO Musyoka uhagarariye ishyaka rya WIPER.Yasabaga ikigo gshinzwe amatora IEBC guhanagura amazina yose ya bantu bapfuye,nabandi bahawe indangamuntu zirenze imwe cyane abo muri central bo mu bwoko bw’Abakikuyu usanga bahawe indangamuntu (ID’s) zirenga imwe bakabita amazina ya yandi moko kandi bakabandikisha ahantu hatandukanye kugirango bazabone uko biba amatora.

Ibyo mu gihe birimo kuvugwa ndetse no gutegurwa,MaMa NGINA nyina wa UHURU kucyumweru gishize yagiye kureba uwahoze ari umukuru wicyo gihugu ARAP MOI,amusaba ko baganira kuri Vice President William RUTO uvugwa ko,ngo yayobeje Uhuru ndetse amugira inama zo kumuyobya agasa naho ari we mukuru w’igihugu kandi ari icyegera cyumukuru w’igihugu.

Ikindi kibazo baganiriyeho,dushingiye kwitohoza ryakozwe nikinyamakuu inyangeNews,nikibazo kijyanye n’umuhungu wa MOI witwa GEDION Moi ushaka kwifatanya na NASA ihuriwemo na RAILA,KALONZO,MUDAVADI,WITANGURA,ndetse birakekwa yuko hashobora no kuba hari abandi bashaka kwifatanya nabo mu gihe amatora yegereje hasigaye amezi [6] kuko ukwezi kumwe kurarangiye kandi amatora azaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa kanama taliki 08,2017.

Amakuru yatohojwe uyu munsi ku isabato taliki ya 28 mutarama 2017,aravuga yuko abatavuga rumwe na leta ya JUBILEE iyobowe na Uhuru na Ruto,ko nibaramuka batsinze amatora Uhuru agashaka kuyiba,ngo bazajya mu gihugu cya baturanyi cya Tanzania barahize umukandida wabo kugeza ubu utaramenyekana uzabahagararira mu matora ateganijwe.

Ariko umukuru w’igihugu cya USA,Donald Trump muri iki cyumweru yongeye kwihanangiriza Uhuru na leta ye ayoboye,ko badakwiye kuziba amajwi ngo biteze intambara mu baturage.Yavuze yuko yifuza ko icyo gihugu nubura cyagerageza kwigana demokarasi isesuye itarangwa nubusambo maze bakimakaza umuco wa mahoro mu baturage bashinzwe kuyobora.

Ibirego byose leta ya Uhuru iregwa,irabihakana yivuye inyuma ikavuga yuko ngo bayibeshyera.Ariko nubwo bimeze gutyo,leta ya JUBILEE irimo guhura nikibazo cya ruswa yananiwe kurandura,ndetse hakaba ikibazo cyizuba ryinshi rikomeje kwiyongera uko bwije uko bucyeye.Amatungo menshi akaba amaze kuhasiga ubuzima buri munsi niko apfa inzara nayo mu baturage niko yiyongera kuburyo intara zigera kuri 23 kuri 47 zigize igihugu cya Kenya zifite inzara ikomeye cyane.

Kwiyamamaza kwabanyapolitike kurabakomereye cyane,kuko kujya gusa umuturage ko azagutora kandi yishwe ninzara biragoye cyane.Amapfa yarakomeye cyane,nubwo yarasanzwe mur’icyo gihugu ubanza ubuhanuzi ari bwo bwiyongereyeho bukatera gukomererwa cyane.Abakikuyu bamaze kubona ko bazatsinda amatora none bamaze kwiyemeza ko hazaba intambara ariko kandi nabyo usanga arugushinga umuhunda ku kirenge kuko amoko [2] ubariyemo igice kimwe cya bakalenjini Moi akomokamo hamwe na Ruto,usanga batanesha amoko 41 asigaye kandi yibumbiye hamwe mu ihuriro rya NASA.

Abakikuyu barimo kwiha amahoro bavuga yuko ngo niba muri 2007/8 barabashije gutsinda intambara yatewe namatora,ngo niyi bazayirwana.Ariko bibagirwa yuko RAILA ari we wagize uruhare runini rwo kuiyihagarika kugirango habashe kugaruka amahoro mu gihugu no mu baturage muri rusange.

Ikindi ibihe byarahindutse,ndetse nikoranabuhanga ryali ritarakomera cyane,ubu rimaze gukwira mu gihugu hose ku buryo budasanzwe umuturage abashe kumenya amakuru yibereye iwe murugo nta kibazo.

Igikomeje kuba amayobera ni uko mu kadomo(Rwanda) ikibazo cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kitarimo kuvugwa.Ndetse nabiyamamaza bakaba badashobora kwiyamamariza uwo mwanya batabanje kunyura muri FPR,agatsiko kabicanyi ngo babanze guhabwa amabwiriza hamwe n’intonorano kugirango bakorere mukwaha kwa FPR abicanyi babigize umwuga.Ikindi nuko mu bihugu bivugwa na mahanga akomeye nka z’America n’Uburayi,ntabwo uRwanda rulimo kuvugwa kubijyanye na matora wagirango nta matora ahari cyangwa ateganijwe usibye nubundi ar’ukuruhira ubusa kuko amatora aturuka kunshinga gutora.

Mukadomo rero nta gutora guhari kuko Umwakagara yamaze gutorwa na bashingamateka bamuha kuzayobora imyaka [17] ntabwo rero tuzi icyo abazajya kwiyamamaza icyo bazaba bashaka kandi bizwi yuko Umwakagara yahawe impano yo gutegeka imyaka twavuze hejuru kubera ibikorwa byindashyikirwa by’ubwicanyi yakoreye abanyaRwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi hamwe na bahutu batavugaga rumwe na leta ya Habyarimana YUVENAL.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments