April 19, 2017 kumusaha ya nimunsi ubwo nari nirambitse ngirango nduhuke ho gato,kuko numvaga naniwe cyane kubera akazi kensshi k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo gakomeje kwiyongera kubera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rigeze mu mahina kugirango rihore rikore umurimo waryo.
Nabonye ubuhanuzi bwihuta cyane bugiye gusohora sinamenye ikibaye!Byashoboka yuko Umwakagara yaba yamenye amakuru atari meza kubijyanye numutekano we.Kuko mbonye ibintu bikomeye cyane kurusha uko umuntu yabitekereza.Birashoboka ko,Umwakagara urugendo yagiyemo yaba yaragiye gushaka ubuhungiro muli MOROCO cyangwa muri DJIBUTI kuko mbonye ibinyuranye cyane!
Njyanwa mu isi y’umwuka mbona Umwakagara ahungana n’umugore ukiri muto ugite umwana ucyonka uri ku ibere.Uwo mugore yarari mukamodoka gatoya ko mu bwoko bwa Starlet mbona wa mugore avuye kuri steering abisa Umwakagara aba ari we wicara kuri steering kuko ako kamodoka kari gafite umurango umwe mbona uwo mudamu yicaye inyuma.
Mbona na Iskort we umwe niwe bahunganye nawe yinjiramo hamwe n’umuntu w’urutuku ujya gusa n’umuzungu(Rutuku)ariko na none ukabona asa n’Umwarabu mbona nawe yinjiye muri ka kamodoka.
Ubwo Umwakagara hari imodoka nini yari yajemo ayisiga iparitse ahongaho atwarwa nako kamodoka gatoya.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara amaze igihe asoma ijambo ry’Uwiteka(Ubuhanuzi)ryamuhagaritse umutima none arimo gushaka aho yahungira kugirango akize ubugingo bwe ariko ubanza bitazamworohera.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nyamara Umwakagara agiye guhunga kuko ariyo migambi arimo ntabwo ari muri gahunda y’igihugu nkuko abantu babyibwira.Ikibazo mwana w’umuntu,igihugu aragisigira nde?Ko ntawe yateguye nkuko yabyivugiye yuko nadatagira umusimbura azaba yarayoboye nabi.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,akari inyuma karahinda umuriro kuko umwuka wikinyoma ugeze ku iherezo kandi uwo mwuka uciriweho iteka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Save