Reka tgerageze gufasha Umwakagara kwikura mukibazo cy’itambara zimwugarije mu minsi [136] isigaye kugirango habe amatora adateganijwe kuzabaho murwagasabo bitewe nubutegetsi bwigitugu bwugarije abanyarwanda bumaze imyaka [23] bubategekesha igitugu kidasanzwe bafunga,bakica abatemera ubutegetsi bwagiyeho bukoresheje imbaraga za gisirikare bakunze kwitwa amabanda yitwaje intwaro yafashe igihugu cy’uRwanda.
Nibigaragara yuko Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma na banyarwanda bamaze kumurambirwa bakaba nabo bagiye gufata intwaro kugirango bamukure ku ngoma nkuko nawe yitwaje intwaro agafata ubutegetsi arenze kumasezerano ya Arusha yasabaga igabana ryimyanya yubutegetsi mu mahoro.
Umwakagara arasabwa guhita atera Uganda mu maguru mashya mbere yuko Gen.Kayumba Nyamwasa ahabwa inzira yo kumutera niba bazaba badafatanije urugamba usibye yuko bigoye cyane kuba Gen.Nyamwasa yatera Umwakagara wenyine adafatanije n’umwana w’UMUSITA?
Amakuru aturuka mu bantu bakorana bya hafi bitwa abajyanama bumukuru w’igihugu barimo Gen.Karenzi Karake ngo bamugiriye inama yo guhita atera perezida M7 mbere yuko aterwa na Gen.Nyamwasa kugirango afunge amayira yose Gen.Nyamwasa ashobora gukoresha atera Umwakagara.
Amakuru avuga ko,ngo Umwakagara iyo nama yahise ayemera vuba cyane ndetse ngo yasabye abarikumwe nawe mu nama yitiriwe w’igihugu kumufasha gushimira Gen.KK kuba yatanze igitekerezo cyiza cyari kijyanye nibyo Umwakagara yatekerezaga uko niko yavuze!
Dukurikije uko amakuru ameze kandi agera ku inyangeNews avuga yuko bishoboka yuko nta minsi isigaye igera kuri [60] Umwakagara ataratera Museveni mbere yuko amutera kugirango abagiye gutera Umwakagara bazabure inzira.Ariko ngo birakekwa yuko bashobora gutera banaturutse mu gihugu cyabaturanyi b’Iburundi.
Umwakagara akaba afite ikibazo cyo kuba nta basirikare afite babasha guhangana nabagiye gutera uRwanda baturutse impande zitandukanye harimo DR Congo,Buurndi,Uganda,nahandi twavuga nka Tanzania yemeye gutanga inzira mu gihe RNC izaba yamaze kurasa isasu rya mbere bahagaze kubutaka bw’uRwanda.
Biravugwa yuko Umwakagara muri iki gihe ubukungu bwe bwifashe nabi cyane,kuburyo niyajandika mu ntambara noneho bizahumira kumirari ku buryo abaturage bashobora kuzahura ninzara ikomeye cyane yo kurwego rwo hejuru.Ndetse ngo nabacuruzi baracunganwa na FPR,kureba uko igiye kurangira bagahita bikuriramo akarenge kabo usibye ngo bamerewe nabi batemerewe kubikuza amafaranga yabo uko babyifuza kuba nta muntu ushobora kubikuza nka miliyoni icumi[10] icyarimwe kubera yuko bigeze gutyo abantu bamaramo amafaranga yabo muri za bank babikijemo.
Bisaba kubikuza macye macye kuzageza uyarangijemo,ndetse hariho naho badatinya ku kubaza icyo ayo mafaranga ugiye kuyakoresha kandi ubwo wajyaga kuyabitsayo batarigeze bakubaza aho uyakuye!





