Jan 22st, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami uzasimbura Umwami YUHI VI,ahabwa intebe y’ubwami ngo ayicareho asimbure Nyir’uRwanda YUHI VI.Mbona ahabwa ingabo zimulinda izo za ngabo zaje mukibiziga(Imodoka)yo mu bwoko bwa “RANGER ROVEw’R”.Mbona izo ngabo zisohotse muri yamodoka zinjira murugo rw’Umwami uzasimbura Umwami YUHI VI.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbese aho waba wamenye icyo iriya modoka yo mu bwoko bwa “RANGER ROVER”bisobanura?Ndasubiza nti,oya!Ndabwirwa ngo”iriya modoka yakozwe n’igihugu cy’Abongereza,bisonuye yuko ubwami buzasubizwaho n’ABONGEREZA”.
Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa mbona umunyapolitike w’IBABYLON ukomeye cyane witwa RAILA Odinga asaba akazi ngo kuko azi indimi nyinshi zirimo IKIDAGE,SPANISH,ENGLISH,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira ngo,bizagorana cyane kugirango Odinga abe umukuru w’igihugu cy’IBABYLON uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nkomeza kujywanwa mu iyerekwa kuko umwuka w’Uwiteka wanjeho cyane,maze nerekwa ibiteye amatsiko no kwibaza cyane uburyo umugambi w’Imana unyuranye na bana b’abantu.Kandi inzira zayo zikaba zitandukanye kure cyane niz’abantu.Kumenya impamvu z’ubushake bwayo nabyo bikaba bigoye kumenya cyeretse iyo ugiriwe Ubuntu bwayo ugahishukirwa ubushake bwayo bunyuranye nibyo umwana w’umuntu atekereza cyangwa yifuza.
Nkomeza kwerekwa iby’IBABYLON,mbona umugore w’umunyepolitike witwa RAILA acitse integer cyane,arambwira ati,muntu w’Imana,dore twubatse inzu yigorofa,hanyuma urubyiruko ruraza rurayisenya,basenya iyo hejuru hasigara inzu yo hasi niyo tubamo.Nkomeza kwitegereza iyo nzu yari nziza cyane,mbona itarasanwa kugirango uwo muryango ubone aho kuba hatunganijwe kandi heza hakwiriye umuryango wa bantu.
Nerekwa inzu nziza iyo nzu narinyilimo nyituyemo,yarifite icyumba kimwe na nuruganiriro,ikaba ifite inzugi [3] uwicyuma,urubaho,nibyuma bihagaze bifatanye nibati.Nshaka gukingaho ariko sinakingaho,ahubwo negekaho.Maze haza umuturanyi wari inshuti ya nyirayo,aza azanye nabazungu baraza binjira muri iyo nzu maze barayigarurira ubwo nyisohokamo gutyo!
Nerekwa nerekeza mu kigo cya gisirikare (Military Camp) ngeze kumarembo mpasanga umusirikare uhagaze cyangwa ulinze icyo kigo,akanakira abashyitsi baje gusura ababa mur’icyo kigo cya gisirikare.Maze ambaza ikingenza mubwira yuko nje gusaba ikibali cyo kuzajya kwiga.Anyandikira akandiko kemeza ko nje gusaba ikibali.Aranambwira ngo,muri iki gihe,Umwakagara asigaye atanga akantu,ntugende mutavuganye”.(Intonorano)
Ninjira muri cya kigo nsanga ingabo zibamo imbere zose zahawe umukuzo zasinze zose zitanashobora kumenya uwinjiye nusohotse.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,yaba Umwakagara cyangwa IBABYLON,bagiye gukoresha intonorano nyinshi cyane zirenze kwemera kuko ubutegetsi cyangwa ingoma imaze kubava mu kiganza.Dore Umwakagara yahisemo kugura abahutu bose nabasirikare abahe intonorano kugirango arebe yuko yasimbuka urumutegereje kuko bizamugora cyane kuzajya ku ngoma nyuma yuko igihe cye kizaba kirangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Iriya nzu rero warutuyemo,ugiye kuyivamo nubwo Umwakagara aguhanze amaso ngo arebe yuko yakugwa gitumo,kuko igihe cyo kuba IBABYLON gihumuje niyompamvu wagiye gushaka ikibali gisaba ishuri ryo kwigamo amashuri yisumbuye nturibone ni uko bitoroshye kugirango usubizwe mu ishuri ry’isumbuye kandi wararingije ndetse ukanakora na kaminuza kugirango ntihazongere kubaho urwitwazo rugusubiza mu ishuri ry’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Save