Kuwa 28 kanama 2015,Nerekwa mbona abanyarwanda bicaye hagati y’amayira abili(inshya kandi yagutse,n’indi ishaje yasibamye),nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana ariya mayira abili wabonye,bisobanura gahundaa igihugu cyagenderagamo ijyanye n’itegekonshinga,ryayoboraga igihugu.None bagiye gushyiraho irindi tegeko nshinga ariyo nzira ya kabili.
Dore abanyarwanda ntabwo bazi aho bagana,ntibazi nimba guhindura itegeko nshinga bizabagwa amahoro kuburyo buzabahesha amahoro uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko,mu Rwanda bamwe bamena amafunguro,naho abandi nibyo bimenywa bakaba babyifuza nyamara badashobora kubibona,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,reka bamene amafunguro kuko igihe cyabo cyamaze kurangira kuko nzarimbura ahabo kuburyo hatazongera kwibukwa ukundi uko niko Avuga.Nyamara dore namaze kuharimbura kugirango brmrnyekane ko Uwiteka ariwe Mana niko Uwteka avuga.
Nuko nkiri muri iryo yerekwa,mbona ahantu muri centre y’ubucuruzi ,abantu benshi baraburaniwe bategereje ko Uwiteka Imana yakohereza umuhanuzi ngo abarokore babashe kubona umugisha w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Nerekwa umwuka w’Inzigo y’Inzika uhagurukiye umwakagara,mbona urutonde rw’amazina y’abasilikare benshi bitaby’Imana,nitegereje mbona bahoze muri FPR Inkotanyi barimo Major Kayitare,Dr. Bayingana,Adamu Waswa,Major. Bunyenyezi, numva ngo abo bose Kagame yarabishe abaziza ko yari abaziho ubwenge n’ubuhanga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye guhora inzigo yamaraso yamenywe n’umwakagara abaziza akamama namaherere kugirangoo bimenyekane ko Uwiteka aca imanza zitabera mu isi yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara arashaka kwica Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V. Ndahindurwa ngo arebe ko yaguma k’ubutegetsi.Dore nta mahwemo nta mahoro kuko azi neza yuko bitinde bishyire cyera azamukura ku ntebe yabukunzi niko Uwiteka avuze.
Nerekwa mbona ishyamba ririmo igisiga cya Kagoma,mbona kiri mu bushorishori bw’igiti nuko mbona abantu barimo abanyamakuru bahuruye kuza ku kireba no kugifotora,nuko igihe kiza kugera cya gisigara nta bantu baza ku kireba,nuko mbona gisigaye aricyo cyonyine cy’ibana na za kagoma z’ingore nyinshi muri iryo shyamba kuko izindi z’ingabo zari zarapfuye,ubwo nabonaga aricyo gishinzwe kuzibangurira zose.
Nuko muri iryo shyamba harimo n’inuma imwe y’ingabo nayo ikajya ibangurira inuma z’ingore nyinshi. «Nuko numva uvuga ngo igisiga cy’urwara runini kimennye inda » ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya gisiga wabonye cyitwa kagoma,gishushanya umwakagara Paul Kagame,naho iriya Numa wabonye ishushanya imbaraga z’Uwiteka Imana.
Kuriya kubangurira ibiga bigenzi byabyo,bisobanura ko,umwakagara akomeje gukiranirwa no gukwirakwiza imbaraga z’umwijima mubanyarwanda.Hanyuma iriya numa nayo ikomeje kongera imbaraga abakiranutsi bakiranukiye Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.