Kuwa 29 Kanama 2015 Nerekwa mbona nzamurwa ku nkike za marembo yo hagati y’IBUYUDA n’ISAMARIYA, maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu, itegereze Ikusi.
Ntereza amaso yanjye nitegereza mu murwa w’I samariya, mbona abaho bose bicaye baguwe neza k’umucanga wo kunyanja. Nuko arambaza ati,ubonye iki ? Ndamusubiza nti, mbonye abaturage b’ISAMARIYA bicaye baguwe neza n’umucanga wo kunyanja.
Maze arongera arambwira ati,ongera witegereze Ikasikazi mu Murwa w’Iyerusalemu h’i Buyuda,nditegereza maze arambaza ati,ubonye iki ? Ndamusubiza nti,mbonye mu ngoro y’Umwami w’IYERUSALEMU h’IBUYUDA mu ngoro y’Umwami waho bakora inama (3) zo kujya gutera Umwami w’ISAMARIYA.
Ni uko Malaika w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,hanura maze ubwire abakiranutsi b’ISAMAIYA mu Murwa waho,uti,dore ntimwirare kuko Umwami w’IBUYUDA yagambiriye gutera Umwami wanyu kandi azamuca igihanga akimanike ku karubanda uko niko Uwiteka avuze.
Arambwira ati,dore uko bakora inama ninako bohereza abantu kujya ku kugigira umudendezo wabaturage b’ISAMARIYA ngo barebe uko bahagaze niko bicaye,intumwa yoherejwe kujya gutata igarukana inkuru ivuga yuko,abaturage b’ISamariya,bibereye mu mudamararo kirari irashya nta cyo biyiziye.
Nuko mbona abakiranutsi babashije kumva imiburo ,bafashe inzira barahunze berekeza Muburasira zuba bw’Igihugu Uwiteka Imana abacira akanzu babasha guhungana ababo n’ibyabo usibyeko byagendaga insigane,ababyeyi bagendaga ukwabo,abana ukwabo,ibintu byabo nabyo babijyanaga ukwabo kugirango bitamenyekana ko, bahunze.Maze nerekwa Umwami w’IBUYUDA afatwa abohwa amaboko aboherwa inyuma bajya kumugenza uko yagenje abandi niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abakiranutsi batuye muri iriya nzu,ubabwire
