HomeNewsAmakuba ni nibyago,ni nzira y’amasezerano!ku w’Uhoraho afiteho umugambi!”RUTH”.

Amakuba ni nibyago,ni nzira y’amasezerano!ku w’Uhoraho afiteho umugambi!”RUTH”.

Bene data bakundwa twongeye gushima Imana ko idushoboje kubona akanya ko kongera gusubira mu byanditswe byera kugirango twumve icyo bitubwira.Ibi ni nyuma yuko twahuye n’intambara nyinshi zatewe n’ubuhanuzi bwagiye busohora bugateza intambara zidasanzwe burimo gutanga kwa Nyir’uRwanda Kigeli V ndahindurwa wahitanywe ni nkubaganyi z’umwakagara zihora zirwanya umugambi w’Uwiteka ku bwoko bwe.

Ntako tutagize ngo tuburire Umwami w’uRwanda ko hariho umugambi wo kumuca igihanga nk’uko byagenze nubwo ibara umupfu!Twibukiranye rero yuko twari turangije igitabo cy’abacamanza.Ubu tukaba tugiye gukurikizaho igitabo cya RUTH wabaye intwari akemera umugambi w’Imana utarumworoheye kugirango usohoreze muri we nyuma yo kubura umutware we,na bana be [2] b’abagabo bapfuye bamaze gushaka abagore kandi bagapfa batarabyara abana uko bombi ari babiri.

Igitabo cya RUTH kigaragaza uburyo umugambi w’Imana yari imaze gutegura yuko Umwami Yesu azakomoka mu bwoko [2] butandukanye,Israel na bamowabu aribo NAOMI wakomokaga kub’Israel,na RUTH wakomokaga mu bamowabu,ari we waje kuba nyirakuru w’Umwami wbakiranutsi Yesu Kristo kandi akaba yarabarirwaga mu banyamahanga kuko atar’umw’Israel.

Muri uyu mugambi w’Uwiteka,bigaragara yuko,Uwiteka amaze kwitegereza umutima wa RUTH,yifuje kuwubyaza umusaruro.Bituma amwima urubyaro,ndetse umugabo we,yitaba Imana batarabyarana kubera umugambi mwiza Uwiteka yaramufiteho.Kubera gutegura igisekuruza Umwami Yesu azavukiramo,bitewe nuko Uhoraho  yari yaramaze gutegura yuko Umwami wa bakiranutsi azavukira mu muryango wa DAVID,wakomokaga kwa YESE,byatumye Uwiteka ashakisha undi muntu uzaba afite umutima mwiza wo gukunda Uwiteka Imana ikiranuka hamwe no kumwizera,bituma ihitamo RUTH utar’umw’Israel,kugirango azahuze iyo mitima yombi uko ari [2] yaba umutima wa BOAZ wari umugabo wabo na NAOMI akaba ari nawe wabaye umuhuza hagati ya BOAZ na RUTH kugirango umugambi w’Uwiteka usohoze mu gihe cyawo.

Igitabo cya RUTH ntabwo bizwi neza uwaba yaracyanditse,kuko cyanditswe nyuma yurupfu rw’Umuhanuzi Samuel.Ariko iperereza ry’imbere ryakozwe rivuga ko ngo,cyaba cyaranditswe n’Umuhanuzi Samuel.Kikaza gushyirwa ahagaragara nyuma y’urupfu rwe.Ntabwo amataliki umwaka n’ukwezi bagaragajwe igihe cyandikiwe,ariko bamwe bavuga cyangwa bakeka ko,cyaba cyaranditswe nyuma ya bacamanza nyuma y’igihe.Hagati y’umwaka w’(1375-1050 BC) icyo gihe muri Israel hari umwijima mwinshi cyane abantu binezeza aho kunezeza Imana nk’uko biri uyu munsi.Abacamanza (17:6)

Umurongo ukomeye uri muri icyo gitabo”RUTH”,ntusabe gusubira inyuma ngo dutandukane,ngo nsubire inyuma mu gihugu cy’iwacu.Kuko aho uzajya ariho nzajya,kandi aho uzaba niho nzaba,kandi abantu bawe bazaba abanjye,n’Imana yawe niyo izaba Imana yanjye.Ruth (1:16) muri iki gitabo havugwamo abantu [3] BOAZ,NAOMI,RUTH,aho byabereye ni mu murwa w’IBETHLEHEM.

NAOMI nta byinshi bibiliya imuvugaho kubera ko,we umurimo we,kwari ugutanga umuyoboro w’urushako rwa NAOMI kugirango yinjire mu mugambi w’Uwiteka kugirango azisohereze umumbi we mwiza mu gisekuruza cya DAVID.RUTH yashimwe cyane na Boaz ukuntu yabanye na nyirabukwe,bituma BOAZ afata icyemezo cyo kubana nawe nyuma yuko RUTH aciye bugufi akemera kujya guhumbahumba mu mirima ya BOAZ kuko yumviye nyirabukwe ibyo yamubwiye uko azitwara kugirango azabonere umugiaha kumugabo wabo.

Guca bugufi kwa RUTH,kwatumye BOAZ amukunda bituma amugira umugore we,maze umugambi w’Imana uba urinjiye neza cyane.Akaba ariwe waje gukomokwaho umuryango w’Umwami DAVID,kugirango azavukane umutima wa RUTH na BOAZ bityo azakurane umutima ukunda Imana kandi wiringira Imana.Ariko NAOMI yabihombeyemo ariko Imana ibyungukiramo ndetse n’umukazana we nawe abyungukiramo.

RUTH na NAOMI bitwaye neza cyane babana neza cyane bubahana cyane,kandi buri wese yabereye undi umugisha.RUTH yarafite imico myiza cyane yo kwifuzwa na buri wese wabashaga kumubona.Azana na nyirabukwe Bethlehem baje abakennye ariko uko barushagaho guca bugufi ninako bagendaga bazamurwa bashyirwa hejuru.Ubwo waba uri hejuru ugashyirwa hejuru?Cyangwa wacishwa bugufi kugirango umenye yuko no hasi habaho!? Nibyo twavuze ubushize yuko Imana idashobora kuguhamagara uri mu muhanda ngo ikeneye kugukoresha ahubwo ikora imibare miremire cyane kandi myinshi ndetse habaho nababihomberamo kugirango umugambi w’Imana uzatungane.

Akenshi biragora kugirango umuntu w’umupfakazi yubahwe n’umuntu uwari we wese!Cyane iyo wamaze kuba inkokore nta muryango usigaranye.Ariko umuntu ufite guhishukirwa,abasha kubona ibitaboneshwa amaso ya bantu,bityo akaba yakora ibidashimisha umuryango we!Birashoboka yuko umuryango wa RUTH waba waravuze ibigambo byinshi ubwo yahitagamo gukurikira NAOMI,ndetse ashobora no kuba atabasezeyeho!Cyane ko nta mpamvu nimwe yarafite imuteye kuba yakurikira nyirabukwe wapfushije umugabo na bahungu be,byagaragaraga yuko nta cyiza cyamuturukaho.

Uyu munsi wa none birashoboka yuko abantu bakureba bakaba babona yuko nta cyiza cyaguturukaho,ndetse bakaba babona ko,nta cyo umariye societe,ku buryo babona ko,wowe witwa CONSUMER, cyangwa comateri akazi kawe urakonsoma gusa ariko nta production urumva rero nuramuka wereba uko abantu bakubona uzisanga aho utabasha kwikura kandi bizakugora.Ariko ibi nta bwo bireba abantu bose!Bireba abahamagawe kandi Uwiteka afiteho umugambi ukomeye kubugingo bwabo.

Naho waba warahuye nibikomeye nkibyo NAOMI yahuye nabyo,kuba igikoresho cy’Imana,biruta kugirango umuryango wawe mwiza nk’uko abandi bayifite.Kuko bazapfa be kwibukwa,ariko wehoho uzandikwa mu gitabo cy’urwibutso cy’imirimo Uwiteka yakoreye ku isi ya bazima.

Jyewe ubagezaho ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana uyu munsi,nta byiringiro narimfite yuko nakoreshwa n’Uwiteka Imana.Nubwo narinzi neza yuko mfite impano yoguhanura,ariko sinarinzi uko ikoreshwa cyangwa niba ishobora kubyara umusaruro.Burigihe nahoraga ndangamiye abandi ntekereza yuko Uwiteka ashibora kuzamura umuntu wicyubahiro wize amashuri menshi cyane,wubahwe kandi usa neza,nkumva ko uwo ari we uzakoreshwa n’Imana.Kuko akenshi nubwo nahanuriraga abantu nkababwira ibyabo,ariko jyewe ubwanjye abadayimoni ni nkozi z’ibibi zari zarantsikamiye ku buryo kubona umuntu wambere umugisha byari ikibazo gikomeye cyane.

Ariko maze kwiyambura umwenda wa badayimoni banyambitse wagasuzuguro,natangiye kubona mpeshwa umugisha na bantu ntazi baturutse imihand yose ku isi yose!Ibyo byabaye nyuma y’imyaka [7] ndangije amaso yose yo mu butayu maze ntangira kubona ubwiza bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Mboneyeho gushimira abantu bose bashyigikiye umurimo nkora kandi nyamara tutaziranye usibye kumenyana mu buryo bw’umwuka.

Reka mbatere amatiko mbabwire ngo,ntabwo mwabibye ahatera,ahubwo mwitegure kuzasarura byinshi kandi mube mutegura ibikoresho muzaruriramo kuko ntashobora kuvuga byinshi igihe kitaragera,ariko hari agaseke gateye amatsiko kagipfundikiye umunsi kazapfundurwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,muzatanga kandi muzumirwa.Icyo gih nibwo muzamenya yuko Uwiteka agira neza.Nuko rero mwirinde cyane hatazagira ubabuze kwinjira mu isezerano ry’Uhoraho,kuko aho nzaba ari ho namwe muzaba.Natangajwe cyane n’umuntu umwe wigeze kunyandikira ubanza uwo muntu aherereye mu gihugu cy’umwana w’UMUSITA,uwo muntu asa naho ashobora kuba yaratahuye ibyanjye cyangwa yarabiketse!

Gusa ndashima Uwiteka wangize kuba umucamanza w’Itorero rya Kristo,akangira umugabura wo munzu ye,ndashima icyo cyizere yangiriye bidaturutse kumurimo myiza,ahubwo byaturtse kumutima ukunda Imana no gukiranuka kwaremanywe muri jye nkiri munda ya mama ntaravuka kugirango imirimo myiza yose ihesha icyubahiro Uwiteka,izakorerwe muri jye.

Nubwo ndara rwantambi,ndabizi yuko hariho abadahumeka bataransengera,kuko nzi yuko babitegekwa n’Uwiteka Imana kunsengera kugirango ankize imigambi y’Umwakagara hamwe n’inkozi z’ibibi zihora zigambirira gukubaganira ababuha Imana badashidikanya kandi batanagendera mu nzira zo gukiranirwa hamwe n’ubugambanyi bwateye muri iyi minsi buturuka ku kugunda ibyisi bagambiriye kwishyira hejuru ngo bagaragare.

Igitabo cya Ruth gifite ibice (4) gusa,ariko mu gice cya [2] umurongo waho wa [12] BOAZ yabwiye RUTH ati,Uwiteka Imana ya Israel munsi ya mababa ye,abe ariho aguhisha kuko ariho wahungiye aguhe umugisha wuzuye w’ibihembo bikwiriye.”May the Lord,the God of Israel,under whose wings you have come to take rufege,reward you fully for what you have done”! Nanjye uyu munsi jyewe Umuhanuzi Majeshi Leon,nsabiye umugisha umuntu wese warambuye ikiganza cye,agakora mu isaho akampesha umugisha kugirango umurimo nkora ube ugeze aho ugeze aha.Uwiteka abagororere ibihwanye nibyo mwakoze,kugirango mumenye yuko Uwiteka yita kubahesha bandi umugisha nawe akabahesha umugisha kugirango abambureho umwuka w’igisuzuguriro wababayeho akarande maze mu menye yuko Uwiteka ajya agira neza!

Sinzi niba ubereyeho kubera abantu umuvumo!Cyangwa niba ubereyeho guhesha umugisha!?Gusa niringira ntashidikanya yuko,abakunze gukiranuka bose,tutazabura kuzabana muri gakondo yabakiranutsi,Uwiteka yampaye ko izambera umwandu wanjye.Har’igihe kizagera ibi byose tukabyibukiranya icyo gihe tuzahoberana dushirane urukumbuzi.ndetse hazabaho gusomana kwera kwuzuye ubwuzu nubwiza nimbaraga zo gukiranuka gutuka muri Yesu Kristo watubereye incungu.

Ntabwo Umwakagara azahoraho,ariko umwanzi we azahoraho kuzageza igihe zacirwaho iteka agashyirwa mu Nyanja yaka umuriro na mazutu kuzageza ubuzira herezo.Kandi siwe wenyine kuko azajyanirana abakunze gukiranirwa bose,kugirango bazamenye yuko Uwiteka aca imanza zitabera.Nuko rero mwirinde mu gihe gisa nk’iki?Igihe cy’imanza zo mu itorero ry’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo wanshyiriyeho kubacira imanza mu gihe nk’iki?Nyamara nubwo mbacira imanza sijye uzica ahubwo mpabwa kwandika no gushyira ahagaragara imyanzuro y’imanza ziba zabereye mu Ijuru kuko abenshi nta nubwo tuziranye kandi nta nicyo dupfa cyanwga icyo dusangiye.

Nuko ndizera yuko nta mwikomo cyangwa umugayo undangwaho,kuko ibyo nkora sijye ubikora,ahubwo ni data ubikorera mu jye!Niba rero atarijye ubikora ahubwo bigakorwa na data ubikorera muri jye,bivuze yuko,sijye atari jye ukiriho,ahubwo Kristo niwe uriho murijye!!! Uwumva ashaka kugera ikirenge mu cyanjye nk’uko nanjye nkigera mucya Kristo ahawe ikaze,ariko uwabishobora,yakigera mu cya Kristo,kuko ari we ufite gukiranuka kose,no kugira neza kw’Imana ikiranuka kugirango gukiranuka kwe,kube kuzuye rwose muri we!!!

Ubutaha tuziga igitabo cy’Umuhanuzi Samuel nigitabo kinini cyane,gisaba kuba hakoreshwa umwanya uhagije,nta kwihuta cyangwa guhubuka,ariko byose mbishobozwa na Kristo umpa imbaraga.Uhoraho uko azabahesha umugisha ndabizi yuko nanjye uzangeraho bityo,nkazategura inyigisho nturije mu Mwami kugirango niba bishoboka tukibyaze umusaruro.

Nuko rero nsabiye mwebwe mwese mufite ishyaka n’umutima ukunze kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo,kugirango Umwami nadushoboza,tuzongere guhurira ku inyangeNewss.com twahaweho nka gakondo y’uruzabibu rutugirira umumaro kubwo kumenya amabanga y’iby’umwuka twahaweho ubwiru bukomeye bwahishwe abiyita abanyabwenge ngo kugirango bibahesha ibitunga ibifu byabo.Ariko kuko bihamagaye kandi nyir’uruzabibu akaba atarigeze abaha umurimo wo kumubera abagaragu,niyompamvu bahisemo kwitwa abakozi kuko banze kugengwa na shebuja ahubwo bahitamo kwigira ibahararumbo barigenga bacirwaho iteka n’ijmabo ry’Uwiteka ritanga ubugingo bw’iteka ryose.Nuko rero Ubuntu bw’Umwami Mana akaba na se wa Yesu Kristo  Umwami wabakiranutsi,abane namwe mwese kuzageza igihe tuzahurira muri gakondo y’isezerano nyuma yuko ibyahanuwe bisohoje umurimo wabyo amen.

Abantu bose mwifuza kunandikira,musabwe gukoresha e-mail ya nccleon@gmail.com kuko niyo iri protected by SSL PROTECTION TECHNOLOGY.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments