Amakuru agera ku inyangeNewss aturuka muri za magigiri za Kigali avuga,ngo impamvu Umwakagara mukuru ngo yaba yaramenye amakuru avuga ko,ngo kiliziya Gatolika yemeye gufasha Padiri Nahimana Thomas gushinga umutwe wa politike kugirango azaharanire umwanya w’umukuru w’igihugu kuba perezida w’uRwanda mu mwaka wa 2017.
Amakuru akomeza avuga ko,ngo Umwakagara akimara kumenya ko,agiye guhanga na kiliziya Gatolika,nibwo abacurabwenge be,bahise bafata icyemezo cyo kujya inama no gushakira hamwe uburyo baburizamo umugambi wa kiliziya kuziyamamaza kwa Nahimana Thomas waruje ar’intumwa ya kiliziya gatolika.
Nibwo abacurabwenge b’Umwakagara bemeje ko,bakwiye kubanza gushaka uburyo bavugana na ba Padiri b’Abatutsi bakabaha intonorano,bakabasaba ko,bakwemeza yuko ngo kiliziya gatolika yaba yaragize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi,kugirango bizakoreshwe nk’iturufu ryo gushyiraho kiliziya gatolika icyasha mugahanga kugirango izabere inzitizi Nahimana Thomas kuziyammariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017.
Amakuru akomeza avuga ko,ngo FPR,imaze kubona ko,ntazindi nzitizi isigaranye,bakoresha mukubuza Nahimana Thomas kuziyamamaza,dore ko,byari bizwi neza ko,Nahimana yaramanutse agiye gushakisha impamvu kumwakagara kugirango azabe umunyapolitike wa kabiri uzaba ufunzwe na FPR,nyuma yogufunga INGABIRE Victoire UMUHOZA,bivugwa ko,ngo ifungwa rye,ryaba ryaragize ingaruka zikomeye ku Rwanda,aho uRwanda rufatwa nk’igihugu kitagira demokarasi,kikaba kiyobowe nimbaraga z’igitugu cya gisirikare.
Ngo FPR,n’Umwakagara mukuru,ngo batinye yuko,bakwisanga mu bibazo bikomeye kandi imbaraga zabo kurwego mpuzamahanga,zikaba zaragabanutse kuburyo bugaragara.Bityo,bahitamo kuvugana na leta ya Kenya,bahagarika uwahoze mu gipadiri Thomas Nahimana,kuza mu Rwanda,maze Nahimana asubira mu gihugu cy’UBUFARANSA.
Amakuru avuga ko,n’igihugu cya France ngo,cyaba cyar’inyuma ya padiri Nahimana,kugirango basubizeho ubutegetsi bugendera kumahame yabanyaBURAYI.Ariko bisa naho bitabahiriye nibwo rero Umwakagara yerekanye integenke zo guhangana na Padiri,kuko bari bazi yuko ataje wenyine ahubwo aje afite abamuherekeje.
Biravugwa ko,abafaransa na kiliziya gatolika,bari bamaze gupangana na FDLR,byari biteganijwe ko,ngo bari kuziba amatora,hanyuma intambara igahita itangira,maze amahanga agahita yiniiramo agasaba ko,habaho imishyikirano hagashyirwaho leta y’inziba cyuho izaba ishinzwe kugarura umutekano no gutegura amatora nyuma y’imyaka [5];kandi bikavugwa ko ngo,ayo matora yari kuzahagararirwa nabazungu ku buryo bitari kuzashoboka ko,yakwibwa murwego rwo kwirinda indi ntambara.
Amakuru akomeza avuga ko,ngo Mukashema warufatanije na Padiri,amaze kwishyurwa agahabwa intonorano zitubutse,ngo yatangiye kujya amena amabanga ya kiliziya Gatolika hamwe nay a Padiri Nahimana Thomas.Ikinyamakuru inyangeNews cyabajije Mukashema Esperance mbere y’itanga rya Ndahindurwa,amakuru ajyanye na dossier y aba Padiri biciwe IGAKURAZO igitarama.Hamwe nimiryango yabo ba Padiri,maze asubiza ikinyamakuru inyangeNews ko atazi ayo makuru.
Twamubajije amashira kinyoma uburyo yaba atayazi kandi ari mubatanga buhamya bakomeye cyane,bategerejweho kuzatanga ubuhamya kurupfu rwabapadiri biciwe igakurazo.Avuga ko atazi aho bigeze ngo kuko we yarategereje guhamagarwa na leta yo muri SPAIN ngo kandi akaba yararangije umurimo we wo gutanga ubuhamya,ariko yibagirwa yuko urwo rubanza rutari rwatangira ngo rujye ahagaragara hamenyekane icyemezo cy’ubutabera muri urwo rubanza abany’ESPAIN babuze ubutabera nyuma y’imyaka [2] hamenyekane ibyarwo.Gusa Mukashema yabwiye inyangeNews yuko ngo,leta y’umwakagara ishobora kuba yaratanze intonorano zitubutse kumiryango yabaNyesipanyoro kugirango badakomeza gusakuza babaza leta ya Kigali (FPR) impamvu leta yabo itabashakira ubtabera kandi bararenganijwe na leta ya FPR.
Ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko,MUKASHEMA ari magigiri w’Umwakagara,yabwiye ikinyamakuru inyaneNews yuko,mbere yuko umunyapolitike Ingabire Umuhoza Victoire,agera kubutaka bw’uRwanda,ngo yahuye nawe ku KIBUGA cy’Indege cy’ubufaransa berekeza mu Buhollande,maze bicara ku ntebe bategereje indege,maze amubaza amashirakinyoma uburyo agiye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’urwagasabo.
Mukashema ngo yamubwiye ko,ngo nagirimana azafungwa,ariko ubundi ngo yagombaga kwicwa!Ingabire bamaranye iminota itari hasi ya [30];ngo yamusubije ko,yiteguye no gupfa,niba bizangombwa,ariko agakura abanyarwanda mukaga gakomeye cyane,bazaniwe na FPR,kandi abanyarwanda bakaba nta mizero y’ejo hazaza bizeye kubera ubutegetsi bw’igitugu.Yakomeje abwira inyangeNews ko,banze bikunze,ari ko,Nahimana Thomas nawe ari ko bazamugenza!Esperance yari yarigaruriye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu kubera buhamya bwe bw’igakurazo!
Maze abahutu bamufata nk’umututsi kazi utavugarumwe na FPR,ariko tnibigeze bamenya ko,yahawe gahunda zo kubacisha ibihanga.Mu bisanzwe Mukashema azwi nk’umunyamoko,uzira abahutu cyane,ariko abahutu ntabwo bigeze babitahura!Ariko burya akagabo gahimba akandi kataraza,kandi ngo burya umwijito w’ikinonko ugirango imvura ntizongera kugwa!!!Gusa mpemuke ndamuke ubanza har’icyo yaba ipfana na wawundi wavuze ko, ubupfura buba munda!Ngo naho guhamba imfura mu mfuruka byaba byaravuye kuri pause!
Abantu bose mwifuza kunandikira,musabwe gukoresha e-mail ya nccleon@gmail.com kuko niyo iri protected by SSL PROTECTION TECHNOLOGY.





