Home News Umwami w’Urwanda azongera kwima ingoma muri Nyakanga?

Umwami w’Urwanda azongera kwima ingoma muri Nyakanga?

0


Amakuru aturuka I Kigali mu kinyamakuru cyegamiye kuri leta igihe.com , kumunsi wejo cyagaragaje ko,fpr igeze mu ikoni rya politike aho 2017,kugirango izabashekugundira ubutegetsi,basabwa kwibuka amateka y’intambara banyuzemo kugirango bongere bitegure gutangiza iyindi ntambara izahitana abanyagihugu kugirango ibone gukomeza kugundira ubutegetsi.

Kuko iyo baza kuba bemera kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu,nta mpamvu nimwe yabaye ibatera kwibuka amateka y’intambara,uboshye ko nibura aramateka ya politike.

Politike n’intambara biratandukanye,kuko intambara iraenya,ariko politike yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu,tubaka igihugu.

Kuba fpr igerageza kwibutsa abanyarwanda akahise,nabyo bifatwa nkirindi terabwoba.Kuko nta mateka meza fpr ifite,usibye amateka yo kuba yarishe Gen.Gisa Fred Rwigema,nabandi bayobozi bakuru ba gisilikari bakegwa kuzaba bamwe mubazayobora igihugu kurwego rwohejuru.

Ikindi fpr twayibukiraho n’ukuba yarishe abanyarwanda binger zose,abana,ababyeyi,ibitambambuga,nabasirikare bayo batabaye kurugamba ibaziza kuba bari bafite amashuri ahambaye.

 

Ikindi nabahutu yishe batagira ingano bamwe yabokesheje essence abandi ibajugunya murwabayanga,abandi irabataba,mbese amateka yayo ntabwo ari meza,icyo kikaba aricyo bishingikirijeho.

 

Twibutse ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batigeze bahunga fpr yabagize ikiraro kugirango igere kubutegetsi,na nuyumunsi igikomeje kubisasira kugirango badakopfora kuko bawiho ubutari budasanzwe(Abacika cumu)

 

 

 

Umubare (7) mu mateka y’u Rwanda.

Mbere yuko repubulika itemewe n’amategeko ijya kubutegetsi isimbuye ubwami bugendera ku itegeko nshinga,abazungu babanje kwivugana Umwami w’u Rwanda Mutara lll Rudahigwa Charles Leon.

 

Hari mukwezi kwa Nyakanga,nibwo Umwami w’u Rwanda Kigeli V.Ndahindurwa yahise yima ingoma,hakurikiyeho repubulika (l) itemewe n’amategeko kuwa 28 mutarama 1961,yaje gukurikirwa na repubulika ya((ll) nayo yafashe ubutegetsi ku ngufu za gisilikare muri Nyakanga kuwa 05 1973.

 

Repubulika ya (lll) yasimbuye iya (ll) nayo yafashe ubutegetsi muri Nyakanga kuwa 19,1994 ikaba yarafashe ubutegetsi ku ngufu za gisilikare ndetse ibashe guhitana abanyarwanda benshi bitandukanye n’izindi repubulika zose zabayeho.Reka twiringire yuko na fpr izavaho muri nyakanga maze ubwami bukima ingoma nyuma y’imyaka myinshi bukorera mubuhungiro.

 

Kuko ubwo bwicanyi bwiswe jenocide yakorewe abatutsi,nyamara abayiteye nk’uko byemejwe nagitngaza makuru cya bbc 2,Rwanda’s untold story,bavuga ko baraniraga abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

 

Nyamara byarangiye birangiye byitwa ko aribo bateje jenocide,ntaburyo bundi buhari bwatuma abanyarwanda babana mu mahoro mu gihe cyose fpr igikomeje kugundira ubutegetsi kandi ikaba inamera demokarasi ngo bahe urubuga abanyarwanda bisanzure mu gihugu cyabo.

 

Abahutu nabo batavuga rumwe na fpr,ntabwo banga kuvuga rumwe na fpr kubera ko bafite politike nziza,ahubwo n’ikimwaro cy’uko bambuwe ubutegetsi,noneho aho kugirango bayoboke inzira yamahoro ngo bashyigikire Umwami w’u Rwanda,ahubwo bagahit5amo gucuruza politike kugirango bibenere amaronko.

 

Mu nyandiko yanditswe n’ikinyamakuru veritasinfo.fr,muri iki cyumweru gishyize hagaragaramo gusebya ubwami bw’u Rwanda,ndetse bikaba bigaragara ko batangiye gufata umurongo wibindi binyamakuru byitwa ko bitavuga rumwe n’ubut5egetsi bwa Kigali,nyamara byarangije bigaragara yuko bakorera leta ya Kigali.

 

Twavuga nk’Inuma News.com,yatangiye yandika amakuru afite umwimerere ikaba yarayahabwaga na leta ya Kigali kugirango abanyarwanda bagirire ikizere icyo kinyamakuru,cyarangije gihindutse ikinyamakuru cy’intasi z’u Rwanda.

Bamaze kubona ko abanyarwanda babatahuye,bumukiye kukinyamakuru ikzaiwacu.com,nacyo cyatangiye cyandika amakuru y’umwimerere gihabwa na leta ya Kigali,gahoro gahoro niko bacengezagamo ideology ya leta ya Kigali birangira nacyo abantu bamaze kugitahura ko gikorera Kigali gishinzwe kubiba amacakubiri mubanyarwanda cyane cyane abahutu kugirango bitadukanye n’abatavuga rumwe na leta ya Kigali bityo imbaraga zo kurwanya leta ya Kigali zicikemo ibice ntibazabashe kugera kumugambi wogukuraho fpr kubutegetsi.None na veritasinfo.fr yahisemo kuyoboka uwo murongo kandi babikora muburyo buri professinal kuburyo umuntu utazi gushishoza ntiyapfa kumunye gahunda yibi binyamakuru bitavuga rumwe na kigali kandi bigakorera kigali.Umugambi wabo nukubuzabuza abasomyi ngo btamenya gahunda ijyanye namakuru nyayo avugwa ku gihugu cyacu.Ariko bitinde bishyire cyera bazasanga baravomeye mukiva.

 

Iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye leta y’u Rwanda ibura ibitotsi kubera nyakwigendera Col.Karegeya wari yabashije guhuza abanyawanda binger zose abahutu nabatutsi bashirwa aruko bamwivuganye.

 

Nawe ntabwo byari kumuhira kuko yari yirengagije ukuri ayoboka ikinyoma cya repubulika itemewe n’amategeko,aho kugirango aharanire gucyura umubyeyo nyirurwanda,ahubwo yihitiramo inzira y’ubusamo bw’ikinyoma.

 

Abarwanira ubutegetsi bose ntamahoro bazagira namba!Kuko igihugu cyirashinganye k’Uwiteka kuko Umwami Mutara igihugu yagisize mu maboko y’Uwiteka nta na rimwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa fpr bazongera gufata ubutegetsi haba ku ngufu cyangwa mu mahoro badahawe umugisha n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Niyompamvu mubona ibintu bigenda birushaho kugorana,nduga na rukiga ntibacana uwaka,iryo rikaba iturufu rikomeye kuri fpr,ariko bitinde bishyire cyera agatinze kazaza n’menyo ya ruguru.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar