HomeNewsUmwami YUHI VI aratahutse muri gakondo ye!

Umwami YUHI VI aratahutse muri gakondo ye!

May 8, 2017   nerekwa mbona Abega bahunga bageze mu mahanga batangira gucuruza ya myenda baciye mu gihugu yitwa “CHAGUA”ariko kukoarabanyamuvumo abaguzi bazaga kugura babageraho bagahita bakigira kugurira abandi bo bakirirwa bategereje yuko haruwaza kubagurira bagaheba.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bagiye guhunga,kandi bazahungira mu bihugu bihana imbibe na gakondo ya bakiranutsi.Bazahungana umuvumo aho bazajya hose umuvumo uzabagendaho kandi icyo bazakora cyose nta bwo kizabahira kuko barwanije ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka abitegetse!

Nkomeza kwerekwa ibikorerwa mu isi yabazima.Nerekwa mbona igihugu cy’IBABYLON,abashoramali baza gushora imali mu bucukuzi bwa mavuta ya petrol ahitwa “TURKANA” mbona bakoresha ikoranabuhanga rya zamachine zitwa ‘ROBOT’bafataga utugunguru bakaduhambira mu byuma bagashyiraho za ‘ROBOT’numusirikare umwe barangiza bakazamura twa tugunguru hejuru mukirere hakoreshejwe ikoranabuhanga bakazana amavuta mu murwa mukuru wa Nairobi kugirango abashe gutunganywa niko Uwiteka avuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu minsi izaza icyo gihugu kizaba gikoresha ikoranabuhanga rya ‘ROBOT’bazajya bakoresha mugutwara amavuta baakura aho bacukura bayazana kuyabika aho bayateguriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubugambanyi,kuroga no kwica by’Abega birarangiye mu isi ya bazima.Kuko Uwiteka byose abishyizeho ishyerezo kugirango bazamenye yuko Uwiteka Imana atanegurizwa izuru kugirango bamenye yuko imbaraga z’umwana w’umuntu,nubutunzi bye,bijya bishyirwaho iherezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nambuka ikiraro mfite inkoko za masake [2];mbona ngiye  gukora ikizamini,ariko icyo kizamini kikaba harimo nikizamini cya kazi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka akoze ibikomeye cyane.Ibyari ikigeragezo bihindutsemo umugisha kandi ibyari umuvumo bihindutse umunezero uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo ako kanya mbona abadayimoni bafashe inzira bajya kurisha,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imandwa za bega zababwiye yuko uyu munsi uri busohoke ukajya kumulimo wa data,none bahagaze imihanda yose cyane cyane bagiye ahakorerwa amatora yibanze arimo gusubirwamo ngo barebe yuko bakubona.

Bambarize uti,ko ubushize mwohereje abasirikare [2];bagendana n’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON,bari kuri za motor zigendana n’umukuru w’igihugu zo mu bwoko bwa BMW ko twari twugamanye kuri station ko bagiye batandashe?Erega Uwiteka yabivuze ukuri ngo mu minsi yanyu yanyuma azabambura ubwenge bwo gutekereza kugirango aburizemo imigambi yanyu uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye buri mu gihugu cy’ibabylon ubabwire uti,mwirinde muri aya matora cyane kuko Umwakagara mbere yuko akurwa ku ngoma yagambiriye kubaca ibihanga yitwaje za rwaserera za matora akomeje kubera muri icyo gihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara arikumwe na Gen.Kayumba Nyamwasa,nta numwe wavugishaga undi,ariko general yashakaga kumuniga ariko agatinya yuko za ISKORT z’Umwakagara zahita zimenya ko ari we wamunize.Nuko ndamubaza nti,Nyamwasa ko wajyaga uhora wifuza guca igihanga Umwakagara nkuko nawe yifuje kuguca igihanga,none ukaba urimo kuzarira.

Maze igihe Gen.Nyamwasa agiye kumuca igihanga,Umwakagara ahita ahinduka umusazi ako kanya ahita arasohoka ajyenda yasaze yivugisha maze za ISKORT ziratangara zikomeza kumugendaho numva bavuga ngo agiye kwiyahura.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yabaye umusazi muri iyiminsi kubera ibibazo bimaze kumugera mu ijosi kubera kugundira igihugu cyabanyagihugu kandi atabyemerewe nitegeko nshinga.Ikindi cyamugize umusazi,ni uko amahanga yamaze kumutera utwatsi nta numwe ukimwumva ahubwo bose bategereje kureba iherezo rye niko Uwiteka avuga.

May 9, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore habonetse imanza [2] zitaciwe imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Urubanza rumwe n’urwa ba Pastor(s) bo muri Vivante Church,basaba inkunga zabakene barangiza bakazirya urwo rubanza uruhe Nº0022/0005/0017 maze ubamenyeshe yuko baciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Inteko ya bacamanza yo mu Ijuru imaze kwiga urwo rubanza,yasanze abo bashumba ari ibisambo nabatekamutwe haba abahagarariye iryo dini muri gakondo ya bakiranutsi,cyangwa mu gihugu cy’ISAMARIYA(Burundi) bose nibisambo kandi nabicanyi none baciriweho iteka rihoraho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse,kandi niko abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari urundi rubanza wibagiwe guca kandi rwali rukenewe.Urwo rubanza nurwa Pastor Mandela Marcelle umuhutu w’Umurundi wigize umunyamurenge wasengeraga murusengero rwa Pastor NKUNDABANTU SIMON yakurwanije afatanije nabanyamurenge banga yuko uzahabwa umwanya muri urwo rusengero rwabo ngo kuko wabarushanga ururimi rw’ICYONGEREZA,bityo bagatinya yuko uzabatwara umwanya bashakaga kandi atariyo gahunda yari yakuzanye.

Maze baragenda baraterana baragambana bemeza yuko bagiye guhimba ikinyoma cy’uko abaguhiga bamaze kugera murusengero,kandi na Pastor NKUNDABANTU SIMON ko bagiye kumushyiraho iterabwoba ry’uko azicwa na leta y’Umwakagara kugirango agire ubwoba akwirukane bityo babe bagukize.Uko niko byagenze yaragufashe akujyana mu butayu,ndetse yanga no kugirira imbabazi se wabo wari yaje kwivuza IBABYLON,kandi umwuka hari icyo yari yamuvuzeho ahitamo yuko apfa aho gukiza ubugingo bwe,kubera gukunda intonorano uko niko Uwiteka avuga.

None mwana w’umuntu,uyu mu Pastor nta bwo Uwiteka yamuhannye uko abyifuza,nubwo aho yifuzaga ku kujyana ariho yajyanywe mu nkambi z’impunzi(KAKUMA) North Eastern ho muri icyo gihugu,nta bwo byahagije.Dore urubanza rwe Nº 0023/0005/0017 uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Kuko wahagurukiye umugaragu wanjye utariho urubanza,ukarambura ibiganza byawe ushaka kumena amaraso ye,kandi yarazanywe no ku kubera umugisha.Wowe Pastor Mandela Marcela hamwe na banyamurenge [2] mwakoze inama hagati y’italiki 27/31 ukuboza,2012 mu gihugu cy’ibabylon ahitwa KASARANI mwemeza yuko mugiye kwirukanisha Umuhanuzi Majeshi Leon,kubera kumutinya no gutinya impano imurimo.

Uwo mugambi mwarawushohoje taliki ya 02 mutarama,2013 muramwirukanisha ndetse muramuherekeza wowe Pastor Mandela Marcelle umugeza ahitwa NGONG-KIBIKO prayer centre umusigayo umusigiri amashillingi 1000 ksh umubwira yuko uzagaruka kumureba ntiwigeze usubirayo ahubwo wohereje za magigiri zijya kumwica.

Wohereje uwitwa Charles agura amata agenda ayashyiriye umugore wo mu bwoko bw’ABAKIKUYU nyiri Prayer Centre MaMa Macharia maze bemeza yuko birukana Umuhanuzi kandi yarahamaze amezi [2] niminsi [15] ubwo nukuvuga iminsi [45];arabahunga ahungira ahitwa TINGA TINGA ahungishijwe n’umukozi wanjye witwa ELIJAH SAITAGA.

Kubera iyo mpamvu ibyo wakoze ntiwigeze ubyihana ngo umusabe imbabazi kandi warufite uburyo bwo kumubona ukoresheje e-mail nccleon@gmail.com kubera izo mpamvu zivuzwe haruguru uciriweho iteka rya burundu wowe nabagabo mwafatikanije kugambanira umugaragu wanjye ugiweho n’umuvumo ntabwo uzigera uba umunyamugisha wowe nabazagukomokaho bose kuko mwarambuye amaboko yanyu mushaka kwica utariho urubanza kandi yari yaje abahungiraho yibwira yuko muri bene se kugirango mu muhishe umwanzi wamugenzaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.Uru rubanza ntabujurire rufite kuko uwakagombye kujurira ari we ubaciriyeho iteka rihoraho.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibijya gusa namaranga mutima w’Umuhanuzi,mbona Umwami YUHI VI nyiringoma yimye ingoma gakondo ya bakiranutsi yafashwe Umwakagara yakuwe ku ngoma.Nerekwa mbona rubanda rw’Umwami barimo gukora no gutunganya gahunda z’itahuka ry’Umwami w’uRwanda YUHI VI.Mbona ndetse n’Umuhanuzi abarimo abaafasha gutunganya izo gahunda zivuzwe hejuru.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ntabwo aramaranga mutima,ahubwo niko bimeze Umwami YUHI VI aratashye kandi Umwakagara aciriweho iteka.Hahirwa abazaba bari muri ibyo birori bya kataraboneka by’itahuka w’Umwami wa gakondo ya bakiranutsi nyuma y’imyaka [57] ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzara iraje kandi ikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi,kuko Abega bagiye gusahura buri kimwe cyose bagahunga bakerekera mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Ariko kuko ibyo bazakozaho intoki byavumwe n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,ibyo bazatwara byose bizababera imfabusa niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nongera kwerekwa habaho amagambo menshi bavuga Umuhanuzi maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ayo magambo bakuvuga niyo nkomezi zawe,kandi niyo mbaraga zawe,kuko ibyo bigaragaza yuko ukora umurimo kuko umwana atavutse ntabwo ashobora kurira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

Ndabwirwa ngo igihugu kirasenyutse kandi kirarimbutse,kuko Umwakagara yamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero dore kimwe ⅓ cy’igihugu cyamaze gusenyuka kandi kandi dore imvura iraje kandi iraguye abari ahasenyutse bagiye kunyagirwa ariko kandi nahatarasenyuka hagiye guhirima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments