Ijambo rikomeza kumbwira imigabo nigambi ya Bega bahoza imitima yabo bayobora mu mitwe yabo,ndabwirwa ngo,dore Umwakagara agiye gutera umwana w’UMUSITA kugirango arangaze amahanga.Kandi dore abatutsi(Abahima,cyangwa abararo)baherereye mu gihugu cy’Ubuphilisitiya,bumvise amakuru y’intambara igiye guterwa n’Umwakagara none bamwikuyeho kuko Umwakagara ashaka kubagarura muri gakondo ya bakiranutsi ku ngufu za gisirikare.
None dore asigaranye abahutu bo mu bwoko bwa Bakiga niba bagiye kwifatanya n’Umwakagara batekereza yuko bazakuraho umwana w’UMUSITA ku ngoma hanyuma bakima ingoma.ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo Umwakagara yanze guhitamo iyubuhungiro,agiye gucibwa igihanga kumanywa yihangu kugirango amenye yuko ijambo ry’Uwiteka ridakiranirwa nuko rero burira abari muri gakondo bamenye yuko iminsi iri mbere ari mibi maze bashake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zo mu bwoko bw’Abatutsi,batuye kandi bagakorera mu gihugu cy’Ibabylon(Kenya)bihindura abo mu bwoko bw’Abakikuyu kugirango biyamamarize imyanya itandukanye muri icyo gihugu.Mbona bahawe imbunda zo mu bwoko bwa SMG bajya gutorezwa munsengero z’abakikuyu bigira nkabarimo gusenga no kwigishwa ijambo ry’Imana.
Ariko ukuri ni uko barimo gutozwa imyitozo ya gisirikare kugirango bitegurire kuzarwana intambara igiye guterwa nibizava mu matora kubera kutemera ibyavuye mu matora kuko Ihuriro rya politike riri kubutegetsi rya jubilee ridashobora gutsinda amatora nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze!Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ubwoko bwanjye bwahungiye mu gihugu cy’ibabylon bazirinde cyane umunsi wa matora cyane abatuye mu gace gatuyemo ubwoko bw’Abakikuyu bavumwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Kuko bafata ijambo ry’Uwiteka bakarikoresha muri gahunda zabo zo gukiranirwa bigatuma abantu b’Imana barushaho kwanga ijambo ryanjye.Ubabwire bitandukanye nizo nkozi z’ikibi kugirango kugirango batazagabana umugabane w’umuvumo batagizemo uruhare uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi ziterana zikora inama ikomeye kubera amagambo yabaye menshi cyane kubera ijambo ry’Uwiteka ryanditswe n’Umuhanuzi AINESHA Leon.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukore amasengesho urimbure izo nama zizo nkozi z’ibibi,dore bafashe inkoko ni mbata bagiye guterekereza batangaho ibitambo byurugimbu bibwira yuko ahari imyuka mibi bizeye kandi biringiye ishobora kugira icyo yabamarira.Ariko mu byukuri nta cyo ishobora kubamarira habe nagato uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi nimugera mu gihugu bizabagora guca imanza z’ubwoko bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi mudafite amategeko agenga ubwami bugendera ku itegekonshinga ajyanye na mategeko y’ubutabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira bene so mu Mwami wacu Yesu Kristo,uti uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Umuntu wese uzajya akoresha mwene se muri Kristo Yesu,umurimo wa maboko,bikagaragara yuko uwo muntu yaburaye ashonje azajye abanza kumuha amata mbere yuko akora umurimo wa maboko yamwatiye kugirango abone imbaraga zo gukora umurimo wamuhaye.