May 8, 2017 nerekwa mbona Abega bahunga bageze mu mahanga batangira gucuruza ya myenda baciye mu gihugu yitwa “CHAGUA”ariko kukoarabanyamuvumo abaguzi bazaga kugura babageraho bagahita bakigira kugurira abandi bo bakirirwa bategereje yuko haruwaza kubagurira bagaheba.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bagiye guhunga,kandi bazahungira mu bihugu bihana imbibe na gakondo ya bakiranutsi.Bazahungana umuvumo aho bazajya hose umuvumo uzabagendaho kandi icyo bazakora cyose nta bwo kizabahira kuko barwanije ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka abitegetse!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu minsi izaza icyo gihugu kizaba gikoresha ikoranabuhanga rya ‘ROBOT’bazajya bakoresha mugutwara amavuta baakura aho bacukura bayazana kuyabika aho bayateguriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo ako kanya mbona abadayimoni bafashe inzira bajya kurisha,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imandwa za bega zababwiye yuko uyu munsi uri busohoke ukajya kumulimo wa data,none bahagaze imihanda yose cyane cyane bagiye ahakorerwa amatora yibanze arimo gusubirwamo ngo barebe yuko bakubona.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye buri mu gihugu cy’ibabylon ubabwire uti,mwirinde muri aya matora cyane kuko Umwakagara mbere yuko akurwa ku ngoma yagambiriye kubaca ibihanga yitwaje za rwaserera za matora akomeje kubera muri icyo gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Maze igihe Gen.Nyamwasa agiye kumuca igihanga,Umwakagara ahita ahinduka umusazi ako kanya ahita arasohoka ajyenda yasaze yivugisha maze za ISKORT ziratangara zikomeza kumugendaho numva bavuga ngo agiye kwiyahura.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yabaye umusazi muri iyiminsi kubera ibibazo bimaze kumugera mu ijosi kubera kugundira igihugu cyabanyagihugu kandi atabyemerewe nitegeko nshinga.Ikindi cyamugize umusazi,ni uko amahanga yamaze kumutera utwatsi nta numwe ukimwumva ahubwo bose bategereje kureba iherezo rye niko Uwiteka avuga.
Maze baragenda baraterana baragambana bemeza yuko bagiye guhimba ikinyoma cy’uko abaguhiga bamaze kugera murusengero,kandi na Pastor NKUNDABANTU SIMON ko bagiye kumushyiraho iterabwoba ry’uko azicwa na leta y’Umwakagara kugirango agire ubwoba akwirukane bityo babe bagukize.Uko niko byagenze yaragufashe akujyana mu butayu,ndetse yanga no kugirira imbabazi se wabo wari yaje kwivuza IBABYLON,kandi umwuka hari icyo yari yamuvuzeho ahitamo yuko apfa aho gukiza ubugingo bwe,kubera gukunda intonorano uko niko Uwiteka avuga.
Uwo mugambi mwarawushohoje taliki ya 02 mutarama,2013 muramwirukanisha ndetse muramuherekeza wowe Pastor Mandela Marcelle umugeza ahitwa NGONG-KIBIKO prayer centre umusigayo umusigiri amashillingi 1000 ksh umubwira yuko uzagaruka kumureba ntiwigeze usubirayo ahubwo wohereje za magigiri zijya kumwica.
Kubera iyo mpamvu ibyo wakoze ntiwigeze ubyihana ngo umusabe imbabazi kandi warufite uburyo bwo kumubona ukoresheje e-mail nccleon@gmail.com kubera izo mpamvu zivuzwe haruguru uciriweho iteka rya burundu wowe nabagabo mwafatikanije kugambanira umugaragu wanjye ugiweho n’umuvumo ntabwo uzigera uba umunyamugisha wowe nabazagukomokaho bose kuko mwarambuye amaboko yanyu mushaka kwica utariho urubanza kandi yari yaje abahungiraho yibwira yuko muri bene se kugirango mu muhishe umwanzi wamugenzaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.Uru rubanza ntabujurire rufite kuko uwakagombye kujurira ari we ubaciriyeho iteka rihoraho.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ntabwo aramaranga mutima,ahubwo niko bimeze Umwami YUHI VI aratashye kandi Umwakagara aciriweho iteka.Hahirwa abazaba bari muri ibyo birori bya kataraboneka by’itahuka w’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi nyuma y’imyaka [57] ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzara iraje kandi ikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi,kuko Abega bagiye gusahura buri kimwe cyose bagahunga bakerekera mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Ariko kuko ibyo bazakozaho intoki byavumwe n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,ibyo bazatwara byose bizababera imfabusa niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nongera kwerekwa habaho amagambo menshi bavuga Umuhanuzi maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ayo magambo bakuvuga niyo nkomezi zawe,kandi niyo mbaraga zawe,kuko ibyo bigaragaza yuko ukora umurimo kuko umwana atavutse ntabwo ashobora kurira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Ndabwirwa ngo igihugu kirasenyutse kandi kirarimbutse,kuko Umwakagara yamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero dore kimwe ⅓ cy’igihugu cyamaze gusenyuka kandi kandi dore imvura iraje kandi iraguye abari ahasenyutse bagiye kunyagirwa ariko kandi nahatarasenyuka hagiye guhirima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Save
Save
